Ibihe turimo: Italiki y’ubwigenge bw’u Rwanda yanyukanyutswe n’ubutegetsi bw’ibisahiranda byo muri MRND na Runari

©Photo/UJRE: Ibi byitwa kwibyara (abana bose ba Perezida Kayibanda, waharaniye ubwigenge na revolisiyo ya rubanda): Uturutse iburyo, ugana i bumoso ni Pio Kayibanda, Mukabanda Epiphanie, Taigi Asumpta, Mukamana Bernadette, Kayibanda Hildebrand, Kayibanda Eugène, na Mukasonga Sylvia. NB: Nta muntu wundi, uwo ari we wese, wemerewe gukoresha iyi foto adahawe uburenganzira n'ubuyobozi bw'iki kinyamakuru (Tous droits réservés).

06/07/2021, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Turi taliki ya 1 nyakanga 1962. U Rwanda rumaze imyaka irenga 400 ku ngoyi ya cyami na gikoronize. Ubutegetsi bwa cyami bumaze imyaka n’imyaniko bwica, bunakiza.

Abatutsi bagize iyo ngoma ya cyami bafite abaja, abajakazi n’abacakara. Barahekwa mu maceri, abahutu babahetse bakanyarwa hejuru, bari mu mijishi. 

Aba bahinza baragaba, bakanyaga; barica, bagakiza uwo bashaka, Karinga zabo zikambikwa ibishahu (imyanya ndangagitsina y’umugabo) by’ababahekaga, bakiri mo umwuka. Izi ngorwa, ziziritse ku ngoyi y’igihe kitazwi, nta n’uwo zikeka uzazibohora. 

Nyamara ngo urebera imbwa ntahumbya. Muri aba bahutu bakandamizwa, bari mo abamaze imyaka babibona, babuze ayo bacira n’ayo bamira. Barashaka kwibohoza, bakanabohoza iyo rubanda yagowe, yishwe urw’agashinyaguro.

Ubari ku isonga ni uwitwa Gerigori Kayibanda. Yungirijwe n’abitwa Dominiko Mbonyumutwa, Yozefu Gitera, Balthazar Bicamumpaka, n’izindi mpirimbanyi za demukarasi.

Aba bose bazakora aho bwabaga; bazakora revolisiyo ya bucece. Nta mbunda cyangwa amasasu bazakoresha, kuko ntibarazwe umuco wo kwica. Bazageza u Rwanda ku bwigenge bwa nyabwo, babinyujije mu nyandiko z’ubuhanga, ubushobozi n’ubushishozi.

Ni mu gihe kandi, kuko bose uko bakabaye, nta n’umwe wize mu kibeho cyangwa mu mashuri y’ikigoroba; ni abaseminari bujuje ibya ngombwa. Bazi kuvuga, kwandika neza igifaransa, ndetse n’ikilatini cy’i Roma. Gusobanurira abapadiri n’abakoroni ikibazo cyabo, icya rubanda rugufi, imaze imyaka ku ngoyi, ni ibyabo.

Umwe muri bo ni umuhizi udahigwa mu ruhando rw’amahanga, ari we Gerigori Kayibanda, akaba n’umwanditsi mukuru wa Kinyamateka, ikinyamakuru kimwe rukumbi mu gihugu, kikaba n’icya Kiliziya gatolika.

Iyi Kiliziya, isanzwe ikora bucece kugeza n’uyu munsi, izashyigikira na none bucece uyu mugabo, ibinyujije kuri André Perraudin, musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi. Gushyigikira Kayibanda ntibisaba imbaraga z’umurengera, kuko n’ubundi asanzwe ari umuseminari, witeguraga kwiyegurira Imana. Nyamara azabishinguka mo kugira ngo abone uko abohoza rubanda rugufi, imaze imyaka n’imyaniko ku ngoyi ya Runari, gihake na gikoronize.

Intandaro ni ya majoro!

Uretse inyandiko ze zikarishye, ziri mu zihutishije revolisiyo, repubulika na demukarasi, Gerigori Kayibanda azajya azinduka iya Rubika, arare amajoro agenda, agenza amaguru. Ikimugenza si ikindi: guhiga abarwanashyaka aho bari hose. Aba, na bo bucece, bazamutera ingabo mu bitugu mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga w’indashyikirwa.

Igicuku kinishye, azajya agwa gitumo ba Bicamumpaka, ba Gitera, ba Makuza, ba Rwasibo, rimwe na rimwe mu kabwibwi no mu ruturuturu; aba na bo bazajya babyukana ingoga, bakore inama rwihishwa na bucece, kugirango Runari itabanyuza mo ijisho, ikabambika ya Karinga. Muri abo bose, nta n’umwe uzava mo undi nk’amazimwe y’ab’ubu, aho uragiza ibanga uwo wita incuti, bugacya ryakwiriye igihugu n’isi yose.

Aba ba ruticumugambi, umugambi wabo wari umwe rukumbi: guhirika ingoma ya cyami no kurimbura burundu ibisigisigi byayo, abayigize bakajyana na yo, abemeye kuyoboka demukarasi, ubwigenge na repubulika, bagasigarana n’abandi, bakubaka igihugu kizira Muvoma na Runari!

Inzozi zari izo, nyamara ngo umwanzi ntahuga. Ba Rutemayeze bazagarukana imizi n’imiganda. Bazongera gusiba amariba, tuyoboke isayo, batubuze no kuyigengaho. Bazaca umutwe inzego zose zubatswe n’izi ntwari, u Rwanda baruhindure agasitwe, Muvoma irutantabure, ibicocero byarwo ibyambike abuzukuru ba Runari, bihishe mu mwenda wa Repubulika.

Abagaragu ba Muvoma

Aba ntibazabura impamvu, zibakura mu isoni. Ni bya bindi ngo ”dore icyo gicebe cyayo”. Bazatema ishami bicariye, imizi y’igiti bayisasire abuzukuru n’abuzukuruza b’abavantara!

Andreya Sebatware, umumotsi mukuru wa Muvoma, azakeza abami babiri. Kugambanira Kayibanda wamugabiye byose, n’ibyo atari akwiye, bizaba ikivugo cye cyo mu za bukuru!

©Photo/UJRE: André Sebatware sous deux présidences – Grégoire Kayibanda et Juvénal Habyalimana – pour qui est-il sincèrement?

Sebatware azabeshya rubanda ko «coup d’Etat» yo guhirika Kayibanda ngo yari ngombwa, kubera ko ngo ingoma ye yari inaniwe. Azongera anyomeke ab’ubu, batazi ururo n’icyatsi, ko ngo Habyarimana atigeze ashaka guhirika Kayibanda ku butegetsi, ahubwo ko ngo yabisabwaga n’abasirikari b’iyo mu rukiga! Ubundi yongere anyomeke abatamuzi ko Kayibanda na we ngo yashakaga gukorera «coup d’Etat» Habyarimana, uyu ngo akitabara. None yari kuyimukorera ate kandi ataragiraga abayikora, ari zo ngabo z’abakiga, zinahirika ubutegetsi bwatowe na rubanda?

Ukuri mu byo Sebatware avuga, ni uko na we yemera ko abasirikari bo mu rukiga bari aba Habyarimana, bakaba baranamwumviraga kurusha undi, uwo ari we wese, yaba na Kayibanda, utaragiraga n’abamurinda.

Sebatware yongera kwifata ku gahanga akemeza ko Habyarimana yatekereje gukora ”coup d’Etat” kubera ko ngo abanyapolitiki b’abanya Gitarama na bo bashakaga kuyimukorera.

Reka tubyemere wenda dutyo, nubwo ari ikinyoma cyambaye ubusa. Ariko iby’uko Habyarimana yahindukiye akica urubozo abo banyapolitiki, kandi ntacyo bari bakimutwaye, wenda umunyamakuru Tharcisse Semana azabimutubariza mu kindi kiganiro.

Ikiganiro Andreya Sebatware yagiranye na mugenzi wanjye Tharcisse Semana, wowe musomyi utaracyumvise, kanda kuri iyo mirongo ikurikira ucyumve, maze wisesengurire ukuri kw’ibivugwa n’iyi nararibonye, yariye ingoma zose, iya Parmehutu yamukamiye n’iya Muvoma, yagabiye igihugu inyangabirama za demukarasi na Repubulika.

Ukuri guca mu ziko, ntigushye

Amateka yacu, yaba mabi cyangwa meza, aryoha asubiwe mo. Igihugu cyacu cyahuye n’akaga. Wagira ngo hari uwagihambye mo umusazi. Hari igihe nibaza niba atari na ngombwa kugisubiza Loni (ONU), kikagirwa indagizo yayo.

U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyo mu karere k’ibiyaga bigari, gihindura abayobozi ari uko bishwe. Kayibanda yishwe na Habyarimana urw’agashinyaguro, Habyarimana yicwa na Kagame, amuhanuye mu ndege, Kagame na we arakica urwo baseka uwamubanjirije, ari we Pasteur Bizimungu, ubu ufungiye iwe, akaba adashobora kwinyagambura cyangwa ngo yitsamure. Kwemeza ko na Kagame uzamwica ataramenyekana, reka mbyihorere, kuko byaba ari ukuraguza umutwe!

Nyuma y’uko abagejeje u Rwanda ku bwigenge baciwe umutwe na perezida Habyarimana, n’inzego bubatse bikaba uko, igihugu cyacu ntikigeze kigira amahwemo.

Ubutegetsi bwa Habyarimana, bwabaye nyirabayazana yo guhirika no kwica abaharaniye ubu bwigenge, bwavugaga ko bugiye kuvana u Rwanda mu cyobo. Ibyakurikiyeho ntawe utabizi, nta n’utarabibonye, cyeretse uwari utaravuka. Uyu na we, aho aciriye akenge, yarabibwiwe cyangwa abisoma mu bitabo by’amateka.

Ubutegetsi bwa Muvoma bwakoranye n’abanzi b’igihugu, buri gihe bagabaga ibitero ku Rwanda. Ingero si iz’ibura. I Kampala muri Uganda, Perezida Habyarimana yitabiriye, ku manywa y’ihangu, imihango yo kwambika amapeti Général Gisa Rwigema, wari ukuriye ingabo zateye u Rwanda, ku wa mbere ukwakira 1990 (Kanda kuri uyu mushumi ukurikira, wirebere iyo videwo).

Ubutegetsi bwa Kayibanda, nubwo abari barabuhunze bahoraga barira ayo kwarika n’ay’ingoma ko ngo babujijwe gutaha, ukuri kwari ukundi. Ukuri kwa nyako ni uko ntawigeze abirukana mu gihugu, nta n’uwigeze ababuza gutaha. Ikizwi neza ni uko bakurikiye umwami n’ubwami bwabo, bakaba ngo batarashakaga kugaruka mu gihugu gitegekwa n’abahutu (ayo ni amagambo ya Faustin Twagiramungu, umukwe wa Kayibanda).

Habyarimana agiyeho, yabahaye byose, abaha ubushobozi bwo kumwica, ndetse abemerera gutaha. Byari byiza ko batashye iwabo, ariko wenda ntiyari azi ko ahetse impyisi mahuma.

Umupfumu witwaga Magayane yamuraguriye ko kugira ngo azakire iyo mpyisi izashyira ikamurya, ari uko yasubiza ubutegetsi abanyenduga, yabwambuye ku ngufu. Ibyo Habyarimana yarabigaramye, ndetse avuga ko aho gusubiza ubutegetsi abanyenduga, yabuha abatutsi. Ibyo yarabikoze.

Wenda yari afite ukuri, kuko na bo ni abantu, ni n’abanyarwanda; nyamara abashaka kumushinyagurira no guseka imbohe, bati: ”uwiyishe ntaririrwa”! Abavuga ibyo, sindi kumwe na bo, kuko jye sindi umushinyaguzi, useka imbohe. Icyo nemera kandi mpagazeho n’amaguru yombi, ni uko gutandukanya ubutegetsi bwa Muvoma ya Habyarimana n’ubwa FPR ya Kagame, ari ukwibeshya.

Iyo Muvoma itabaho na FPR ntiyari kuzapfa ibayeho. Mu yandi magambo, iyo ubutegetsi bwa Habyarimana butabaho, n’ubwa Kagame ntibwari kubaho. Ibi bivuze ko, yaba FPR, yaba MRND, byose ari ikibi gisimbura ikindi.

Revolisiyo ya rubanda irakenewe kugirango iyi rubanda yongere yigobotore izi ngoma zombi, zagose u Rwanda kugeza zirugushije mu rwa Bayanga. Abazaharanira iyi revolisiyo ntibabuze, ahubwo ni uko wenda bagihugiye mu bindi, mu kwiruka inyuma y’umuyaga. Baracyashaka kuzuza inda zabo, nyamara twese dupfa dushonje.

Ubwigenge bw’igihugu cyacu, bwakatakaswe na ba gashakabuhake bo muri Runari na Muvoma yayo, kubujugunya ku gahinga gutyo, ni ukudaha agaciro n’icyubahiro ababuharaniye. Ni no gutatira igihango cy’abakurambere bacu.

Mwese mugiharanira kwibohoza ingoyi z’akarengane, mbifurije umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyacu.

Please follow and like us:
Plugin for Social Media by Acurax Wordpress Design Studio
RSS
Follow by Email