Ibihe turimo: Diane Rwigara mu nzira yo guhiga inyamaswa y’ihembe rimwe!

17/07/2017, yanditswe na Amiel Nkuliza

Ibihe turimo biteye impungenge. Ni ibihe byahanuwe na Magayane, ndetse na Nyirabiyoro. Mbere y’uko aba basizi bombi bahanuye iz’Ubunyabungo, batangaje ko nyuma y’amaraso yamenetse ari menshi, hari abazarwigera, bakarusigira «Rwigere urumpe»! Ngo bazigera u Rwanda, bazarusige uko barusanze, ariko ngo banasige barugize umuyonga. Ngo bazimena inda (Rwigara, Rwisereka, Gasagure, Karegeya…) mbere yo kuruhunga. Kuruhungira iyo bateye baturutse; iyo mu bararo. Iyo giterwa inkingi; iyo mu bigori, bitagira umunyu, no muri shitingi. Iyo hazira amashuri, umuco n’ubumuntu.

Nyuma y’uko Diane Rwigara akomerekejwe n’ihembe ry’inyamaswa yarimo guhiga, yahise atontoma nk’intare ishonje. Yakuye agahu ku nnyo, yiyemeza guhigisha uruhindu iyo nyamaswa ubu ishigaje ihembe rimwe rukumbi. Yahisemo kurwanya ingoma, atitaye ku mbaraga z’ababaji bayo, n’abakaraza bayo.  Iby’uko haguma umwami, ingoma ikabazwa, yabiteye umugongo. Uyu Haguma ngo yahisemo kumunywesha, agatanga atanduranije cyane.

Ni kuri uyu wa 14 nyakanga 2017, ubwo uyu mwari muziranenge yakuraga agahu ku nnyo. Ni na bwo yatangaje umuhigo utagira impigi. Nyamara impigi zirahari, ni uko zikizirikiye ku nkomo n’inkomanizo. Ziracyakikije inka zitarateka; zigisomeza amata inyama, kandi kizira. Ziracyakeza umwami w’umushakamba, mbere y’uko inka ze ziteka, impigi ze zigasuhukira aho zigikamwa. Izindi mpigi ni izitagira umurizo, zimokera iyo mu gikari. Zirekereje ko hagira uzishumuriza umuhigo, zigasaranganya imirwi yawo. Izi nzozi ni zo zirota zose, nyamara kuzikabya umenya bitari hafi. Inyamaswa imwe rukumbi, zirimo guhiga, nubwo ishigaje ihembe rimwe rukumbi, na yo iracyamasha, ikanazibukira. Cyeretse yivuganywe na Rwanyonga, Rukara rwa Bishingwe, Magayane cyangwa Nyirabiyoro.

Ni nde uzakabya izi nzozi, zigana impamo?

Diane Rwigara ntiyazikabya wenyine, uko zakabaye. Cyeretse Munyampeta na Nahimana bamutije umurindi, icumu, umuheto n’imyambi! Umugabo ni usohoza ubutumwa yatanze; si uhindukira ku ijambo. Nta wagenewe kurota neza cyangwa nabi. Na twe izi nzozi ziratureba, nubwo twabaye ba «Ntibindeba». Twakoze ikosa, tugabira igihugu abanzi bacyo. Iki ni icyaha twagombye kwicuza mu ntebe ya Penetensiya imbere ya padiri, cyangwa kwatura mu ikoraniro, imbere ya pasitoro. Aba banzi b’igihugu, bagisahura nk’abatakivuka. Kukigangahura ni ubungubu. Si iby’ejo n’ejobundi. Iby’ejo, bibara ab’ejo! Iby’ejo ni iby’amashyaka y’ab’ubu, aruta uburo buhuye; bwa buro butagira umusururu. Amazi ntakiri ya yandi; ni ukuyoga mpagazi, tugana inkuka; inkuka zitagira ingona n’imikaka yazo!

Naho u Rwanda, rwari u Rwanda. Rwari u Rwanda rukomeza umutsi warwo. Wabonye hehe u Rwanda rutagira abahanga n’abaganga, n’abahari bakaba babarirwa ku mitwe y’intoki, abandi mu magereza yarwo! Inyamaswa y’ishyamba ntituma biga uko bikwiye, kuko babaye benshi batekereza kimuntu. Bakiza amagara ya benshi arimo guseseka, ntayorwe; batekereza nk’abize bya nyabyo, bagasimbura ab’ikigoroba, n’ab’ikiburamwaka!

Ngabo abo duhatsweho, dutwaje itabi, inkono n’igishirira, umuheto n’imyambi yawo. Ngabo abayogoje u Rwanda, baruhinduye urwa Handa. Ngabo abaruganisha ku nzuzi za Magayane na Nyirabiyoro! Ni abongabo umwari w’i Rwanda, arimo kurwanya. Ni abongabo rubanda rwose yijunditse, itabuze mo n’umwe. Ni ya Rubanda yabuze uko igira, maze ihitamo kugwa neza.

«Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo bagiye kwica», Diane Shima Rwigara

Abwirwa benshi, akumva bene yo. Yewe ngo n’umugani ugana akariho. Muri mata 1994, ni byo bahagurukiye rimwe, ndetse n’iyonka. Nyamara mwene Rwigara, arabararikira kongera guhaguruka uyu munsi, ariko batica. Nubwo agosorera mu rucaca. Abo abwira ntabo, n’abahari ntibumva, kuko bariye intumva. Buzuye iyo mu Burayi na Amerika, aho birirwa bata igihe; cya gihe kitajya kigaruka, na rimwe. Birirwa bakoronga u Rwanda iyo mu manama, mu mayoga, nyamara ntibashaka kurubohoza ibisumizi byarwo. Bafite byose: amazu, amamodoka meza, abagore bo kurongora, ndetse n’amafaranga. Nyamara ibyo kubohoza urwababyaye, babiteye umugongo. Ibyabo ni amakwe, ibikote n’ibikaruvati, iminsi mikuru ishaje, n’ibindi bitagize icyo bimariye Rubanda; rubanda ikiri ku ngoyi y’abavantara.

Abandi bapfuye bahagaze. Bazahajwe n’umudari wa «Nzaramba»; nzaramba batejwe n’ingoma yica. Bahumwe amaso n’amabuguma, bagabiwe n’uwabanyaze inzuri. Abategeka kumwirahira, nyamara aracyaca ibinyita bya ba Se. Ngabo abo Rwigara ashaka kwitabaza, nyamara udashinga, ngo ntabyina.  FPR ntitinya amasasu, kuko yaguze menshi. Itinya amagambo, kuko aya hari igihe yirukana amasasu. Amagambo yacu twese, arasa n’arimo kugamburuza ingoma yigometse kuri rubanda. Rubanda rw’ababyeyi bakenyeye, bakaberwa, nyamara biteye umwitero w’intimba. Rubanda ubu yihishe mu masengesho, mu madini aruta uburo buhuye; ya madini y’inzaduka, agizwe n’abatinganyi b’abagomeramana.

Ubwoko bumwe ngo ni bwo bwaremewe kuyobora u Rwanda

Twabujijwe kuvuga amoko, nyamara ni yo duturuka mo twese. Turi abahutu n’abatutsi, ndetse n’abatwa, ngo basigajwe inyuma n’amateka. Diane Rwigara ni umututsikazi, ngo utarandujwe na ba bandi. Gutegeka u Rwanda ntabihuriyeho na benshi. We n’abandi bacye cyane, bumva ari ibyabo, gusa. Ni yo mpamvu bavumbutse nk’imvura y’amahindu. Kuyobora u Rwanda ni ibya Barafinda, Mwenedata, na «Habineza»! Abandi si ibyabo, ntibakwiye no kubirota, kuko batavukiye gutegeka; ni abo guhakwa iyo mu bikari; ni «abateruzi b’ibibindi»!

Nyamara nta n’ukwiye kubarenganya, kuko bakanzwe «amapumbo». Abatarakonwe uko bikwiye, bakonwe n’iminsi. Bakonwe n’amagereza, aruta amavuriro n’amashuri. Barimo abakoze ibyaha n’abaziranenge. Abandi barasakuriza i Shyanga, nyamara na bo ntaho bataniye n’abavantara. Ni ubwoko bwaciwe, butakigira ijambo, buzamarwa n’igitonyanga kimwe rukumbi; akamasa kazivuka mo, karahiriye kubumara burundu, nk’uko «dinosaures» zashize ku isi. Abagize ubwo bwoko bameze nk’inyamaswa zumva intare imwe rukumbi, itontomera mu ishyamba, zikirukira rimwe zose, aho kuyigota ngo ziyirwanye.

Ayo ni amateka; amateka yacu, anashingiye ku myumvire yacu. Ni amateka asabwa guhindurwa mu maguru mashya. Nyamara kuyahindura ni inzira ndende. Gukuraho ikibi, ni ugufata igihe; naho kubaka icyiza, ni ako kanya. Kwemera ko ikibi kiganza icyiza, ntaho bitaniye n’ubugwari n’ubugomeramana. Kurwanya ikibi, ni ukumva no kwishyiramo ko ntawe uruta undi; ko ntawavukanye imbuto, ko u Rwanda ari urwa bene Kanyarwanda. Twese uko twakabaye.

Ngiyo intambara mwene Rwigara arimo gushoza. Kuyitsinda si «uguhagurukira rimwe iyo tugiye kwica gusa». Ni ugucana itabaza. Turahamagarirwa twese, hamwe n’iyonka, gufata mu nda uyu mwari muziranenge. Niba inyamaswa ishigaje ihembe rimwe rukumbi, itarimusogose!

 

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email