09/10/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Yitwa Gérard Urayeneza. Ari mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko. Ubu nandika iyi nkuru, afungiwe muri gereza ya Muhanga, aho akurikiranyweho icyaha cya ‘‘jenoside’’, génocide, kuva muri kamena 2020.
Mu mwaka w’1973, ubwo ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana bwajyagaho, amashuri yigenga mu Rwanda yabarirwaga ku mitwe y’intoki. Ni muri urwo rwego Gérard Urayeneza, muri za 1981, yashinze ishuri ryisumbuye (ESAPAG-Ecole Secondaire des Parents Adventistes de Gitwe), nyuma yongeraho na «université», yiswe Kaminuza y’i Gitwe. Ayo mashuri yombi abarizwa ahitwa i Gitwe, mu cyahoze ari komini Murama, ubu hakaba hitwa mu karere ka Muhanga, intara y’amajyepfo.
Nyuma y’uko Gérard Urayeneza, afatanyije n’ababyeyi bavukaga muri ako karere, bashinze ayo mashuri, hubatswe andi hirya no hino mu Rwanda, nk’ishuri ry’i Mibirizi, Kamembe, Ngoma, Rubengera, Kirinda, Janja, Rwaza, Rwankeri, Nyamyumba, Rukoma, Kiramuruzi, Byumba, Nyanza, Gikongoro, Rwamagana, n’ahandi henshi mu gihugu.
Impamvu nyamukuru y’iyubakwa ry’ayo mashuri, ni uko imyanya yahabwaga abana mu mashuri ya Leta yari mike cyane, hakiyongeraho ukwironda kw’abashiru bo mu turere twa za Karago na Giciye, ahavukaga perezida Habyarimana, wari umaze imyaka hafi icumi irenga afashe ubutegetsi.
Icyo gihe hari n’ikindi gice gikomeye cy’abaturukaga mu makomini yo muri perefegitura ya Ruhengeri. Komini yari izwi cyane ni nka Nkuri, yavukaga mo uwitwa Joseph Nzirorera, wari umwe mu batoni ba perezida Habyarimana.
Hakurijwe ijanisha, izi komini zo mu Burera no mu Bushiru (nk’uko zitwaga), zihariraga nka 15% mu itangwa ry’imyanya y’abana mu mashuri yose ya Leta.
Abahabwaga imyanya muri aya mashuri bakaba bari abana b’ababyeyi babaga bifite, cyangwa bazwi mu buyobozi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana.
Iri rondakarere mu myigire y’abana, yatumye amashuri amwe n’amwe yigenga, avuka. Ni muri urwo rwego, mu w’1993, hanafunguwe kaminuza y’i Gitwe (ISPG- Institut Supérieur Pédagogique de Gitwe) ikurikirwa na Saint-Fidèle, yabarizwaga mu mugi wa Gisenyi.
Icyo umuntu yashimira ubutegetsi bwa Habyarimana, bikaba ari uko muri kiriya gihe, butivangaga mu bikorwa by’abashingaga amashuri yigenga ndetse amenshi muri yo yaje kwemererwa gutanga impamyabumenyi zemewe na Leta.
Iyo ikaba yari imwe muri politiki nziza y’uburezi, yaje no gushyirwa mu bikorwa n’abaminisitiri ba Perezida Habyarimana, bari bafite uburezi mu nshingano zabo, ari bo Mutemberezi Pierre-Claver, Colonel Nsekalije Aloys, Mbangura Daniel, Uwiringiyimana Agatha, na Mbonimpa Jean Marie Vianney.
Itandukan(y)irizo ry’ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubwa FPR muri politiki y’uburezi, ni uko politiki y’uburezi y’uyu munsi yahinduwe mo ibikorwa by’ubucuruzi bugamije kwishakira inyungu gusa (business) kurusha gutanga uburere no gushishikazwa no kwita ku ireme ry’uburezi.
Ireme ry’uburezi ubu ryabaye icyuka, amashuri y’inshuke/incuke kugeza kuri kaminuza, byahindutse indiri y’irondakoko n’itsembabwenge (génocide intellectuel).
Abana b’abategetsi ubu ni bo biga mu mashuri y’indobanure, anakosha, naho aba rubanda ya nyarucari bakaba barapfunyikiwe ikibiribiri. Aba babarizwa muri za nayini (nine) na tweluve (twelve), aya mashuri akaba ari ayagenewe abana b’abatindi nyakujya.
Ni amashuri yitirirwa ayisumbuye, yashyiriweho abana b’ababyeyi bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko igikomeye muri ibi byose, kikaba ari uko ayo mashuri atagira abarimu bajijutse, n’abayigisha mo bakaba batabonera igihe imishahara yabo, y’intica, ntikize.
Gérard Urayeneza afungiwe iki?
Amakuru mfite, aturuka ahantu hizewe, ni uko uyu mugabo, akimara gushinga ishuri ryisumbuye rya ESAPAG na kaminuza y’i Gitwe, inshingano yari yarihaye yari iyo guha akazi abarimu bize muri «système» ya cyera, kuko yemezaga ko abo barimu ari bo bashoboraga kuzahura ireme ry’uburezi, ryari rimaze guhungabana nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.
Aya mashuri yitiriwe ayo kwa Gérard ngo yari amwe mu mashuri yigenga afite ibikoresho (imfashanyigisho) byinshi, ugereranyije n’amashuri ya Leta yari asanzwe mu gihugu.
Na none bivugwa ko Kaminuza y’i Gitwe yari imwe muri za Kaminuza zo mu gihugu zacaga amafaranga make, ugereranyije n’izindi zashinzwe nyuma y’intambara, nka ULK, UNILAK, n’izindi zagiye zishingwa n’abafite aho bahuriye n’abayobozi bo mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi.
Bamwe muri aba bakaba ngo bariyemeje guca hasi no hejuru kugira ngo bafungishe Gérard Urayeneza, ndetse baza no gufungisha laboratwari (laboratoire) yari ifite ibikoresho byinshi mu ishami ry’ubuvuzi (faculté de médecine) muri kaminuza ya Gitwe.
Kubera inyungu ababyeyi n’abana babonaga muri iyo kaminuza, ni ukuvuga ireme ryayo ry’uburezi n’ibikoresho utabona mu zindi kaminuza zo mu Rwanda, ifungwa rya «laboratoire» y’ishami y’ubuvuzi,«faculté de médecine», ryakuruye impaka zikomeye, izo mpaka ziza no kugera muri minisiteri ifite uburezi mu nshingano zayo.
Abayobozi muri iyo minisiteri bakaba ngo barakoze aho bwabaga kugira ngo ikibazo cy’ifungwa rya kaminuza y’i Gitwe gikemuke, ariko ubutegetsi ngo bukitambikamo ku buryo bugaragara.
Abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, icyo kibazo na bo baragihagurukiye, kirandikwa, gishyirwa ahagaragara, nyamara aba bari bagihagurukiye na bo baciwe amazi na bamwe bo mu buyobozi bukuru bw’ubutegetsi, burimo na perezida Kagame ubwe, watangaje mu nama ya Leta ko kaminuza y’i Gitwe igomba gufungwa, uko byagenda kose.
Ntakaburimvano ngo ni umwana w’umunyarwanda!
Bivugwa ko nyirabayazana w’ifungwa rya kaminuza y’i Gitwe, ari uwitwa Pasitoro Byilingiro Hesroni, uyobora Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, uyu akaba ari umucikacumu w’umugogwe, utonnye cyane mu butegetsi bwa perezida Paul Kagame.
Urujijo mu ifungwa rya kaminuza y’i Gitwe rwatumye bamwe mu banyamakuru bigenga banabaza ubuyobozi bwa minisiteri y’uburezi impamvu ya nyayo yatumye iyo kaminuza ifungwa.
Igisubizo cy’icyo kibazo muragisanga muri videwo iri ku mpera y’iyi nkuru, aho madamu Ingabire Marie Imaculée, uyobora «Transparency Rwanda», yerekana neza ko ifungwa rya kaminuza ya Gitwe rishingiye ku ibanga ridashobora kujya ahagaragara.
Madamu Ingabire, wibaza igihe iryo banga rizahishurirwa, akaba ari umwe mu bayoboke bakomeye b’ingoma ya FPR-Inkotanyi.
Kuba yaratinyutse gutangaza amagambo nk’aya, muri bwiyumvire, ashyira mu majwi ubutegetsi bwa FPR yayobotse, bikaba bidashidikanywaho ko ifungwa ry’ishami rya laboratwari (laboratoire) muri kaminuza ya Gitwe rinateye impungenge bamwe mu bayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi, umwe muri abo, ari we madamu Ingabire Marie Imaculée, akaba na we adatinya kubigaya, kugira ngo bibonerwe umuti.
Nyuma y’uko maze gutega amatwi ibisobanuro bya madamu Ingabire, navuganye na bamwe bari hafi y’ubuyobozi bwa kaminuza ya Gitwe, bansobanurira byinshi, birimo n’ibiteye impungenge.
Abo navuganye na bo, bavuga ko nta rindi banga rihari mu gusenya cyangwa gufunga kaminuza ya Gitwe, uretse iry’uko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi ngo budashaka ko hari umwana w’umuhutu uzongera kwiga mu ishami ry’ubuvuzi, nyuma yo kurangiza amashuri akaba yaba umu «docteur» cyangwa umu «laborantin».
Nubwo ibi nabibonye mo gukabya, cyane cyane ko nzi neza ko muri kaminuza y’u Rwanda abana baturuka mu moko y’abahutu n’abatutsi barangizayo ari benshi, reka mbiharire iperereza ngikora, ikizariva mo, nkaba nzagishyira ahagaragara mu minsi itarambiranye.
Abo naganiriye na bo, bantangarije, badategwa ko icyo kaminuza ya Gitwe yafungiwe, ari uko ngo yigagamo abana benshi baturuka mu bwoko bw’abahutu, ugereranyije n’abaturuka mu bwoko bw’abatutsi.
Abandi navuganye na bo, bantangarije ko ifungwa rya «faculté de médecine» ya kaminuza y’i Gitwe ryatewe n’umupasitoro witwa Byilingiro Hesroni, kubera ko ngo na we yari amaze gushinga indi kaminuza mu mugi/umujyi wa Kigali, ifite ishami ry’ubuvuzi, iyo kaminuza ikaba yaranafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame.
Pasitoro Byilingiro Hesroni akaba ngo yari afite impungenge zo kuzabura abanyeshuri, cyane cyane ko abenshi ngo bashakaga kwiga no kurangiriza muri kaminuza y’i Gitwe, kubera ko yacaga amafaranga make, ugereranyije n’iyo Byilingiro Hesroni yari amaze gushinga mu murwa mukuru wa Kigali.
Ikindi kivugwa n’abatangabuhamya banjye ni uko uyu Byilingiro Hesroni ngo ari umuntu utonnye cyane kwa perezida Kagame, aha bakanagera kure, aho bemeza ko uyu mupasitoro ari we wahaye Perezida Paul Kagame abajepe b’abagogwe, bagera ku bihumbi bine (4000), bamurinda muri iki gihe.
Abatangabuhamya banjye banongeraho ko ubwo pasitoro Byilingiro yigaga muri Amerika, yari umuyoboke ukomeye wa FPR, ndetse ngo akaba yarakoze akazi gakomeye mu kwegera abayobozi bakuru b’icyo gihugu cy’igihangange ku isi mu gufasha no gushyira mu bikorwa iyimikwa ry’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR-Inkotanyi.
Ibyo ngo bikaba byumvikana neza ko ntacyo ubutegetsi bwa FPR cyangwa perezida Kagame ubwe, bakwima pasitoro Byilingiro Hesroni, bityo kuba ngo yasenya kaminuza ya Gitwe, abinyujije mu buyobozi bw’igihugu, nta gitangaza cyaba kirimo.
Ikindi gikomeye, ngo kiri no mu byatumye Byilingiro asenya kaminuza ya Gitwe, ngo ni uko, mu nama yateraniye i Gitwe mu mwaka wa 2004, aho abakirisitu bo mu idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bari bavuye mu gihugu hose, uko barengaga 1000, ngo bari bafashe umwanzuro udakuka ko pasitoro Byilingiro Hesroni atagomba kuyobora Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ahubwo ko ngo rikwiye kuyoborwa na pasitoro Rusine Josué, uyu akaba ari umucikacumu, wanarongoye umukobwa wa Urayeneza Gérard.
Uyu Rusine Josué, bikaba bivugwa ko Byilingiro yari yaramwirukanye, akanamuca mu idini, ariko Gérard Urayeneza, nk’umukwe we, akiyemeza kumuha akazi muri kaminuza ya Gitwe.
Nubwo aba bayoboke barenga igihumbi bari bemeje ko Byilingiro Hesroni adatorerwa kuba umuyobozi w’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ntibyabujije ko ashyigikirwa n’abamotsi be, ari bo Nsabimana Jonathan, Niyitegeka Sosthène, n’uwitwa Kabanda Samuel, uyu akaba ari umwe mu bacikacumu wayogoje Murama yose afungisha umuhisi n’umugenzi, umwere n’umunyabyaha bya génocide yo muri 94.
Abatangabuhamya banjye banemeza ko aba bagabo uko ari batatu bunganiwe n’umugore wa nyakwigendera pasitoro Amoni Rugelinyange (Consolata Rugelinyange), wari inshuti magara ya pasitoro Hesroni Byilingiro.
Aba bagabo bavuzwe hejuru, bakaba ari na bo bagize uruhare rugaragara mu kumushumbusha Amoni Rugelinyange, nyuma y’uko umugore we mukuru yishwe muri génocide yo muri 94.
Abatangabuhamya banjye banakomeza bavuga ko Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda ryifuzaga ko urihagararira aba uriya mukwe wa Gérard Urayeneza, ari we Rusine Josué, aba bakaba bemeza ko amakimbirane y’ifungwa rya Gérard ndetse n’ifungwa rya kaminuza y’i Gitwe yashinze, ari ho ryaturutse.
Ku kibazo kijyanye n’uko Gérard Urayeneza yaba afungiwe ko ahubatswe kaminuza ya Gitwe, habonetse icyobo cyarimo imibiri umunani y’abazize génocide muri 94, abo navuganye na bo bantangarije ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.
Aba bemeza ko, iyo Gérard Urayeneza aba mu bagize uruhare rwo kwica cyangwa kwicisha abo bantu, ngo aba yarahungiye muri Amerika n’umuryango we ntagaruke, cyane cyane ko ngo yari afite ubwenegihugu bubiri, ubwa Amerika n’u Rwanda.
Ikigaragara mu maso y’abatangabuhamya banjye, kikaba ari uko ifungwa rya kaminuza ya Gitwe ndetse n’ifungwa rya Gérard Urayeneza, byombi bifitanye isano n’akagambane ka pasitoro Hesroni Byilingiro, ibi kubera amakimbirane bari bafitanye, amakimbirane mu by’ukuri ashingiye ku nyungu za buri wese hagati ya bo, bombi.
Abatangabuhamya banjye bakaba bemeza ko Pasitoro Byilingiro Hesroni, nk’umututsi wishyikira cyane mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, atari guhangana na Gérard Urayeneza, umuhutu washinze ishuri, ribangamira ku buryo bugaragara ibiciro bihanitse by’andi mashuri yashyizweho n’abari hafi y’ubutegetsi bwa FPR, yaba ayisumbuye, cyangwa aya kaminuza, aya mashuri, mu by’ukuri, akaba adashingirwa gutanga ubumenyi buhagije, ahubwo ashingwa mu rwego rwo kwishakira indonke y’abayashinga.
Ikigaragaza izi ndonke kikaba ari uko abarangiza muri ayo mashuri, abenshi muri bo usanga barutwa n’abatarageze ku ntebe y’ishuri, aho benshi mu bayarangijemo usanga batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi, haba mu kinyarwanda, mu gifaransa cyangwa mu cyongereza, indimi ayo mashuri avuga ko yigisha mo.
Ireme ry’uburezi mu butegetsi bwa FPR-Inkotanyi rikaba rikomeje kuba agatereranzamba, aho byagaragaye ko iryo reme ribangamirwa ahanini n’ihindagurika rya hato na hato muri politiki y’uburezi ya FPR-Inkotanyi.
Mbere y’uko ubutegetsi bw’inkotanyi bujyaho, politiki y’uburezi, yaba mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana, yari ifite ireme ritekanye, kuko ururimi rwigishwaga mo abana rwari igifaransa gusa, abakize mo kuva mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na kaminuza, bakaba barashoboraga no kukigisha, mu gihe uyu munsi abarimu basabwa kwigisha mu cyongereza, ababisabwa bakaba ari ba bandi bigishaga mu gifaransa, abenshi muri bo bikaba bitaborohera kwigisha muri urwo rurimi batakuriyemo, batanazi.
Leta ya FPR, muri politiki yayo y’ubuswa, ikaba ishishikariza abo barimu kwiga icyongereza cyangwa kugihugurwamo, kugirango babone uko bakigishamo, mu gihe ubushakashatsi bwemeza ko ururimi, urwo ari rwo rwose, umuntu atize mo akiri muto, adashobora kurumenya ashaje ngo anarwigishe mo.
Ikiganiro kirambuye ku ireme ry’uburezi n’itekinika rikorwa mu gufunga bimwe mu bigo by’amashuli yigenga harimo na za kaminuza, harimo n’iya Gitwe twagarutse ho muri iyi nyandiko yacu.