10/05/2022, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Ku wa 26 mata 2022, umuyobozi wa «Miss Rwanda», Ishimwe Dieu-Donné, yatawe muri yombi. Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenza ibyaha (RIB-Rwanda Investigation Bureau), ruvuga ko uyu musore afungiwe ku biro bya RIB i Remera. Dr Thierry Murangira, umuvugizi w’uru rwego, yatangarije abanyamakuru ko Ishimwe Dieu-Donné akurikiranyweho icyaha cyo guhohotera, mu bihe bitandukanye, abakobwa bamwe na bamwe bagiye bitabira irushanwa rya «Miss Rwanda».
Ihohoterwa ry’aba bakobwa ryakunze kuvugwa muri «Miss Rwanda», kuva ryatangira mu mwaka wa 2014. Ishimwe Dieu-Donné, wariyoboye kuva icyo gihe, akaba yarakunze gushyirwa mu majwi ko, kugirango hatoranywe umukobwa uhabwa ikamba rya «Nyampinga w’u Rwanda», na we ngo yagombaga kubanza gusoroma «amatunda» mu mpinga iyo hejuru. Ni wa mugani ugana akariho ngo «ntawe uragira izo adakama».
Ibigenderwaho muri «Miss Rwanda» ntibisobanutse
Nk’uko iri rushanwa riteguye, bivugwa ko ngo hari ibintu bitatu bigenderwaho kugirango haboneke «Nyampinga w’u Rwanda». Uyu mukobwa ngo agomba kuba ari mwiza, afite ubwenge, ndetse n’umuco. Ibi uko ari bitatu byakunze kutavugwaho rumwe n’abakurikiranira hafi iby’iri rushanwa, ndetse na bamwe mu bakobwa baryitabira, by’umwihariko. Izi mpande zombi zemeza ko ibivugwa ko bigenderwaho ntaho bihuriye n’ukuri, ko ahubwo icy’ingenzi muri ibi byose ari uko umukobwa wabaye «Nyampinga w’u Rwanda» agomba kuba yatanze ruswa y’igitsina, dore ko abakobwa bose, uko bakabaye, bitabira iri rushanwa, baba ari indobanure mu buranga.
Ubwiza bw’umukobwa bushingirwa kuki? Iki ni ikibazo nabajije umwe mu basheshe akanguhe, utuye mu mugi wa Kigali. Ati: «ubwiza bw’umukobwa si uburanga gusa, abakobwa bakiri bato bose ubwo buranga baba babufite. Ubwiza si amazuru manini cyangwa amato, si uburebure si n’ubugufi. Ubwiza ni ubupfura abana bakurana, batozwa n’ababyeyi, kugeza bavuye iwabo, bagiye kubaka ingo zabo. Ubwiza buba ku mutima, ntibuba ku isura».
Ubwenge: uyu musaza yakomeje ambwira uko abona igisobanuro cy’ubwenge. Ati: «ubwenge bubaho kwinshi. Hari ubwenge bwo mu ishuri. Ababyeyi iyo bishoboye bajyana umwana ku ishuri, atarangarira ibiguruka, ubwenge akabumenya ndetse ku ishuri akahavana impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi y’ikirenga. Umukobwa ashobora no kumenya ubwenge yigishijwe n’ababyeyi, bwa bwenge cyimeza. Uyu aba azi neza ko agomba kurangwa n’isuku, iy’iwabo mu mfuruka no mu gikari, ndetse n’iyo ku mubiri we. Ubwenge ni ukumenya uburyo azafata umugabo amubonye, akamwubaha, akanamwubahisha mu muryango we, n’uwo yashatse mo». Ati «Ibyo muri «Miss Rwanda» byo ni ibindi, kuko ibigenderwaho kuri izo ndangagaciro, ntabyo nabonye. Muri aba bakobwa nabonye mo n’abatazi kuvuga ikinyarwanda, yemwe n’indimi z’amahanga ngo bagenderaho, numvise ntazo bazi».
Umuco: Uyu musaza akomeza, agira ati: «umuco uba mu kirambi, mu rubohero, uba mu rugo iwanyu, uboneka mu myambarire no mu myitwarire y’umukobwa. Umuco ni ubupfura, ni ubumuntu, ni ubunyangamugayo, ni ukwambara ukikwiza, ntiwambare impenure. Muri «Miss Rwanda» nta muco nabonye yo, kuko izi ndangagaciro ntaziriyo». Uyu musaza ati «nta mukobwa nigeze menya ufata urugendo, n’iyo yaba yatse uruhushya iwabo, ngo amare ibyumweru bitatu muri hoteli. Iyo hoteli aba agiye kuyikora mo iki»? Ati «kuki kurobanura «Miss Rwanda» bitabera muri stade, abatsinze ayo marushanwa bagahita bambikwa ikamba, abarihataniraga bose bagahita bataha iwabo?» Asoza agiri ati «ibyaha by’ubusambanyi bivugwa muri aya mahoteli barara mo, bakirirwa mo, jye ntibyantunguye; kuba ibyo byaha bitari gukorerwa muri ayo majoro barara, ni byo byari kuntungura».
Ifungwa rya Ishimwe Dieu-Donné ngo ririmo akagambane
Hamaze kumvikana mu binyamakuru byo mu Rwanda ko umuyobozi wa «Miss Rwanda» yatawe muri yombi, hari abihutiye kumutera amacumu, nyamara abenshi bemeza ko nta cyaha yakoze cyagombye kumucisha umutwe. Abamuteye imijugujugu bemeza ko Ishimwe Dieu-Donné yaryaga ku matunda yose y’abakobwa bahawe ikamba rya «Nyampinga w’u Rwanda» kuva muri 2014. Uvugwa cyane ni uwitwa Mutesi Joly, wahawe ikamba muri 2016, uyu ngo akaba anashyirwa mu majwi ko ari we watanze ikirego muri RIB kugirango Ishimwe Dieu-Donné afatwe. Uyu mukobwa wasaga nk’aho yungirije umuyobozi wa «Miss Rwanda», yaje guhagarikwa na Ishimwe Dieu-Donné, ari na ho ibyari amabanga ya ruswa y’igitsina byahise bifata indi ntera. Mutesi Joly ni umukobwa uvuga rikijyana mu butegetsi bw’uyu munsi, ku buryo bivugwa ko ifungwa ry’umuyobozi wa «Miss Rwanda» ngo ryari ryapanzwe kugirango Miss Mutesi Joly azahite amusimbura. Bikaba bitagombye kugira uwo bitangaza ejo bundi, nimubona uyu mukobwa agizwe umuyobozi wa «Miss Rwanda» nyuma y’uko Ishimwe Dieu-Donné akatiwe igifungo cy’igihe runaka.
Ikindi kigaragaza ko ifungwa rya Ishimwe Dieu-Donné ngo ryari ryapanzwe ni uko, mbere y’uko afatwa agafungwa, umugore wa Kagame (Jeannette Kagame Nyiramongi), yari yaraye ahuye n’abakobwa bose babaye ba «Nyampinga», ngo akaba yarabasabye kwinigura, bakavugisha ukuri ku bivugwa nka ruswa y’igitsina muri «Miss Rwanda», niba yaba yarabakoreweho cyangwa niba hari irindi hohotererwa rishingiye ku gitsina baba barakorewe ubwo bari muri hoteli i Nyamata, mu mwiherero uhurira mo abakobwa 20, bava mo «Miss Rwanda» umwe rukumbi. Kubera igitsure ngo bashyizweho, abo bakobwa ngo baravuze, barinigura, ku byagiye bibakorerwa, ari bwo itegeko ryo gufata Ishimwe Dieu-Donné ryahise rishyirwa mu bikorwa, ku munsi wakurikiyeho.
Aha byari ku ruhande rw’abateye imijugujugu Ishimwe Dieu-Donné. Urundi ruhande rwo rwemeza ko uyu musore atagombaga gufungwa kuko nta cyaha yakoze cyitwa «gufata ku ngufu» abakobwa bivugwa ko bamureze ihohotera. Uru ruhande runajya kure, ruvuga ko Ishimwe afite uburenganzira bwo gutereta umukobwa wese ashaka, iyo uteretwa afite imyaka y’ubukure. Uru ruhande rushimangira ko abakobwa bose bitabira irushanwa rya «Miss Rwanda» baba barengeje imyaka 18, ari na yo igenderwaho ku myaka y’ubukure. Kuba uwitwa Muheto, wagizwe «Nyampinga w’u Rwanda» 2022, yaba yarashyize amajwi hanze ateretana na Ishimwe Dieu-Donné, hari abatabibona mo icyaha, kuko ni ibisanzwe ku basore bose bazima. Ayo majwi ngo ntakwiye gufatwa nk’icyaha, kuko n’uwayashyize hanze ntiyigeze avuga ko Ishimwe yagerageje kumufata ku ngufu. Ishimwe Dieu-Donné yasabaga «hapiness» (ibyishimo) y’umubiri, nk’uko buri musore wese yayisaba ku mukobwa wese mwiza, usa na Divine Muheto.
Uruhare rwa Leta y’u Rwanda
Ubutegetsi bw’uyu munsi mu Rwanda buvuga ko urubyiruko rugomba kwishakira imirimo. Iri jambo, perezida Kagame akirivuga, yabaye nk’ushumura abakobwa bamwe na bamwe mu bikorwa by’ubusambanyi. Mu irushanwa rya «Miss Rwanda», usanga abakobwa bose bashukuriye kubona ririya kamba, kuribona bikaba bibahindurira ubuzima ako kanya.
Kwambikwa ikamba rya «Nyampinga w’u Rwanda» ku mukobwa w’imyaka 18, wari usanzwe ubana n’ababyeyi be muri «ndagaswi» – hafi ya ruhurura yo ku Kinamba, atuye mu nzu itagira amazi n’amashanyarazi, agahabwa imodoka ya miliyoni 15, agahabwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi, mu gihe cy’umwaka wose, n’izindi nyungu ziherekeje ibyo byose, nta mukobwa utabiririra, n’iyo yasabwa ruswa y’igitsina yagitanga, cyane ko igitsina ngo ari umurima utagaragaza ubwone!
Kuba Leta y’u Rwanda ishyigikiye ko uru rubyiruko rwishakira imirimo, nta handi mbona rwayishakira, uretse mu gitsina, kuko umukobwa mwiza ni utanga icyo afite. Niba ubutegetsi bw’uyu munsi nta n’izindi ngamba zigaragara bwashyizeho zo kubonera imirimo urwo rubyiruko, ni hehe handi rwashakira iyo mirimo, uretse gukora ubusambanyi, bwaba ubwo mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka? Uretse u Rwanda ruyobowe na Paul Kagame, sinigeze mbona urundi Rwanda umunyarwandakazi arangiza amashuri yisumbuye n’aya kaminuza, agahitira mu gusuka imisatsi no kuzunguza agataro! Niba mu Rwanda rwa «nyakubahwa» w’uyu munsi abakobwa bamwe barangiza za kaminuza, bakabyiganira mu buzunguzayi, abibona mo ubwiza sinkeka ko bazakora ako kazi kagayitse, ahubwo bazaca inzira y’ubusamo yo gucuruza imibiri yabo, kugira ngo bibonere imibereho itavunanye.
Uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu gushora abana b’abakobwa mu busambanyi, nkeka ko ari rwo rwagombye kuvugwaho cyane kurusha kwamagana no gufunga uregwa ko yatse ruswa y’igitsina, kugira ngo ateze imbere abakobwa bagisabwa.
Aha ariko nta n’uwabura kwibaza icyo irushanwa rya «Miss Rwanda» rimaze mu gihugu nk’u Rwanda, kitagira epfo na ruguru. Aya marushanwa ya «Miss Rwanda» ategurwa buri mwaka na minisiteri ya siporo n’umuco, agatangwaho akayabo kagombye gushorwa mu bindi bikorwa by’amajyambere nko kubaka amashuri, guhemba neza abarimu bayigisha mo, kubaka ibitaro no guhemba abaganga b’inzobere. Guteza imbere imyidagaduro (sport), kubungabunga umuco-nyarwanda no kuwuteza imbere, gushyigikira abahanzi n’abanyabugeni, n’ibindi byinshi nk’ibi iyi minisiteri ifite mu nshingano zayo, wagirango ntacyo biyibwiye. Kwirengagiza ibi byose, bifitiye inyungu abanyarwanda, Leta ikajya kujugunya n’uduke yari ifite mu bitampaye agaciro, jye nabibonye mo ubwibone no gukira ubuheri ku bazunguzayi b’ejo hashize, bavumbutse mo abanyemari b’uyu munsi.
Ibyo bikorwa byo kwifata uko utari, unabisanga mu kwishyura ibya mirenge amakipe y’umupira w’amaguru, nka Paris Saint Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza. Aya makipe yombi, ukurikije uburyo akunzwe mu bihugu byayo, usanga afite ubukungu burenze kure ubwa Leta y’u Rwanda. Igisekeje ni uko, uyu muyobozi wacu, atitaye ku ikipi y’igihugu cye, aho abakinnyi bayikinira bamara amezi n’amezi batarahembwa imishahara yabo. Umugani ugira uti «Ijya kurisha ihera ku rugo» wagombye kuba wa mwera uturuka i bukuru!
Kubera iki irushanwa rya «Miss Rwanda» risigaye mu Rwanda gusa?
Mu bihugu byo mu baturanyi: Uburundi, Kongo, Tanzaniya, Kenya na Uganda, ayo marushanwa ngo y’umukobwa wahize abandi ubwiza, ntabayo. Bitavuze ko ibyo bihugu bishatse bitayakoresha, kuko ntibibuze mo abakobwa beza, bafite ubwenge cyangwa umuco. Ukuri kuriho ni uko abayobozi b’ibyo bihugu batabona impamvu yo gukoresha ayo marushanwa, cyane cyane ko byagaragaye ko atwara akayabo.
Ikindi ni uko ibyo bihugu bigendera ku mategeko. Abayobozi babyo bagomba mbere na mbere gusaba inteko ishinga amategeko yabyo kwemeza imishinga nk’iyo ko ishyirwa mu bikorwa. Kubera ko inteko nshingamategeko z’ibyo bihugu zikora neza, zikaba zinigenga, nta shyaka mu yagize izo nteko, rishobora kwihandagaza ngo ritange icyifuzo cy’uko igihugu kizajya gishyiraho amarushanwa y’umukobwa wahize abandi ubwiza, nk’aho hari icyo ubwo bwiza bumaze.
Ibindi biteye agahinda no kwibazwa ho ni uko uyu munsi nandika iyi nkuru, u Rwanda rwashyizeho n’akandi karusho ko gushyiraho amarushanwa y’umuhungu wahize abandi. Uyu mfite amatsiko y’uburyo azaba ateye. Niba bizaba ari ubwiza, ubwenge, umuco, bizapimirwa he? Umuhungu mwiza mu by’ukuri asa ate, uretse umurengwe n’ubunenganenzi bw’abayobozi b’uyu munsi bo mu Rwanda? Ntawe utakwifuje ko uyu murengwe uhagarara, nyamara igiteye impungenge ni uko ubutegetsi bwagombye kuwuhagarika ari bwo buwushyira mu bikorwa.
Ubu nandika iyi nkuru, igishya kindi ni uko ikibazo cya «Miss Rwanda» cyafashe indi ntera, kubera ko «Miss Rwanda» 2017, Iradukunda Elsa, na we yamaze gutabwa muri yombi. Uyu mukobwa, bivugwa ko na we yatanze ruswa y’igitsina kugira ngo yambikwe ikamba rya «Nyampinga w’u Rwanda», itabwa muri yombi rye ngo rishingiye ko yaba yarasabye abakobwa bashinja ruswa y’igitsina Ishimwe Dieu-Donné, kwisubiraho.
Ibihe turimo: «Muri Miss Rwanda» ruswa y’igitsina iravuza ubuhuha mu mirima itagaragaza ubwone!

Ruswa cyangwa ibindi bisa na yo, ikaba irimo kuvuza ubuhuha mu Rwanda, kuko yafunze na ya ntyoza y’umuhutu, winjiye muri guverinoma ya FPR-Inkotanyi, ibikesheje gucinya inkoro no gucukura imisarane! Edouard Bamporiki, wari unafite mu nshingano ze gusinyira amafaranga yakoreshwaga muri «Miss Rwanda», yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ku wa 08 gicurasi 2022, akaba ngo afungiwe iwe mu rugo. Biravugwa ko ifungwa rye na ryo rifite aho rihuriye na ruswa ivugwa mu mushinga wa «Miss Rwanda», cyane ko «nyakubahwa», muri twitter ye iherutse, yavuze ko hari n’abandi benshi, bari inyuma y’iyi ruswa, bashobora kuzafatwa. Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru; n’uwendeye nyina mu nyenga ngo yaramenyekanye!