Ibihe turimo: Gupfukirana ukuri kw’amateka yacu bimariye iki abayobozi ba «Rwanda Bridge Bulders-RBB»?

©Photo/UJRE: Amiel Nkuliza, umunyamakuru

07/12/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru ku wa gatsandatu tariki ya 4.12.2020, bamwe mu bayobozi bagize RBB bagerageje gusubiza ibibazo bitandukanye abanyamakuru babagejejeho.

Gilbert Mwenedata, Jean-Marie Vianney Ndagijimana, na madamu Charlotte Mukankusi, ni bo bagerageje gusubiza bimwe mu bibazo babajijwe.

Icyagaragaye muri icyo kiganiro ni uko aba bayobozi b’Ikiraro, aho gusubiza ibibazo uko bikwiye, bahisemo kubikwepakwepa, cyangwa bakabisubiza mu buryo bwa dipolomasi (diplomatie), cyane cyane ko babiri muri bo: ambasaderi Jean-Marie Vianney Ndagijimana na ambasaderi Charlotte Mukankusi, bagiye bahagararira u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Emmanuel Senga wa Radio Urumuri, wabimburiye ababazaga ibibazo, yabajije ikibazo gikomeye, kijyanye n’ibyo ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryagejeje kuri RBB. N’ubwo uyu munyamakuru atasobanuye neza ibyo ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryagejeje kuri abo bagize Ikiraro, ukuri kwa byo ni uko iri shyaka rya Padiri Thomas Nahimana ryasabaga abahagarariye «Bridge» kwiga, ku buryo bwimbitse, ikibazo cy’abahutu n’abatutsi, cyakunze kuba ingorabahizi muri ayo moko yombi, ahora ahanganye mu kurwanira ubutegetsi bwo mu Rwanda. 

Mu mvugo ya dipolomasi (langage diplomatique), umuvugizi wa «Bridge», Jean-Marie Vianney Ndagijimana, asobanura ko RBB yashyizeho itsinda ryo gutega amatwi ibibazo ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryabagejejeho, ariko uyu mudipolomate akemeza ko nta bibazo by’abahutu n’abatutsi iri shyaka ryabagejejeho, ko biramutse binahari, byaba byaravugiwe ku zindi mbuga nkoranyambaga, cyangwa ku yandi maradiyo.

Aha Ndagijimana akaba yirengagiza nkana ko uwungirije ishyaka Ishema, Chaste Gahunde, mu kiganiro «Uko mbyumva ubyumva ute» cyo ku wa 14/11/2020 yagiranye n’abanyamakuru Didas Gasana, Amiel Nkuliza na Tharcisse Semana uyobora iki kiganiro gicukumbura kikanasesengura. Uyu Chaste Gahunde yasobanuye bihagije ibijyanye n’ibaruwa ishyaka rye ryandikiye RBB, risaba kuba rihagaritse imikoranire ya hafi n’Ikiraro, niba abagihagarariye badakemuye icyo kibazo, abo mu Ishyaka Ishema babonaga ko aho kugirango kivugweho, ahubwo abakuru b’ikiraro bagerageza kugica i ruhande, mu rwego wenda rwo kunyura inzira y’ubusamo yo gufata ubutegetsi. Kanda hano hakurikira ufungure icyo kiganiro wumve uko Chaste Gahunde asobanura ibyo RBB  irimo ica ku ruhande nkana: Mu mbago za politiki: Padri Thomas n’Ishema mu ivumbi ry’ikimodoka cya Kayumba Nyamwasa na RNC ye!  

Niba ushaka kumenya byimbitse ibyo iki gitangazamakuru UMUNYAMAKURU.COM cyanditse kuri uku gusezera kw’iri shyaka Ishema muri RBB fungura iyi nkuru wihere ijisho : Umugeri wa Rugeyo mu bwato bw’indakare «Panirije (Panurge)»!

Madamu Charlotte Mukankusi, washushe n’ukikira ikibazo gikubiye mu ibaruwa ishyaka Ishema ryandikiye RBB, mu magambo ye, na we yaragize ati: «ishyaka Ishema ntiryigeze risezera muri RBB; nta n’ikibazo cy’abahutu n’abatutsi ryatugejejeho. Ishyaka ishema turifata nka rimwe mu mashyiga atatu; ishyiga rimwe riramutse rivuyeho, abiri asigaye ntiyateka inkono ngo izashye».

Icyo gipindi cya «diplomatie» mu bibazo bikomereye u Rwanda, kikaba muri rusange ari cyo cyagaragaye mu bisubizo byatanzwe n’abayobozi ba RBB ku ibaruwa Ishyaka Ishema ryabandikiye.

Nyamara mu guhumuriza abumvise ikiganiro n’abanyamakuru bakitabiriye, madamu Charlotte Mukankusi yagize, ati: «Twashyizeho akanama kagizwe n’abantu bane, na njye ndi mo, akanama gashinzwe kuganira n’abagize Ishyaka Ishema. Twashakaga ko twakorana mu bwumvikane. Hari icyizere ku badutumye kubahagararira, kandi birimo kugenda neza.»

Utabona ko iki gisubizo cya Charlotte Mukankusi kitanyuze abari bamukurikiye, ni uko wenda yaba atabona neza imikomerere y’ikibazo ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryatanze, mbere y’uko risa n’irisezera muri «Rwanda Bridge Bulders».

«Imvugo zikomeretsa abiciwe ni izihe»?

Yaba Célestin Sebahire (Radio Urumuri), yaba na Serge Ndayizeye (Radio Itahuka), nta n’umwe wahawe igisubizo gifatika kuri icyo kibazo abo bagabo bombi babajije. Nubwo aba banyamakuru bombi basa n’aberekana ko abakoresha izo mvugo baba bitwaje ko bafite uburenganzira bwo kuvuga ibyo batekereza, abagize Ikiraro bo babona ko ngo ari imvugo zo gukomeretsa abazivugwa mo: abahutu n’abatutsi.

Imvugo isa n’iyavugwaga n’aba banyamakuru ntawabura kwemeza ko ari imvugo yari iherutse gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Ni imvugo yari ikubiye mu majwi y’uwitwa Kayumba Rugema, wavugaga ko abashinja ubwicanyi ingabo za FPR atemeranya na bo, ko anababazwa n’uko abavugwaho ingengabitekerezo ya jenoside n’abayipfobya, batamaganwa na RBB, na we abereye umuyoboke.

Ambasaderi Charlotte Mukankusi, werekanye ko adashaka kugira icyo avuga ku magambo yakoreshejwe na Kayumba Rugema, mu kidipolomasi, yagize ati: «ibyo bibazo turabirwanya, ni na yo mpamvu y’iki kiganiro turimo».

Uwumvise neza ibisubizo bya Mukankusi akaba yakwibaza niba koko icyo ari cyo gisubizo yagombaga gutanga ku mvugo n’amagambo akomeye ya Kayumba Rugema, amaze iminsi ahererekanwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu korosa neza no kunganira igisubizo cya ambasaderi Charlotte Mukankusi, mugenzi we Jean-Marie Vianney Ndagijimana, we akaba yishimira ko ahubwo Kayumba Rugema yahinduye imvugo, ubwo amagambo ye yayagarukagaho muri icyo kiganiro. Ndagijimana ashimira Kayumba Rugema ko ari byiza ko imvugo ye yayigoroye, ko atakivuga ko abatutsi ari bo biciwe gusa, nk’uko yari yabitangaje muri «audio» ye y’ubushize. Mu kidipolomasi, ambasaderi Ndagijimana, ati: «Imvugo nk’izongizo dufite umuco wo kuzirwanya, zikavaho. Ntawe ukwiye kumva ko u Rwanda ari urw’umuntu kurusha undi. Tugomba kurubana mo twese mu cyubahiro».

Akomeza, agira ati: «Ni byiza ko noneho Rugema akoresheje amagambo afunguye. Si ubwoko bumwe bwapfushije abantu. Gukomeretsa si ugukomeretsa ku ruhande rumwe. Uwavuga ko interahamwe ntawe zishe, amaraso yacu yaba yongeye kuyamena. Uwavuga ko FPR ntawe yishe, abo yiciye bahungabana. Tugomba kuvugira abanyarwanda bose biciwe, uko bakabaye. Abishe bose ni abagome, bahekuye u Rwanda».

Ambasaderi Ndagijimana, arakomeza: «Nta burenganzira bubaho bwo guhemukira abandi. Ntitugendera ku muco wo kwamagana. Turavuga tuti dore aho duhagaze ni aha, tukaba twanegera uwakoresheje ayo magambo, tukamwumvisha ko ari amagambo atajyanye n’umurongo wacu”.

Kayumba Rugema, utaranyuzwe n’ibisubizo by’abo ba «diplomates» bombi, akomeza gutsindagira no kubabazwa nuko RBB itamagana abantu bafite ingengabitekerezo ya jenoside, banyuza mu byo bita «fredom of expression»: uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza.

Ati: «Niba RBB ibereyeho guhuza abantu, ikaba nta ntege ifite zo kwamagana abo bantu bahembera akaboze, bavuga ko hari Karinga iri mu Rwanda, n’indi Karinga ibarizwa hanze yarwo, RBB ntiyamagane abanyamacakubiri n’abafite imikorere yatumye genocide iba mu Rwanda, ntibikwiye kwihanganirwa».

Kayumba Rugema, arakomeza: «Imvugo zumvikanisha ko ababaye mu nkotanyi bose ari abicanyi, sinzemera. Rugema si ndi umwicanyi, Charlotte si umwicanyi. Uzatwita abicanyi, tuzaprotestinga (protester: kurwanya, kwamagana) ku manywa y’ihangu”.

Rugema ntatezuka ku gitekerezo cye, n’iyo cyagira abo gikomeretsa: «Guca ku ruhande si byo: ntabwo tuzabana n’abantu baducurira ibyaha, basiga umwanda ibyo twaruhiye mu buto bwacu; bashaka kutugira twese abicanyi. Murimo murasiba, ntimwanagombye kuba mwatumije kino kiganiro, cyeretse iyo muhindura inyito yacyo».

Kuri Gilbert Mwenedata, wari uyoboye icyo kiganiro n’abanyamakuru, mu gucubya uburakari bwa Kayumba Rugema, ati: «icyakuzanye hano ni ukubaza nk’umunyamakuru; ntiwaje mu kiganiro cyo gukora «débat». Niba ari «débat» ushaka, uzadutumire kuri radiyo yawe».

Igisubizo cya Mwenedata, cyarimo uburakari, kirasa n’icyahawe abandi banyamakuru Emmanuel Nsenga, Célestin Sebahire (Radio Urumuri), Serge Ndayizeye (Radio Itahuka), na bo bari bahuriye ku kibazo kimwe rukumbi cyo kumenya icyo amagambo avugwa na RBB ngo yo gukomeretsa, asobanuye.

Inzira iracyari ndende: ingoma zisa ntacyo zipfana

Iyo ukurikiranye neza ibyavugiwe muri iki kiganiro, ibibazo byabajijwe n’uko byagiye bisubizwa, usanga inzira ikiri ndende ku banyapolitiki bacu, bagiharanira kwicara ku ntebe yo mu «Rugwiro».

Igishishikaje aba banyapolitiki b’uyu munsi, kirasa neza n’icyari gishishikaje abababanjirije. Bivugwa ko Joseph Gitera yahoraga asaba umwami Rudahigwa gukemura ikibazo cyari hagati y’abahutu n’abatutsi. Gitera ngo yerekanaga ko ubutegetsi bwa cyami bwari bwarihariwe n’abatutsi gusa, kuva mu myanya yo hasi kugeza kuri shefu na surushefu.

Icyo kibazo cya Gitera umwami Rudahigwa ngo yahoraga agica amazi, avuga ko nta kibazo cy’abahutu n’abatutsi cyari mu gihugu, ko ahubwo ngo ari Gitera washakaga kugikurura.

Kugira ngo amucecekeshe burundu, umwami Mutara Rudahigwa ngo yafashe icyemezo cyo kumukubitira urushyi muri «Hotel Faucon» i Butare, ari bwo uwamusimbuye, umwami Kigeli Ndahindurwa, ngo yamwumvishije ko nta mpamvu yo gukubita cyangwa kwica Gitera, ko aho kumwica, yakwica ikibimutera.

Ibi, mu by’ukuri, bikaba byarasobanuraga ko umwami Rudahigwa na Kigeli bashakaga ko abari bagize ubwoko bwabo bw’abatutsi, ari bo bagombaga gutegeka bonyine, abahutu bakagirwa abagaragu n’abacakara babo – uretse ko ari na ko byari bimeze -.

Aka karengane, nubwo kamaze imyaka irenga 400, ba Gitera, Kayibanda, Bicamumpaka na Mbonyumutwa, baje kwisuganya, barakibohoza. Nyamara na bo nta cyo bahinduye ku irondakoko baregaga ubutegetsi bwa cyami. Aho kugabana ubutegetsi n’abatutsi, na bo bubatse indi cyami mputu, abatutsi bahitamo guhunga igihugu, abana n’abuzukuru babo baza gutahukana umujinya w’umuranduranzuzi, ari na wo Kayumba Rugema ahumeka mu mvugo ye y’uyu munsi.

Habyarimana waje kwirukana ku butegetsi ba Kayibanda, Mbonyumutwa, Gitera na ba Bicamumpaka, na we agifata ubutegetsi, byabaye uko. Uyu we yaciye n’agahigo kuko ibyari hutu yimakaje no kwigizayo abatutsi, yabyongeyeho irondakarere, abanyarwanda baturukaga mu rukiga, arabatonesha, abo yitaga abanyanduga, asya atanzitse.

Iyo abanyamakuru bamuhataga ibibazo bishingiye k’ukutumvikana hagati y’abahutu n’abatutsi, na we yabahaga igisubizo kimeze neza nk’icy’umwami Mutara Rudahigwa: nta bibazo biri hagati y’abahutu n’abatutsi.

Ubwo Leta ya Habyarimana yari yugarijwe n’imvura y’amasasu y’inkotanyi, yafashe icyemezo cyo kuganira, ibiganiro bibera Arusha muri Tanzaniya. Muri ibyo biganiro, nabaye mo igihe, ikibazo cyakundaga kugaruka cyari ukutumvikana hagati y’abahutu n’abatutsi, barwaniraga, mu by’ukuri, ubutegetsi. Abari bayoboye intumwa «délégation» y’u Rwanda, bumvishaga inkotanyi ko nta kibazo Leta y’Ubumwe yigeze igirana n’abatutsi, ko abahunze u Rwanda, bari barahunze amahoro.

Ibi bikaba bivuze ko mu mishyikirano, yamaze umwaka urenga hagati ya FPR na Leta ya Habyarimana, icyo kibazo gishingiye ku bahutu n’abatutsi, cyari mu gisirikare no mu nzego zose za Leta, kitigeze kigwaho ngo gikemuke. Kugirango impande zombi zicyoroshye, zashakaga uburyo zicyorosaho akaringiti, zikagipfukirana, kugira ngo abagifite mo inyungu bazagere ku butegetsi, ku buryo bwihuse.

FPR-Inkotanyi, ifite ubutegetsi uyu munsi, na yo iyo hagize uyikora mu jisho, yerekana ko ubutegetsi bwayo bwihariwe n’abatutsi gusa, irasara igasizora, ndetse yo ikanagera kure, ivuga ko abavuga ibyo ari abashaka gucamo ibice abanyarwanda, bagamije kugarura amacakubiri no guhembera ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu yandi magambo, ubutegetsi bwa FPR na bwo ntaho butandukaniye cyane n’ubwabubanjirije bwose ku bigendanye no gukemura ibibazo byakunze gukurura impaka hagati y’abahutu n’abatutsi muri ya politiki yo kugabana ubutegetsi hagati y’ayo moko yombi.  

Abanyapolitiki, bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa FPR, uyu munsi na bo bemeza ko barimo gusenya inkuta zibatandukanya no kubaka ikiraro kizabahuza. Ni nde utabona ko na bo ikibashishikaje ari ukwihutisha imirimo y’ubwubatsi bw’icyo kiraro, kizabambutsa vuba, no ku butegetsi ngo ba!

Cya kibazo kiraje inshinga Ishyaka Ishema n’ababakurikiranira hafi, sinkeka ko hari icyo kibabwiye. Baracyagendera muri wa muco waturanze ushingiye kuri cyami na parimehutu, aho umugaragu yagombaga kubaha umutware we kugeza ahenutse.

Ngibyo ibibazo Kayumba Rugema nkeka ko yifuza ko bivugwaho, bikanatindwaho, kugira ngo ikibazo cy’ubuhake n’ubucakara, ukutavugisha ukuri bikirangwa mu moko yacu, bicike burundu.

Ibibazo bidutanya, biri hagati y’abahutu n’abatutsi, niba tutabivuye i muzi, mbere y’uko twubaka ibiraro biduhuza, nta gushidikanya ko turimo kubakira ku musenyi, mba ndoga data!

Sinshidikanya ko ibitekerezo bya Kayumba Rugema bifite ishingiro. Byibura we arerekana neza aho ahagaze. Ya macenga arangwa hagati y’abahutu n’abatutsi, we ntaho ahuriye na yo. Arashaka kumvisha Mashira, bahanganye mu bitekerezo bya hutu-tutsi, ko ntaho bashobora guhurira, cyeretse icyo kibazo gishingiye ku mateka y’aba bombi, yacu twese, kibanje gukemuka.

Igiteye impungenge ni uko abanyapolitiki bo muri «Bridge», aho kugirango bumve Rugema Kayumba, ahubwo barashaka kumubindikiranya. Barashaka kumucecekesha, kugirango atagarura bya bibazo abanyapolitiki bakwepakwepa bya hutu-tutsi, kandi mu by’ukuri ari byo abanyarwanda, bashaka kugabana ubutegetsi, bapfa.

Niba Mashira avuga ko abatutsi barimo na ba Kayumba nta burenganzira bafite bwo gushyira mu majwi sogokuru we w’abahutu ari we Kayibanda, kuki noneho Kayumba Rugema we adafite uburenganzira bwo gusubiza Mashira ko na we nta burenganzira afite bwo kwemeza ko abari mu nkotanyi bose bishe abahutu? Umujinya uhorwa undi, «dent pour dent, oeil pour oeil”.

Nimumbwire na mwe, ariko munashyire mu gaciro: ni nde wakwihanukira akavuga ko abari mu gisirikari cy’inkotanyi bose bishe abahutu? Ni nde ukwiye kwifata ku gahanga, akavuga ko abahutu bose bishe abatutsi muri jenocide yo muri 94?

Gukomatanyiriza hamwe ibyo byaha, ushingiye ku bwoko bwawe, ntibikwiye, nta n’ubupfura burimo. Abakigendera kuri iyo myumvire, ni ba bandi n’ubundi barerewe, banakurira mu myumvire iciriritse.

Kanda kuri izo link zombi, wiyumvire aho izi mpaka zose zaturutse.

Audio ibanza ni imvugo ya Kayumba Rugema naho ikurikira ikaba iya Mashira :

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email