Ibihe turimo: Cardinal Antoine Kambanda ni umuvugizi wa Leta ya Kagame cyangwa ni uwa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda?

©Photo. Réseaux sociaux: Mgr Antoine Kambanda agirwa Cardinal na Papa François.

06/06/2021, Yanditswe na Amiel Nkuliza

-Hari impungenge ko Abakirisitu batazongera kwitabira misa zisomwa na Arikiskopi A. Kambanda!

Mu Rwanda hahora udushya. Iyo hatabayeho ababurirwa irengero, abafungirwa ubusa (Aimable Karasira, Yvonne Iryamugwiza Idamange), abicwa, abiyahura, abamburwa ibyo baruhiye (abaturage ba Kangondo n’ahandi hirya no hino mu gihugu), abanyamadini na bo ntibibabuza gushyiraho akabo.

Mu Rwanda rw’inkotanyi, ubu amadini aruta uburo buhuye, hafi ya yose cyangwa yose, asa n’aho ari mu kwaha kw’ubutegetsi, aho kuba indorerwamo ya rubanda iyagana.

Muri ayo madini, inkuru igezweho uyu munsi ni iyerekeranye n’ikiganiro Arikiskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yagiranye mu mpera z’iki cyumweru n’umunyamakuru witwa Laurent Larcher, ukorera ikinyamakuru ”La Croix”, cyandikirwa mu Bufaransa.

Icyo kiganiro nasanze ari ngombwa kugishyira mu rurimi rw’ikinyarwanda, kugira ngo abakirisitu batumva igifaransa, banemera amahame ya Kiliziya Gatolika, biyumvire ibyo umuyobozi wabo yatangarije icyo kinyamakuru.

Iyi nyandiko inagamije gufasha abakirisitu ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda gutekereza no gusesengura ku kaga Cardinal Kambanda arimo kuroha mo Kiliziya y’u Rwanda, aho ayitirira ishusho ya Leta asa n’aho akorera, aho kuyibona mo urumuri rumurikira abayigana, urumuri bigishwa mo Ivanjiri ya Yezu Kristu.

N’ubwo ndi bugerageze gukora isesengura ry’amagambo (analyse du discours) ya Cardinal Kambanda, abasomyi na mwe ubwanyu, mufite uburenganzira bwo kunyunganira mu bitekerezo, kugirango turebere hamwe icyo twakora mu kugangahura no kuzahura Kiliziya yacu, yigaruriwe n’ibirura, byiyambitse uruhu rw’intama.

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika, nemeza ntashidikanya ko adafite inshingano zo kwihebera no gukorera ubutegetsi. Inshingano ze z’ibanze nkeka ko ari izo kuragira intama yaragijwe (ses ouailles), aho kuzitatanya no kuzigabiza ibirura ngo bizimire bunguri.

By’umwihariko, mu kiganiro Cardinal Antoine Kambanda yagiranye na ”La Croix”, natangajwe n’uko yemeza ko bamwe mu basaserdoti, baba n’abahanaguweho icyaha cya jenoside, bose abita abajenosideri.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda anagera kure, akemeza ko abapadiri b’abanyarwanda, bahungiye ku mugabane w’i Burayi, uko bakabaye, na bo ari abajenosideri.

Nkaba nibaza, mu by’ukuri, niba hari aho Cardinal Antoine Kambanda atandukaniye n’abayobozi b’ubutegetsi bwa FPR, aho mu mvugo yabo ya buri munsi, na bo bemeza ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, bahunze igihugu, bose ari abajenosideri.

Ikiganiro cy’umwimerere umunyamakuru wa ”La Croix” yagiranye n’uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, muragisanga ku mugereka w’iyi nyandiko.

Icyo kiganiro kandi, nashyize mu rurimi rw’ikinyarwanda ijambo ku rindi, murakisomera mu mirongo ikurikira:

”Rwanda: Kuri Arikiskopi wa Kigali, icya ngombwa ni intambwe yatewe na Emmanuel Macron”

Nyuma y’icyumweru kimwe Emmanuel Macron avugiye ijambo rye mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda, Arikiskopi wa Diyosezi ya Kigali, yaganiriye n’ikinyamakuru ”La Croix”, ashyira ahagaragara icyo atekereza. Cardinal Antoine Kambanda yavuze icyo atekereza k’ukubabarira (Le pardon) gushingiye kuri jenocide yakorewe abatutsi, ku birego biri ku gahanga ka Paul Kagame, n’urwo abaserdoti b’abajenosideri bakaniwe muri iki gihe.

La Croix: Utekereza iki ku ijambo (discours) rya Emmanuel Macron?

Cardinal Antoine Kambanda: Nta kibazo twari dufitanye n’Abafaransa, igihugu cyacu cyari gifitanye ikibazo na politiki y’Abafaransa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana. Ibyo byakururaga umwuka mubi hagati y’abanyarwanda bo mu mpande ebyiri. Ijambo rya Emmanuel Macron ryasobanuye neza icyo kibazo, ubwo yemeraga uruhare rw’abamubanjirije ku bijyanye n’abaduhohoteye: ni igikorwa cyiza yakoze.

La Croix: Wemeranya na Emmanuel Macron, aho avuga ko ingabo z’Ubufaransa zitagira icyo zishinja ku byabereye mu Rwanda?

Card. A. K: Tuzi ibyo ingabo z’Ubufaransa zakoze mu gihugu cyacu. Jyewe ubwanjye naraziboneye ku mabariyeri, zigenzura amakarita y’indangamuntu. Izo ngabo zatekerezaga ko abatutsi bari abacengezi ba FPR. Tuzi ko ingabo za Habyarimana zaterwaga ingabo mu bitugu n’izo ngabo z’Abafaransa; tuzi ko izo ngabo ntacyo zakoze mu guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi hagati y’umwaka wa 1990 no mu ntangiriro ya jenoside; tuzi ko izo ngabo zadutereranye ubwo twari mu maboko y’abicanyi, muri mata 1994, haba no ku musozi wa Bisesero ku wa 27 kamena. Tuzi ko abajenosideri bahungiye mu karere ingabo z’Abafaransa zagenzuraga. Uko bigaragara, Emmanuel Macron yanze kurakaza bamwe mu ngabo z’Abafaransa. Icya ngombwa ni intambwe yateye ku ruhande rwacu.

La Croix: Emmanuel Macron yagombaga gutomora, agasaba imbabazi?

Card. A. K: Imbabazi yazisabye bya kinyarwanda, mu kwerekana ko afite impuhwe zishingiye ku kaga twakorewe. Mu kuzirikana ibyo, ari mu nzira ya nyayo yo kudusaba imbabazi. Birakwiye kuri twebwe ko Ubufaransa bwumva neza uburyo twababaye. Kubyumva gutyo, ni intambwe ya mbere itewe.

La Croix: Urashaka kuvuga iki kuri ibyo?

Card. A.K: Président Macron na perezida wacu, bemeye ko ari intambwe itewe. Nyuma yo kwemera uruhare rw’Ubufaransa ku kaga twahuye na ko, nyuma y’uko yifatanyije n’ako kababaro, hazakurikiraho noneho igihe cyo kudusaba imbabazi. Ariko ibingaragarira n’ibigaragarira Abanyarwanda benshi, ni uko Emmanuel Macron yavuze icya ngombwa mu byo yagombaga kuvuga. Dushobora noneho, mu by’ukuri, kuba abanywanyi beza, batuje, boroherana.

La Croix: Nyuma y’imyaka 27, abanyarwanda bahuje ukwemera muri Kiliziya gatolika baba bariyunze hagati yabo?

Card. A.K: Kiliziya y’u Rwanda ifite ishusho ya sosiyete nyarwanda. Twakoze aho bwabaga mu gusabana imbabazi. Ibyo bitangirira mu kwiyunga k’umuntu ku giti cye, ku kibi twakoze. Ntibyoroshye kubyemera; hariho ukwinangira kwa buri muntu muri we, duhitamo guhungira mu bidukomeretsa, mu biyobyabwenge, mu bisindisha. Nyamara hari ibyo turimo gutsinda; turi mu nzira nziza yo kwiyunga n’abandi. Iyo ni yo nzira twafashe mu Rwanda, ni inzira iri mu cyerekezo cy’ubuzima, cyo kubaka, cy’ahazaza. Twese hamwe turimo gutera imbere muri iyo nzira.

La Croix: Imiryango mpuzamahanga yigenga ishyira mu majwi Paul Kagame mu guhohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.

Card. A. K: Abavuga ibyo ntibafite umujya umwe na jenoside yakorewe abatutsi. Hanze y’u Rwanda hari imbaraga zikiri mu ngengabitekerezo yo muri 1994. Abo banafite abo bafatanyije, bakiri mu gihugu imbere. Izo mbaraga zose zisunika ziganisha mu kuvangura, mu gukomeretsa, mu gihugu kiri mu byakomeretse kurusha ibindi. Ntibikwiye rero ko habaho ibisa no kwirengagiza ukuri cyangwa kwigira abapfayongo. Ibyo abanyapolitiki bo hanze bita kutavuga rumwe n’ubutegetsi, twebwe imbere mu gihugu tubyita abayobya uburari mu biganiro byabo; bashyira ibibazo by’amoko imbere, bateranya Abanyarwanda n’abandi, no gutera ubwoba abazize jenoside.

La Croix: Waba ubona ko Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa mu karere k’ibiyaga bigari?

Card. A.K: Oya, yahagaritse jenoside. Ni we wayihagaritse, we wenyine. Ibyo FPR yakoze muri Zayire, muri Kongo y’uyu munsi, byari intambara yo gukurikirana abajenosideri. Aba bari barimo kongera kwishyira hamwe kugirango badutere. Bari mo n’abatari abasirikari. Aba bashowe mu ngendo z’inzitane mu mashyamba ya Kongo. Abenshi muri bo baguye muri izo nzira bahunga. Izo mfu ntaho zihuriye na jenoside, nk’uko zisa n’izemezwa na ”Maping report”, raporo y’umuryango w’abibumbye, agashami gashinzwe uburenganganzira bw’ikiremwamuntu. Iyo raporo ntabwo ari yo, nta n’ubwo yakozwe mu bunyangamugayo. Abenshi mu mpunzi z’Abanyarwanda baratahutse. Nyamara abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, Abanyekongo babashyigikiye ni bo bahimbye icyo kirego. Ni ikirego kigarurwa kenshi n’abanyamahanga. Nyamara bakoreshwa n’abo bafite inyungu ko tutaterera akajisho ku byo bakoze iwacu. Mpamagariye abakifatanyije n’abemeza ibyo birego, ko bazaza mu Rwanda, bakirebera ukuri.

La Croix: Mukora iki ku basaserdoti bahamijwe icyaha cya jenoside?

Card. A.K: Ikibazo cyabo ntikigeze giteganywa mu mategeko ya Kiliziya. Duhora dushakisha buri gihe uburyo bwo kurwanya/kwirinda inkurikizi za jenoside. Kuri icyo kibazo, abapadiri bafunzwe, bageze kuri batanu, tubasaba kwinjira mu gikorwa cyo kwicuza. Ibyo tubigenzurira ku barangije ibihano byabo, iyo batakirangwaho ingengabitekerezo ya jenoside. Iyo bitabaye ibyo, tubasaba kwicuza ku Mana no kuyisaba kutazongera gukora icyo cyaha, kuyisaba gukiza roho zabo no gufatanya n’ubutabera. Abandi bagarutse mu muryango wacu wa Kiliziya, ariko bafite amabwiriza ko bagomba guca bugufi, bagakomereza muri ya nzira yo kwicuza.

La Croix: Na ho se abapadiri bahungiye mu bihugu by’i Burayi?

Card. A.K: Hano nta n’umwe utazi imyifatire iteye ishozi ya bamwe mu bapadiri bahungiye i Burayi. Hari abari mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani, muri Espagne. Ntibyumvikana ku miryango ibakira kandi ibabona mo abajenosideri. Bahabwa inkunga, bakanarindwa. Birakomeye kumva ko umupadiri ashobora kuba yarakoze ibyaha bya jenoside! Icyo buri wese yakwifuza ni uko ubutabera bwakora akazi kabwo. Ku rwibutso rwa jenoside i Kigali, icyo kibazo Emmanuel Macron yagize icyo akivugaho; yaranagihagurukiye. Nta kindi twakwifuza, uretse icyo.”

Cardinal w’umunyapolitiki aho kuba umushumba wa Kiliziya!

Iyo usomye neza imvugo Cardinal Kambanda akoresha mu gusubiza ibibazo yabazwaga, usanga ari umunyapolitiki aho kuba umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Ubwo yabazwaga icyo atekereza ku ijambo rya Emmanuel Macron, Cardinal Kambanda yagize, ati: «Nta kibazo twari dufitanye n’Abafaransa, igihugu cyacu cyari gifitanye ikibazo na politiki y’Abafaransa mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana”.

Iyi mvugo ntaho itandukaniye n’ikoreshwa n’abayobozi b’ubu bo mu butegetsi bwa FPR. Ni n’imvugo ikoreshwa n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abarokotse nka Ibuka, CNLG, n’iyindi.

Kuri iki gisubizo, Cardinal Kambanda ariyerekana nk’umututsi wibona mu ndorerwamo y’ubwoko bwe, umututsi wireba gusa ko ari we warenganye kurusha abandi banyarwanda, babarizwa mu bundi bwoko.

Mu gushyira imbere inyungu zishingiye ku bwoko bwe, Cardinal Kambanda akoresha imvugo ya ”Twe”. Iyi ”Twe”, ari yo ”Bo”, ni ba nde? Ni Kiliziya ahagarariye cyangwa ni Leta y’u Rwanda, yimakaza ubwoko bumwe, igapyinagaza ubundi?

Cardinal Kambanda, nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika, ihuriwemo n’amoko yose, ntiyagombye gukoresha imvugo nk’iyi igamije guca mo ibice Kiliziya, cyane ko Kiliziya Gatolika atari amatafari ayubatse, ahubwo yubatswe n’abayigana bo mu moko yose: abahutu, abatwa n’abatutsi. Gukoresha imvugo nk’iyi y’irondakoko, ntaho bitaniye no guca mo ibice intama aragiye, zikigerageza gupfukapfuka ibikomere zatewe n’ubutegetsi bubi, bwaba ubwa Habyarimana n’ubwa FPR-Inkotanyi.

Kuri jyewe, Cardinal Kambanda yari gusubiza iki kibazo muri aya magambo:

«Ijambo rya Emmanuel Macron riratanga ihumure mu kubaka imitima y’abanyarwanda yakomeretse. Riratanga icyizere cy’umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, umubano wari umaze igihe urimo agatotsi. Imbaga y’abakristu mpagarariye igizwe na benshi bakoresha ururimi rw’igifaransa, rwasaga n’urutagikoreshwa mu gihugu. Aba batari baragize amahirwe yo kwiga no kumenya icyongereza, ubu gikoreshwa cyane mu nzego zitandukanye za Leta, bagiye na bo kubona umwanya mu kubaka sosiyete nyarwanda». 

Ku kibazo cy’uko yaba yemeranya na Emmanuel Macron, aho uyu avuga ko ingabo z’Ubufaransa zitagize aho zihuriye na jenoside yabaye mu Rwanda, Cardinal Kambanda, ati:

Tuzi ibyo ingabo z’Ubufaransa zakoze mu gihugu cyacu. Jyewe ubwanjye naraziboneye ku mabariyeri, zigenzura amakarita y’indangamuntu”.

Aha ndagira ngo nibutse abasoma ibi bisubizo bya Cardinal Kambanda ko ubwo ingabo z’abafaransa zari mu Rwanda, Cardinal Kambanda yari hanze yarwo. N’iyo yaba yaraboneye ku mateleviziyo y’aho yari ari ko Abafaransa basabaga indangamuntu, abo basangaga ari abatutsi, ntacyo abo bafaransa babatwaraga. Barabarekaga bakigendera nk’uko n’abandi bazakwaga bakomezaga urugendo rwo guhunga akaga, bari bahuriyeho bose. Kuvuga ko abafaransa batekerezaga ko abakwaga indagamuntu bari abacengezi ba FPR, iyo ni imvugo ikoreshwa n’ubutegetsi, n’abanyapolitiki bo muri FPR, Cardinal Kambanda, nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika, atagombye gukoresha.

Ubundi ati ”Izo ngabo zatekerezaga ko abatutsi bari abacengezi ba FPR”. Aha Kambanda arashaka kwemeza ko icyari kigambiriwe ku ngabo z’abafaransa kwari uguhohotera abatutsi bihitiraga, bahunga. Ibyo ntabwo ari byo, n’ubwo Cardinal Kambanda asa n’uvuguruza mugenzi we Tito Rutaremara, wemeza ko kuri izo bariyeri zariho n’abakomando ba FPR, biyoberanyaga. Byaba byo, bitaba byo, abafaransa ntacyo byabarebagaho. Bacungaga umutekano w’abanyarwanda bose, bo mu bwoko bwose, bahungaga imirwano FPR yari imaze igihe ishoje.

Mu bisubizo bye, Cardinal Kambanda akomeza agira ati: ”Tuzi ko izo ngabo ntacyo zakoze mu guhagarika ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi hagati y’umwaka wa 1990 no mu ntangiriro ya jenoside”.

Nk’uko nakomeje kubivuga, Cardinal Kambanda arakoresha imvugo y’abanyapolitiki bahagarariye ishyaka asa n’aho na we abereye umuyoboke. Kuvuga ko ingabo z’abafaransa nta cyo zakoze mu kurengera abatutsi, ni ukwirengagiza ukuri. Cardinal Kambanda iyo aba yari mu mpunzi zari uruvunganzoka, zarimo abahutu n’abatutsi muri «zone turquoise», aho abafaransa bazihungishaga ingabo za APR, zashakaga kuzigota uko zakabaye ngo zibajugunye mu kiyaga cya Kivu, ntiyari gutinyuka gusubiza iki kibazo muri ubu buryo.   

Ku kibazo cy’uko nyuma y’imyaka 27 abanyarwanda baba bariyunze hagati yabo, umushumba wa Kiliziya gatolika, na none, ati: ”Kiliziya y’u Rwanda ifite ishusho ya sosiyete nyarwanda”.

Aha Cardinal Kambanda yavuze ukuri, n’ubwo atagombaga kugushyira ahagaragara. Birababaje ko Kiliziya gatolika Cardinal Kambanda ayobora, igendera ku mahame y’ubutegetsi bwa FPR. Cardinal Kambanda yari abajijwe niba abona ko abakirisitu be, bicanye hagati yabo muri 1994, baba bariyunze. Igisubizo cye kiri mu murongo ubutegetsi asa n’aho yayobotse, bugenderaho. Ubu butegetsi, aho kunga abanyarwanda bicanye hagati yabo, ahubwo bwakajije umurego wo kubatanya no kubiba inzika n’inzangano hagati yabo. Inshingano Leta yananiwe yo kunga aba bombi, Kiliziya gatolika yagombaga kuzigira izayo. Aho kubikora, yagendeye ku murongo wa Leta, ari na cyo gisubizo Cardinal Kambanda yatanze.

Nkeka ko Cardinal Antoine Kambanda yari gusubiza iki kibazo muri aya magambo:

«Inzira y’ubwiyunge ntiharurwa mu myaka 27 gusa. Haracyari urugendo ruganisha ku cyizere cy’ubwiyunge nyabwo. Kiliziya Gatolika mpagarariye, ifite inshingano zikomeye mu kubaka inkuta zitajegajega, zihuriwe mo abanyarwanda b’amoko yose. Ni yo mpamvu twashyizeho imiryango remezo mu maparuwasi yacu yose, yigirwa mo, ikanavugirwa mo ikibazo gikomeye cy’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda, by’umwihariko mu bakirisitu bahurira mu muryango wacu wa Kiliziya Gatolika. Iyo nzira tuyikomeyeho kandi ntituzatinda kuyigeraho».

Ku kibazo cy’uko Imiryango mpuzamahanga yigenga yemeza ko Paul Kagame agihohohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, Cardinal Kambanda, ati: ”Abavuga ibyo ntibafite umujya umwe na jenoside yakorewe abatutsi. Hanze y’u Rwanda hari imbaraga zikiri mu ngengabitekerezo yo muri 1994. Abo banafite abo bafatanyije, bakiri mu gihugu imbere (…)”.

Iki gisubizo cya Cardinal Antoine Kambanda kimeze neza neza n’igitangwa n’ababyinnyi b’ubutegetsi bwa FPR iyo babajijwe ku mahano ubutegetsi bwabo bukorera rubanda. Muzatege amatwi imvugo ya Tom Ndahiro cyangwa iya Jean-Damascène Bizimana, iyo aba bombi babajijwe ibibazo bisa n’iki Cardinal Kambanda yabajijwe.

Cardinal Kambanda yari abajijwe mu by’ukuri niba yemera ko Paul Kagame ahohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Aho gusubiza ikibazo yari abajijwe, yateruye ibya jenoside yakorewe abatutsi, nk’uko bagenzi be navuze hejuru bakunda gukangisha iyo jenoside abayirokotse n’abayikoze. Mu gisubizo cye, Kambanda yanikomye abanyarwanda baba hanze y’igihugu nk’aho ari bo baza mu Rwanda guhungabanya ubwo burenganzira bw’ikiremwamuntu yari abajijwe.

Cardinal Kambanda yongeyeho ko abo banyarwanda ngo banafite abandi bakorana bari imbere mu gihugu. Aba Cardinal Kambanda avuga, barimo n’abagize intama ze, bahurira mu misa buri cyumweru, baje guhimbaza Imana. Kubikoma no kubashumuriza abicanyi ngo babahinge mo ubudehe, ntibikwiye, ntibiri no mu nshingano za musenyeri-Cardinal, uhagarariye imbaga nini igize Kiliziya gatolika yo mu Rwanda.

Abajijwe niba Paul Kagame ari umwicanyi ruharwa mu karere k’ibiyaga bigari, Cardinal Kambanda, na none ati: ”Oya, yahagaritse jenoside. Ni we wayihagaritse, we wenyine”.

Aha Kambanda na none arakwepa ikibazo, ahubwo akagaruka kuri ya mvugo y’abagize ubutegetsi asa n’aho yayobotse. Aba, aho gusubiza ibyo babazwa, bigendanye n’amabi ubutegetsi bwabo bukora, akenshi babihirikira mu gatebo ka jenoside yakorewe abatutsi.

Nyamara n’ubwo Kambanda yakwepye ikibazo, kugirango atiteranya na mucuti we Paul Kagame, hari aho yagisubije uko bikwiye, ubwo yagiraga, ati: ”Ibyo FPR yakoze muri Zayire, byari intambara yo gukurikirana abajenosideri. Aba, barimo n’abasiviri, bari batangiye kwisuganya kugirango bazadutere. Abenshi muri bo baguye muri izo nzira bahunga (…)”.

Mu gusubiza iki kibazo, Cardinal Kambanda arasa n’uwerekana ko abanyarwanda bicwaga muri kiriya gihe byari ngombwa ko bicwa, kubera ko iyo bisuganya bakagaruka mu gihugu, bari kubera umutwaro uremereye ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi.

Cardinal Antoine Kambanda ntanahakana ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda mu makambi y’impunzi muri Zayire no mu nzira bataha, bwakozwe n’ingabo za Paul Kagame. Icyo atsimbarayeho ni icyo ahuriyeho na bagenzi be bo muri FPR ko ubwo bwicanyi ntaho buhuriye na jenoside yumvikana muri raporo yiswe ”Maping report”, raporo yashyizwe ahagaragara n’umuryango w’abibumbye, isaba gukorerwa ubushakashatsi mu kwemeza niba ubwo bwicanyi bwakorewe abahutu muri Kongo, na bwo bwakwitwa jenoside.

Abajijwe ku bijyanye n’abihaye Imana bahamijwe n’inkiko ibyaha bya jenoside, Cardinal Antoine Kambanda, ati:

”Kuri icyo kibazo, abapadiri bafunzwe, bageze kuri batanu, tubasaba kwinjira mu gikorwa cyo kwicuza. Ibyo tubigenzurira ku barangije ibihano byabo, iyo batakirangwaho ingengabitekerezo ya jenoside”.

Nkuko nakunze kubigaragaza mu mirongo yo hejuru, Cardinal Kambanda ntaho atandukaniye cyane n’imvugo zikoreshwa n’ubutegetsi bwa FPR. Ubu butegetsi bukunze kurega abahutu benshi ko bafite ingengabitekerezo ya jenoside, nyamara hagira uwibaza aho iyo ngengasi ipimirwa, akaburirwa irengero, akicwa cyangwa akajugunywa muri gereza.

Kuri icyo kibazo na none, Cardinal Kambanda akomeza kugisubiza agira ati: ”Iyo bitabaye ibyo, tubasaba kwicuza ku Mana no kuyisaba kutazongera gukora icyo cyaha, kuyisaba gukiza roho zabo no gufatanya n’ubutabera. Abandi bagarutse mu muryango wacu wa Kiliziya, ariko bafite amabwiriza ko bagomba guca bugufi, bagakomereza muri ya nzira yo kwicuza.”

Aha Cardinal Kambanda arerekana neza ko n’iyo abapadiri bahanaguweho ibyaha, bakagaruka mu muryango wa Kiliziya, nta kiba gihindutse ku byo baregwaga, kuko bagomba gukomeza gukorana n’ubutabera.

Gukorana n’ubutabera bivuga gushishikariza bagenzi babo basigaye mu magereza gusaba imbabazi no kwemera ibyaha, wenda batakoze kugira ngo babone uko barekurwa.

Ikindi gikomeye ni uko, n’ubwo abo bapadiri baba barekuwe, n’ubundi bakomeza gusabwa n’abakuru ba Kiliziya guhora bitwararitse, ari byo Cardinal Kambanda yise, mu rurimi rw’igifaransa ”faire profil bas”. Byumvikane neza ko aba bapadiri barekuwe n’inkiko n’ubundi bagifunzwe kubera ko bahorana ipfunwe baterwa n’abayobozi babo muri ”communauté” babarizwa mo.

Ku kibazo gishamikiye kuri icyo, ariko noneho kirebana n’abapadiri b’abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’i Burayi, Cardinal Antoine Kambanda, agisubiza muri aya magambo:

”Hano nta n’umwe utazi imyifatire iteye ishozi ya bamwe mu bapadiri bahungiye i Burayi. Hari abari mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Butaliyani, muri Espagne. Ntibyumvikana ku miryango ibakira kandi ibabona mo abajenosideri. Bahabwa inkunga, bakanarindwa”.

Muri iki gisubizo, ni nde utabona ko Cardinal Kambanda yemeza ko abapadiri bahunze u Rwanda, batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR, bose abafata nk’abajenosideri?

Duhereye wenda mu Bufaransa, Padiri Wenceslas Munyeshyaka yahanaguweho icyaha, ubwo urukiko rwabyitaga ”non lieu”, bivuze ko rutabonaga neza imiterere y’icyaha uyu mupadiri yari akurikiranyweho.

Cardinal Kambanda, tuvuge ko atazi neza icyo icyemezo cy’urukiko kivuze mu mategeko, n’ubwo yaba atarayize? Abapadiri bahanaguweho ibyaha, kuri we barakitwa abajenosideri mu yihe ”système” y’ubutabera, uretse iyo mu Rwanda?

Mu bo Cardinal Kambanda atunga urutoki, cyeretse niba na Padiri Thomas Nahimana abari mo, mu gihe uyu we atigeze anakurikiranwaho icyaha cya jenoside, ubwo yari akiri mu Rwanda.

Nk’uko imyumvire y’ubutegetsi bw’uyu munsi bwo mu Rwanda n’ababugize, bemeza ko ababuhunze bose ari abajenosideri, birababaje ko na Cardinal Antoine Kambanda ari ko abibona.

”Iby’Imana nibiharirwe Imana, ibya Kayizari biharirwe Kayizari”!

Ubwo Musenyeri Antoine Kambanda yimikwaga kuba Cardinal, abenshi mu banyarwanda na njye ndimo, twarishimye. Twari twishimiye ko u Rwanda, mu mateka yarwo, na rwo rubonye umuyobozi w’ikirenga (Son Eminence) muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

N’ubwo abenshi bakemanze imvugo ya Musenyeri Kambanda, ubwo yagiraga ati ”Paul Kagame ni impano idasanzwe Imana yahaye Afrika yose n’u Rwanda ku buryo bw’umwihariko”, ntibyabujije abemera bo muri Kiliziya gatolika kumuyoboka, kumukunda no kumwishimira, kubera icyizere Papa Francis yari amaze kumugirira.

Nyamara ikigaragaye muri iki kiganiro amaze kugirana na ”La Croix”, ni uko burya icyizere ngo kiraza amasinde. Bibaye nka wa mugani wa kinyarwanda aho bivugwa ko ”imvugo ari yo ngiro”, imvugo ni yo muntu”; yewe na ”kamere ngo ntikurwa na reka”.

Musenyeri Antoine Kambanda, uko yagizwe Cardinal, birazwi. Mu rwego rwo guhoza ku nkeke Leta ya Vaticani, ko Kiliziya gatolika yijanditse muri jenoside yabaye mu Rwanda, Leta ya Kagame ikaba yarabihigaga mo indishyi z’umurengera, ariko ntibone n’urupfusha, yigiriye inama yo gusaba Papa ko yakwemera bidasubirwaho ”candidature” ya Mgr Kambanda nk’ingurane zo kutazongera kurega Kiliziiya gatolika icyo cyaha cy’urukozasoni yagerekwagaho.

Mu kwigura, Vaticani ntiyazuyaje, kuko nta wundi muti yabonaga wo kwikiza Leta y’u Rwanda yahozaga ku mponde Kiliziya gatolika ko yagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi. Aha nibutse ko Leta y’u Rwanda itavugaga ko ari abapadiri ku giti cyabo bakoze cyangwa bakurikiranyweho icyaha cya jenoside, ahubwo yikomaga Kiliziya ubwayo nka ”institution” ko ari yo yagize uruhare rukomeye muri jenoside yo muri mata 1994.

Igisigaye ni ukumenya noneho icyo Papa Francis agiye gukora, namara gusomerwa ibikubiye mu kiganiro Cardinal Kambanda yagiranye na ”La Croix”.

Mu nshingano Cardinal Kambanda yahawe na Nyirubutungane Papa Francis na Kiliziya muri rusange, izo kuba umuvugizi wa Leta y’u Rwanda no guhungeta bamwe mu bayoboke ba Kiliziya gatolika, ntizirimo. Papa afite uburenganzira bwo guhagarika ku mirimo ye Cardinal cyangwa musenyeri uwo ari we wese, waciye ukubiri n’inshingano yahawe na Kiliziya gatolika. Hari ingero zagiye zigaragara mu basenyeri batandukanye, bagiye bahagarikwa na Papa kubera imyifatire yabo, ihabanye n’inshingano za Kiliziya.

Urugero rwa bugufi mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika, ni urwa Mgr Jérôme Kapangwa wayoboraga Diyosezi ya Uvira, muri iki gihe uyu akaba atuye mu gihugu cy’Ububiligi. Mgr Kapangwa, wo mu bwoko bw’abanyamulenge, yahagaritswe ku mirimo ye kubera imyifatire ye yo kwivanga mu bikorwa bya politiki, ashyira imbere inyungu z’ubwoko bwe, aho kwita ku nyungu za Kiliziya n’iz’intama yari yararagijwe.

N’iyo Papa atahagarika ku mirimo ye mugenzi we Cardinal Kambanda, abakirisitu bo mu Rwanda bafite inshingano zo kwandikira Papa bamusaba guhagarika cyangwa gufatira ibihano Cardinal wabo, witandukanije n’inshingano yahawe na Kiliziya, akigira umuvugizi wa Leta y’u Rwanda. Ibyo biramutse bidakozwe, hari impungenge ko abakirisitu bashobora gusubiza ikarita yabo ya batisimu, cyangwa bakivumbura, ntibasubire mu misa zisomwa na Cardinal Antoine Kambanda.

Ibi bigenze bityo, Papa yagira icyo akora kubera ko Kiliziya atari amatafari ayubatse, ko ahubwo igizwe n’abayoboke bayo. Kiliziya ntiyanaguranwa umuyobozi wayo wabereye ikigusha abo yagombye kuyobora.   

Cardinal Antoine Kambanda, aramutse ahagaritswe na Papa ku mirimo ye, byaba ari inkuru nziza muri Kiliziya gatolika yo mu Rwanda, cyane ko hagati ya bagenzi be b’abepiskopi, yakemanzwe, ubwo yagirwaga Arikiskopi wa Kigali, nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka akimikwa kuba Cardinal.

Iryo kemangwa, ryaheze muri mafia iranga abayobozi ba Kiliziya, ryari rishingiye ko hari abasenyeri bari bakuze kumuruta, bafite n’uburambe mu mirimo itandukanye ya Kiliziya, aba bakaba bataritaweho mu gutoranywa ku mwanya w’icyubahiro, wari umaze guhabwa mugenzi wabo Mgr Antoine Kambanda. Mu bagize ipfunwe icyo gihe, barimo Mgr Seriviliyani Nzakamwita uyobora diyosezi ya Byumba na Mgr Smaragde Mbonyintege wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ni byiza kandi birimo agakiza ko Kiliziya gatolika yo mu Rwanda ibohorwa ku ngoyi y’ababyinnyi b’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, iby’Imana bigaharirwa Imana, ibya Kayizari na byo bigaharirwa Kayizari.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email