Ibihe turimo: Kubera iki itangazamakuru ryigenga rishyirwa ku mponde nk’imbwa yasaze?

©Photo : Réseaux sociaux. De droite à gauche: Cyuma Hassan Dieu-donné et Théoneste Nsengimana, ''La voix des Sans-Voix'' étouffée.

16/11/2021, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Kuva u Rwanda rwiswe rutyo, ntirwigeze rwemera ko habaho ubwisanzure mu bitekerezo n’itangazamakuru bidasingiza ubutegetsi. Kuva rwaba Repubulika kugeza magingo aya, abanyamakuru bigenga nashoboye kumenya, bose uko bakabaye, bagiye buri gihe bahutazwa ku buryo burenze urugero n’ubutegetsi, bamwe muri bo barafungwa, abandi baricwa, ababonye uburyo, bafata inzira y’ubuhungiro, kugira ngo bakize amagara yabo.

Ibi si umwihariko w’ubutegetsi bwa FPR gusa, kuko n’ubwabubanjirije, bwaba ubwa Perezida Kayibanda cyangwa ubwa Perezida Habyarimana, intambara yo kumenesha cyangwa kwirukankana no kwica abanyamakuru, yakomeje kuba imwe.

Ku butegetsi bwa Perezida Kayibanda, nk’uko amateka y’itangazamakuru abitubwira, bamwe mu banyamakuru, banze kuba inkomamashyi z’ubutegetsi (n’ubwo atari benshi), baratotejwe, bamwe bibavira mo gufata iy’ubuhungiro (Felisiyani Semusambi), abandi birukanwa nkana ku mirimo yabo y’ubunyamakuru.

Perezida Kayibanda na Habyarimana wamuhitanye (hejuru) na Pasteur Bizimungu na Paul Kagame (Hasi) mu agatwenge ko kujyajyana.

Ku butegetsi bwa Habyarimana, abanyamakuru bigenga, barenga 40, bishwe mu  mataliki ya mbere ya jenoside yo mu mwaka w’1994. Icyaha cyabo cyari kimwe rukumbi: kuba, mu mibereho yabo ya buri munsi, batarigeze babyinira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana.

Nyuma gato y’uko ubutegetsi bwa FPR bugiyeho, na bwo wagira ngo icyatumye bujyaho byari ugufunga, gutoteza no kwica abanyamakuru batavuga rumwe na bwo.

Uretse no kubicira mu Rwanda, ubundi abicanyi babwo bakabeshya ko bagiye gukora amaperereza atajya agira icyo ageraho, cyangwa ngo anatangarizwe rubanda (iyicwa rya Jean-Léonard Rugambage, Apollos Hakizimana na Edouard Mutsinzi wasizwe ari intere), ubutegetsi buriho uyu munsi bwafashe n’icyemezo cyo guhigisha uruhindu ababucitse, bugamije kubicira mu bihugu bahungiye mo. Ingero ebyiri za hafi ni urwa Charles Ingabire ubutegetsi bwa FPR bwatsinze i Kampala muri Uganda, urundi ni urwa Jean-Bosco Gasasira ubu butegetsi bwashatse kwicira mu gihugu cya Swedi (Suède), Imana igakinga akaboko.

Abandi banyamakuru bigenga, biyemeje gusheta ubuzima bwabo bari mu gihugu, na bo bahozwa ku nkeke. Ingero ni nyinshi, ariko reka mpere ku rwa vuba aha.

Taliki ya 10 ugushyingo 2021, umunyamakuru Niyonsenga Dieu-Donné, uzwi cyane ku izina rya Cyuma Hassan, yagabweho igitero cy’abapolisi barenga 50. Ibi byabaye nyuma y’isaha imwe gusa umucamanza amaze kuburanisha urubanza yaregwaga mo ibyaha bidafatika, akamukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu munyamakuru, wayoboraga igitangazamakuru «Ishema TV-Imboni ya Rubanda», yari amaze amezi agera kuri atanu gusa n’ubundi avuye muri gereza, ubwo umucamanza yari amaze kubona ko nta mpamvu y’uko aguma gufungwa. Ibyaha bitatu yari afungiwe icyo gihe, bitagira ibimenyetso byo gukora icyaha, bikaba ari na byo yongeye kuregwa, ubucamanza bwari bwabimuhanaguyeho, bukanamurekura, burongera burabimuhamya, ndetse bwongeraho n’ikindi cya kane, ubu afungiye indi myaka irindwi y’agatsi.

Icyaha shingiro kivugwa mu ifungwa n’ifungurwa ry’umunyamakuru Cyuma Hassan, ni icy’uko, ubwo icyorezo cya COVID 19, cyateraga ku isi mu kwezi kwa gatatu 2020, uyu munyamakuru yagiye gutara amakuru mu baturage bicwaga n’inzara kubera amabwiriza ya Leta y’uko abaturage bose bagomba kuguma mu rugo, hatitawe ko umuturage abona ikimutunga ari uko yavuye mu nzu.

La liberté de la presse à l’épruve de la pandémie COVID 2020

Nyuma y’uko, muri kamena 2021, umucamanza ashishoje agasanga icyo cyaha n’ibindi bigishamikiye ho, nko gutuka no gusuzugura inzego z’umutekano, nta mpamvu yo kugifungirwa, yahise amurekura arataha, nyamara iki cyemezo cy’umucamanza nticyashimisha bamwe mu bafata ibyemezo mu bushorishori bw’ubutegetsi, bityo basaba ko Cyuma yongera gufatwa agafungwa. Nguko uko taliki ya 10 ugushyingo 2021, ibyasabwaga n’abantu ku giti cyabo, umucamanza yahise abishyira mu bikorwa.

Amategeko yo mu Rwanda agenga ifungwa ku wakatiwe n’umucamanza, arivugira. Yemeza ko uwo ari we wese ukatiwe n’inkiko zo mu Rwanda, afite uburenganzira bwo kujurira, cyangwa akaburana ari hanze, nk’uko ayo mategeko yubahirizwa kuri bamwe mu Rwanda, nyamara ku bandi, akaba atubahirizwa.

Me Gatera Gashabana, wunganira Cyuma Hassan, yari yasabye urukiko ubujurire bw’umukiliya we, nyamara icyifuzo cy’umwunganizi wa Cyuma Hassan nticyigeze gishyirwa mu bikorwa.

Imyiteguro ya Cyuma yo kujya gufungwa

Icyagaragaye na mbere y’uko urubanza rwa Cyuma rusomwa, ni uko uyu munyamakuru yari yiteguye kwinjira muri gereza ya Mageragere. Cyuma Hassan yari yamaze kuzinga utwangushye, turi mo igodora ryo kuzaryamaho ageze muri gereza, yari yamaze gushyira ku ruhande amafaranga ibihumbi magana atandatu na mirongo itanu (650.000 FRW), bizamutungira muri gereza, yari yamaze gutunganya imyenda ya ngombwa yo kwifubika, yari yamaze gutegura uburoso bw’amenyo n’umuti wayo, udukweto dufunguye azajya akoresha agiye koga, n’ibindi bya ngombwa bikenerwa umunsi ku wundi, ku mufungwa uwo ari we wese winjiye mu buroko bw’inyenzi-inkotanyi.

Kuba Cyuma Hassan yari yamaze gutegura ibyo byose ni uko, mu by’ukuri, atari yizeye imyanzuro y’urukiko nyuma y’isomwa ry’urubanza rwe, ibi bikaba bivuze ko kugira ngo umunyamakuru wigenga, cyangwa undi wese utavuga rumwe n’ubutegetsi ahonoke inkota yabwo, bitoroshye iyo yageze imbere y’icyiswe ubutabera bwo mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi.

Ikibazo gisigaye, ni ukumenya niba amafaranga yavuzwe hejuru, Cyuma yari yashyize ku ruhande kugira ngo azamutungire muri gereza, azayahabwa, cyane ko abapolisi baje kumufata bahise bayamwambura, ndetse n’isaso ye yari yateguye, akabuzwa kuyitwaza. Aha twakwibutsa ko na mbere y’uko afungwa, ubutegetsi bwari bwarafatiriye amafaranga ye yari muri Banki, ku buryo igihe yafungurwaga yasiragiye iminsi itari mike, asaba ko yasubizwa amafaranga ye, ariko bikaba iby’ubusa, ntayasubizwe ngo abashe kwiyondora.

Kuba rero ayo mafaranga yayasubizwa umenya biri kure nk’ukwezi, cyane ko abandi bayambuwe, barimo nka Aimable Karasira, batigeze bayasubizwa. Ubu nandika iyi nkuru, Karasira akaba agiye kwicirwa n’inzara muri gereza ya Mageragere, mu gihe polisi y’u Rwanda yamwambuye arenga miliyoni umunani, yashoboraga kumufasha gukora uburoko mu gihe kitazwi.

Ikindi giteye impungenge ku ifatwa n’ifungwa rya Cyuma Hassan ni uko, nubwo umucamanza akimukatira yasabye ko ahita afatwa agafungirwa muri gereza izwi, nyamara kugeza ubu nandika iyi nkuru, ntawe uzi aho Cyuma Hassan afungiwe. Niba afungiye muri kasho ya polisi, ni ayahe mategeko ateganya icyo gifungo, mu gihe azwi neza, ananditse mu bitabo bya Leta, ari uko iyo umucamanza akatiye uwari ukurikiranyweho icyaha, ajyanwa gufungirwa muri gereza nkuru yabigenewe? 

Ni nde utahiwe gufungwa mu banyamakuru bigenga?

Mu kiganiro cyahise taliki ya 14 ugushyingo 2021, umunyamakuru Uwimana Agnès Nkusi, ukorera «Umurabyo TV», yashyize ahagaragara amajwi «audio» arimo amagambo akomeye, yerekana ishusho y’itangazamakuru ryigenga mu Rwanda.

Agnès Uwimana Nkusi mu ikanzu y’ibara rya rose n’umwunganira mu amategeko

Madamu Agnès Uwimana Nkusi yerekanye uburyo yafashwe ubwo na we yari afungiwe muri gereza z’inkotanyi, mu gihe cy’imyaka itanu. Uyu munyamakuru yashyize ahagaragara uburyo yahohoterwaga, bagenzi be b’abafungwa bategekwa kumumenaho inkari, aho yabaga afungiwe mu kasho za gereza, akanerekana uburyo yahozwaga ku nkeke mu biro by’umuyobozi wa gereza, abazwa ku magambo yavuze n’ayo atavuze.

Uyu munyamakuru w’Umurabyo yanerekanye inzira z’inzitane yagiye anyura mo, ubwo yajyaga guhiga aho mugenzi we Cyuma Hassan yari afungiwe, akaza kumusanga muri kasho ya polisi i Rusororo. Cyuma Hassan, utaragiraga umwiruka inyuma muri kiriya gihe cy’ifungwa rye rya mbere, kubera ko atagira umuryango, Agnès Uwimana avuga ko yari amushyiriye utwenda n’ibikoresho by’isuku, kubera ko imyenda yari yarafunganywe yari yaramuboreyeho. Uyu munyamakuru asoza iyi nkuru ye, yemeza ko ifungwa ku banyamakuru bigenga ritarangiriye aho, ko ahubwo hari abandi bategerejwe muri gereza ya Mageragere, barimo na we ubwe, ndetse na mugenzi we Ntwali John Williams.

Uyu Ntwali uyobora «Pax Ireme News TV», ari mu banyamakuru bake bigenga, bakora akazi kabo uko bikwiye. Ni we munyamakuru wenyine watinyutse gutunga mikoro umwunganizi wa Paul Rusesabagina, Vincent Lurquin, akaza gusabwa n’ubutegetsi buriho kudahitisha icyo kiganiro, nyamara akaza kwiyemeza kugihitisha, atitaye ku ngaruka, uko zaba zimeze kose, zari kumubaho.

Mugenzi we, Agnès Uwimana Nkusi, na we akaba ari umunyamakuru umaze imyaka irenga 20 muri uyu mwuga. Yibukirwa ku nkuru zikomeye yagiye akora, zikora mu jisho ubutegetsi bw’i Kigali. Aha twavuga nk’inkuru yafungiwe yari yahaye umutwe ugira uti: ’’Kwica umututsi, ikibazo, naho kwica umuhutu, umudendezo’’.

Indi nkuru yatanzeho urugero muri icyo kiganiro, ni iyo yakoreye ahitwa i Gahogo, mu cyahoze ari komini Nyamabuye ho muri perefegitura ya Gitarama, aho yasanze abagize inzego z’umutekano zirimo gutema urutoki rw’umupfakazi w’umucikacumu, uyu mugore akitambika imbere y’iyo mihoro kugira ngo abatemaga insina ze abe ari we batema, kuko yerekanaga ko urwo rutoki rwatemwaga ari rwo rwari rumutunze.

Agnès Uwimana Nkusi akaba adashidikanya ko, n’ubwo atarongera gufatwa ngo afungwe, umunsi ari umwe gusa, nk’uko yabitangaje muri icyo kiganiro yakoreye ku gitangazamakuru cye, gikorera ku murongo wa Youtube.

Inzira y’umusaraba ya Cyuma Hassan

Turi taliki ya 22 gashyantare 2020. Mu bitangazamakuru byo mu Rwanda n’ibyo ku isi yose, harumvikana mo inkuru y’incamugongo. Umuhanzi ukunzwe n’isi yose, ari we Kizito Mihigo, amaze kwicirwa mu kasho, yishwe n’inzego z’umutekano. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Afande Kabera, mu itangazo ashyize ahagaragara, atangarije isi yose ibinyoma by’uko Kizito Mihigo yaguye muri kasho ya polisi ya Remera, ngo yinigishije ishuka.

Ikindi kinyoma cyambaye ubusa, cyongeye gushyirwa ahagaragara na Afande Kabera, cy’uko uwunganiraga Dr Léon Mugesera, Me Donath Mutunzi, na we yiyahuriye muri kasho ya polisi i Ndera, ngo amaze kwirenza amacupa y’inzoga za wisiki. Ibyo binyoma byombi, biziye igihe kimwe, bizatera urujijo abakurikirira hafi ubwicanyi bukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, umunsi ku wundi.

Madamu Agnès Uwimana Nkusi, wafungiwe muri iyo nyubako Kizito Mihigo yiciwe mo, anyomoje kimwe mu binyoma bya Afande Kabera, ubwo yemezaga ko Kizito Mihigo atashoboraga kwiyahuza ishuka kubera ko, uretse n’uko nta mufungwa wemerewe kwiyorosa muri iyo kasho, nta n’aho iyo shuka yamanikwa muri ako kumba, kugira ngo ugafungiwe mo abe yayinigisha.

Ku italiki yavuzwe hejuru, ni bwo imihango yo gushyingura Kizito Mihigo irimo gukurikiranwa na buri wese, watinyutse kuyitabira. Abaje guherekeza Kizito Mihigo ntibagira ingano, uretse abahanzi bagenzi be batinye kuhakandagiza ikirenge, kubera ko wenda bafite ubwoba bw’ijisho ry’ubutegetsi, bumaze kumwica. Abahanzi batinyutse guherekeza Kizito Mihigo no gufata mu mugongo umuryango we, ni abitwa Aimable Karasira, Jean-Baptiste Byumvuhore ndetse na Clarisse Karasira.

Cyuma Hassan, wari wagiye gutara inkuru y’urupfu n’ishyingurwa ry’uyu muhanzi w’icyamamare, akoze ishyano, ubwo yiyemezaga kurunguruka umurambo wa Kizito Mihigo. Mu nkuru ye ahise atangaza ko umurambo we wari ufite ibikomere ku gahanga no ku matama.

Umugore w’umuyisilamukazi, witabiriye uwo muhango washenguye benshi, na we Cyuma amuhaye ijambo. Mu ijwi riranguruye, uyu mudamu ukiri muto yemeje, adategwa, ko ntawe ukwiye kubeshya ko Kizito yiyahuye, ko ahubwo yishwe, nk’uko na we ngo yiboneye ibikomere ku mubiri utakiri mo umwuka wa Nyakwigendera.

Iyi nkuru ya Cyuma Hassan, bigaragara ko itari gutangazwa n’umunyamakuru uwo ari we wese, yaba n’uhagarariye ibitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda, Niyonsenga Dieu-Donné we aziyemeza kuyishyira ahagaragara, ariko ihite imubyarira amazi nk’ibisusa.

Uyu musaraba Cyuma Hassan yiyikoreje, azawubambwaho igihe cy’amezi arenga icumi, azongere awubambweho indi myaka irindwi, ndetse asabwe no kwishyura icyiswe ubutabera ihazabu ingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Abunganira abanyamakuru n’abanyapolitiki baba bakenewe muri iki gihe?

Mu kiganiro cyayobowe na Flora Karenzi, ku wa 14 ugushyingo 2021, uyu mudamu yibajije niba abanyamakuru cyangwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, ari ngombwa ko bakenera ababunganira, niba ubutegetsi bw’igitugu bwa Kigali bwamaze kubata muri yombi.

Madamu Flora, wamennye amabanga y’ingoma, yihishe inyuma y’abunganira abaregwa ibyo bita ibyaha bikomeye, yatangaje ko imanza z’abo bantu zikamwa mo amaturo menshi, ugereranyije n’izindi manza ziregwa mo abantu basanzwe.

Uyu munyapolitiki, ubarizwa muri guverinoma ya padiri Thomas Nahimana, yerekanye ko abunganizi bo mu Rwanda bakorana n’ubutegetsi, bityo amafaranga baca abo bunganira, bakaba ngo bayagabana n’abagize inzego zimwe na zimwe z’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Mu yandi magambo, imanza zitiriwe iza politiki, ba ”avocats” bakunze kwita imanza zikomeye, zisabwa mo amafaranga y’umurengera, ku buryo umwunganizi ngo ashobora kwihanukira, agasaba uwo yunganira ibihumbi nka bitanu by’amadolari, atitaye aho ayo mafaranga yose ari buturuke.

Ibi byanyibukije urubanza rwa nyakwigendera ambasaderi Ubalijoro Bonaventure, ubwo twari dufunganywe muri gereza ya Kimironko. Ati: ”Dosiye yanjye aba ”avocats” bose barayitinye. Uwemeye kuyiburana ni Me Kazungu gusa; uyu na we yansabye miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo abone gutangira kuyisoma”.

Nabajije ambasaderi Ubalijoro niba yiteguye gutanga andi mafaranga nyuma y’uko urubanza rutangiye cyangwa rurangiye. Yansubije ko urubanza rwe, ubwo rwari rugeze hagati, Me Kazungu yamwatse izindi miliyoni eshanu, anamumenyesha ko atanizeye kurukomeza, kubera ko hari abanyabubasha bamubwiraga ko narukomeza, azicwa. Niba nibuka neza, Me Kazungu yaje kureka urubanza rwa ambasaderi Bonaventure Ubalijoro, uyu amaze kumwishyura miliyoni icumi z’akamama.

Ibi ni na byo byabaye kuri nyakwigendera Me Donath Mutunzi, wavuzwe haruguru, ubwo yangaga gutanga icya cumi muri FPR-Inkotanyi, icya cumi cy’amafaranga yishyurwaga mu manza zose yagendaga aburana. Me Mutunzi yabonye ko atazarusyaho, ahitamo kwegura mu rubanza rwa Dr Léon Mugesera, nyamara n’ubwo yasezeye muri urwo rubanza, inkotanyi ntibyazibujije kumukubita agafuni.

Me Donat Mutunzi na Léon Mugesera yunganiraga

Kuri Me Kazungu, wari uzwi mu gutinyuka kuburana imanza zitwa ko ngo zikomeye z’abanyapolitiki, yaje no gufata urubanza rwa perezida Pasteur Bizimungu, na we amwishyura miliyoni eshanu, kugirango asome dosiye gusa. Nyamara urubanza rwe, na rwo yaje kuruva mo rutarangiye, kubera ko yahatiwe kurureka. Imana Pasteur Bizimungu yaje kugira, ni uko byahuriranye n’uko asabye imbabazi ”nyakubahwa” w’uyu munsi, ararekurwa, arataha.

Ikibazo cya minisitiri Flora Karenzi, aho yibaza niba abo Leta ifata ikabafungira impamvu za politiki, ari ngombwa ko bishyura cyangwa bishyurirwa ababunganira, cyasubijwe neza na Professeur Charles Kambanda, agira ati: «Abatanga amafaranga kuri ba ”avocats” bo mu Rwanda kugira ngo babunganire, ni ibicucu. Mu rurimi rw’icyongereza Dr Kambanda yabise «stupide».

Uyu mwarimu w’amategeko muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana neza ko amafaranga (les honoraires) y’umurengera aba ”avocats” basaba abo bita ko imanza zabo zikomeye, bayagabana n’abari ku butegetsi bwo mu Rwanda, ko bityo ngo nta mpamvu n’imwe yo kuyatanga, kuko baba bateje imbere «système» mbi, ifungira ubusa abo bantu, cyane cyane ko ngo n’iyo ayo mafaranga yatangwa, abafashwe batajya barekurwa.

Madame Flora Karenzi yatanze urugero ku munyapolitiki witwa Abdoul Rashid Hakuzimana, wishyuriwe umwunganizi witwa Me Rudakemwa, nyamara ubwo uyu munyapolitiki yitabaga urukiko ku nshuro ya mbere, Me Rudakemwa akaba ngo atarigeze aboneka mu rukiko.  

Ni nde rero ufite ukuri, haba ku ruhande rw’abunganirwa basaba kwishyurirwa ”avocat” cyangwa abandi babona ko atari ngombwa ko ayo mafaranga yatangwa, kubera ko ngo aba ari ayo guteza imbere abagizi ba nabi, bakoreshwa n’ubutegetsi mu gufunga abanyapolitiki cyangwa abanyamakuru?  

Twemere se ko nta munyepolitiki cyangwa umunyamakuru waba wararekuwe kubera ko yabonye umwunganizi mwiza? Ku rundi ruhande se, twemere na none ko aba ”avocats” bo mu Rwanda batagifite ububasha n’ubushobozi bwo kubohoza mu magereza abanyapolitiki cyangwa abanyamakuru? Dushyire se na none akadomo ku mpamvu z’uko aba”avocats” bo hanze y’u Rwanda, batemererwa kuburanira abanyapolitiki n’abanyamakuru, ari uko aba bunganizi badashobora kwemera kugabana ibyo byibano na bamwe mu bagize ubutegetsi bwo mu Rwanda? Abasomyi b’iyi nkuru ni bo bafite uruhare runini mu gusubiza ibi bibazo byibazwa, ibibazo bisa n’aho ari ingorabahizi!

Gukora itangazamakuru ryigenga mu Rwanda birashoboka?

Iki ni ikibazo buri wese ashobora kwibaza, cyane cyane iyo atereye akajisho ku banyamakuru babayeho ku ngoma ya Habyarimana n’iya Kagame y’uyu munsi.

Abenshi mu bibaza iki kibazo, basanga iryo tangazamakuru ridashoboka mu gihugu nk’u Rwanda, kubera ko ubutegetsi bwaho bushingiye ku kinyoma, abayobozi b’icyo kinyoma bakaba badashobora kwemera ko kijya ahagaragara.

Mu guhishira icyo kinyoma, ubutegetsi bukora uko bushoboye bukigizayo abanyamakuru baba barwanira kugishyira hanze. Ubutegetsi bunakora aho bwabaga bukubaka ibinyamakuru byabwo, bihishira icyo kinyoma, bityo umunyamakuru ugerageje kugihingutsa akanyuzwa mu ryoya, agahunga, cyangwa akaburirwa irengero.

Ubwo intambara yo gutegura ifungwa rya Cyuma Hassan yari irimbanyije, abanyamakuru b’ingoma n’abiyise abasesenguzi, baramwamaganye, bemeza ko ngo atari umunyamakuru, kuko adafite ikarita itangwa na Rwanda Media Commission (RMC), ikarita imwemerera gukora uwo mwuga. Aba basesenguzi b’ingoma n’abanyamakuru bayo, aho kwerekana ko RMC, mbere y’uko Cyuma akatirwa, yamwemeraga nk’umunyamakuru, cyane ko yari agifite ikarita yayo, ahubwo barushijeho kumujomba ibikwasi kugirango bamuhamye icyaha yari ataranakatirwa n’inkiko.

Si abanyamakuru gusa bagenzi ba Cyuma bamuciraga urwo gupfa, ahubwo hari n’abandi bigize ababyinnyi b’ingoma (les chantres ou caisses de résonnance du pouvoir) nka madamu Ingabire Marie-Immaculée na Tom Ndahiro, basabaga ubushinjacyaha gufata Cyuma agafungwa, nk’aho ari bo bashinzwe kugenza ibyaha bikorwa n’abanyamakuru bigenga.

Nibutse ko Madamu Marie-Immaculée Ingabire na Tom Ndahiro, bazwi mu kuvuyanga itangazamakuru ryigenga na bamwe mu bandi banyamakuru, bafatwa nk’ibipinga by’ubutegetsi.

Ingabire Marie Immaculée et Tom Ndahiro: ”Nangayivuza” b’ubutegetsi bwa FPR Ingabire/Deux caisses de résonance suprêmes du système FPR

Tom Ndahiro na Ingabire Marie-Immaculée, bazwi ho kuba baragize uruhare rukomeye mu iyirukanwa, ihunga n’ifungwa ry’abanyamakuru bakoraga muri Orinfor, nka Helena Nyirabikali wakoraga mu Mvaho, akaza no kugwa muri gereza, Goretti Uwibambe wakoraga muri La Relève, ubu wahungiye mu Bufaransa, Lucie Umukundwa wakoreraga Ijwi rya Amerika, na we ubarizwa mu Bufaransa, Yvonne Uwanyiligira wayoboraga ”Maison de la Presse”, ubu utuye mu Bubiligi, n’abandi batabarika, bakwiriye imishwaro, kubera guhungetwa n’aba babyinnyi  b’ingoma, bavuzwe hejuru.

Niba rero hari ibinyamakuru nk’Igihe.com, Rushyashya, ”The New Times”, n’ibindi bikorera kuri Youtube, bishyirwaho n’ubutegetsi kugirango bihungete abanyamakuru bigenga, byumvikane neza ko nta tangazamakuru rikora akazi karyo uko bikwiye, rishoboka mu gihugu, cyane ko bigaragara ko buri gihe rigabwaho ibitero n’abambari b’ingoma, bahembwa  n’ubutegetsi cyangwa abiterera mu mata nk’isazi.

Ku bindeba no mu rwego rwo gupfundikira iyi nkuru, nakwifuza ko, niba Cyuma aticiwe muri uriya muriro wa gereza ya Mageragere, ubwo azawusohoka mo, yazagerageza gukora ibindi, byaba ngombwa akajya kwihingira ibirayi iwabo mu majyaruguru, cyangwa yabona uko ahunga agahunga nka twe twese, aho kwihambira ku mwuga udashoboka mu butegetsi bw’ibyihebe byo muri FPR-Inkotanyi. Abakurambere bacu baciye umugani, ugana akariho, bagira bati: «aho gupfa none, wapfa ejo»; na njye nti: «umunyamakuru wapfuye, ntaba akiri umunyamakuru».

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email