Ibihe turimo: Bahisemo kwivumbura ku butegetsi babinyujije muri Bibiliya!

11/02/2018, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Nta na rimwe bucya cyangwa ngo bwire hatabaye agashya mu Rwanda. Iki cyumweru kirimo gushira cyaranzwe n’inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, inkuru yasakajwe n’umuvugabutumwa uturuka mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda.

Yitwaje imirongo yo muri Bibiliya, Nicolas Niyibikora (ni ryo zina rye), yazindukiye kuri Radiyo Amazing Grace, akura agahu ku nnyo. Mu magambo ye akarishye, yikomye abagore bose uko bakabaye, yerekana ko nta cyiza cyabaturukaho, uretse uburaya n’ibindi bibi, bisa na bwo.

Aya magambo ya Niyibikora yateje ururondogoro mu mashyirahamwe y’abagore bo mu Rwanda, ndetse aya mashyirahamwe asaba ko uwayavuze yafatwa agafungwa.  Ni nde uzamufunga, ko abafunga mu Rwanda ahubwo asa n’uwabavugiye ibintu?

Nubwo Niyibikora atashyize mu majwi abanyarwandakazi, aba bitereye mu mata nk’isazi, baba aka wa mugani ngo «nyamwikeka amabinga ni uko aba ayarwaye».

Iyi nkuru ntigamije kurengera uyu muvugabutumwa, kuko ibyo yavuze bishobora kwamaganirwa kure n’uwo ari we wese, nyiri ukubivuga aramutse yari yabigambiriye. Yaba yari abigambiriye cyangwa yaba yarabitumwe? Uko nzi ababwirizabutumwa bo mu idini ry’abadivantisiti, ni uko bose bagendera ku mirongo yo muri Bibiliya, bakayikorera za «interprétations», ni ukuvuga ibisobanuro byabo bwite, bakurikije uko iyo  mirongo bayumva. Twigishijwe ko Bibiliya ari inyanja. Ni igitabo gikomeye, cyanditswe n’abahanga batandukanye kandi bataziranye, nyamara aba bahanga na bo bakaba mu myandikire yabo, baragiye bavuguruzanya rimwe narimwe mu nyandiko zabo. Kuba Bibiliya ari inyanja nyine, bikaba binavuze ko bisaba ubushishozi n’ubushobozi bw’uyigisha, kugirango atagira abo akomeretsa mu myemerere yabo.

Ni nde watumye Niyibikora gutangaza ariya magambo?

Nicolas Niyibikora ndamuzi. Ni umuyoboke w’iri torero, uzwi kuva cyera. Si injiji ku buryo yavuga ibyo ari byo byose. Muheruka ari umurezi, aho yari «préfet de discipline» muri Aprorudi, hariya mu Ruhango. Nagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye igendanwa, nsanga irafunze. Nizere ko, hakurikijwe ibirimo kumuvugwaho ubu, atahunze cyangwa wenda akaba abarizwa mu bihome by’inkotanyi.

Nakomeje gushakisha uko nabona amakuru ajyanye n’ibyo uyu musore yatangaje kuri radiyo Amazing Grace. Ayo nataye i Kigali arasa n’aho ahuriye n’ukuri. Niyibikora ngo yaba yaratumwe n’abayobozi b’idini aturuka mo. Aba ngo barambiwe akajagari gakorerwa mu bushorishori bw’ubutegetsi bw’inkotanyi.  Aka kajagari ngo kabuze abagashyira ku mugaragaro, ku buryo ngo n’ubwo abakirisitu bakavugira mu matamatama, amadini yose baturuka mo yararuciye, ararumira.

Kuruca no kurumira si ikindi ngo ni ugutinya ubutegetsi bw’inkotanyi na Kizigenza wa zo, Pahulo Kagame. Ubusambanyi ngo bwahawe intebe mu Rwanda. Ikimenyimenyi ngo ni uko n’amaradiyo menshi, yemewe na Leta, ahitisha ntacyo yikanga, ibiganiro bishingiye ku busambanyi. Ibyo biganiro byumvwa na rubanda rwose, rubanda rugizwe n’abana ngo bataranageza ku myaka y’ubukure. Itorero ry’abadivantisiti ngo ryasanze ridashobora guceceka ibyo bintu byo guta umuco n’imyemerere ya gikirisitu, abayobozi baryo bishaka mo ikihebe kizabyamaganira kuri radiyo, ariko uburyo bwo kubyamagana ngo bigakorwa mu marenga ya kidive, ya marenga adatunga urutoki ubutegetsi na ba nyakwikeka amabinga.

Ku kibazo cy’uko Niyibikora yaba yaratumwe n’abamukuriye mu itorero rye, nyamara bakaba barahindukiye bakamwamaganira kure, umwe mu bayobozi b’idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ati: «Ibyo Niyibikora yavuze, nta cyaha kirimo yafungirwa, nk’uko birimo gusabwa n’amashyirahamwe y’abategarugori bo mu Rwanda. Wongere utege amatwi ikiganiro cya Niyibikora. Urasanga nta munyarwandakazi yashyize mu majwi, yavuze abagore muri rusange. Nubwo hari bamwe mu bakuriye ubuyobozi bw’itorero bamwamaganye, abandi bari mo jyewe, twemera ko ibyo yatangaje bidatandukanye cyane n’ukuri».

Uyu muyobozi, na none ati: «Hari amadini yahisemo kuruca ararumira ku bibera mu Rwanda rw’iki gihe, byaba akarengane gakorerwa rubanda rugufi, ndetse n’imyifatire mibi y’abari n’abategarugori b’abanyarwandakazi. Inshingano z’itorero ryacu ni ukwigisha urukundo rwa Yesu Kristo, ntabwo ari ukwigisha cyangwa guceceka umuco mubi urangwa mu bari no mu bategarugori b’u Rwanda b’iki gihe tugeze mo. Niyibikora ashobora gufungwa bitewe n’ingufu abagore bafite mu buyobozi bw’iki gihugu, ariko ntibikuraho ko ibyo yavuze, nubwo atashyize mu majwi abanyarwandakazi, ari  ukuri kwambaye ubusa. Iyo ni yo myemerere yacu, kandi no muri Bibiliya biranditse; twemera tudashidikanya ko Bibiliya yahumetswe n’Imana».

Ukwivumbura kw’abadivantisiti ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi?

Iyo nsesenguye neza imvugo y’uyu muyobozi n’uburakari yasubizaga mo ibibazo byanjye, nemeza ntashidikanya ko idini aturuka mo rishobora kuba ryatangiye igikorwa cyo kwivumbura no kurwanya ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Uretse amadini ya Baringa, aya nyayo ni yo ubundi afata iya mbere mu kwamagana akarengane ako ariko kose kabera mu gihugu n’indi mico mibi ikunze kugaragara mu bakirisitu bamwe na bamwe, badohotse ku myemerere yabo ya gikirisitu.

Ni nde utabona ko kuva ubutegetsi bw’inkotanyi bwajyaho mu Rwanda, bwimakaje umuco w’uburaya n’ubusambanyi? Kuva bwajyaho muri nyakanga 1994, aho kubaka ibikorwa by’amajyambere, amashuri n’amavuriro, bwashoye imari yabwo yose n’ibisahurano byabwo mu kubaka amahoteri atagira ingano, haba mu murwa mukuru wa Kigali no mu yindi migi mito mito y’igihugu.

Ababaye mu Rwanda mbere y’uko izi nkotanyi zirugira ingaruzwamuheto, ntaho twigeze tubona abagore bamwe na bamwe bava ku kazi ka Leta cyangwa ko mu bigo byigenga, bagahitira mu mahoteri gushaka yo abagabo. Ku bindeba, sinigeze numva umuyobozikazi wa hoteli, avuga ku mugaragaro, ati: «hagize umukiriya wa hoteli yacu, tubyumva kimwe, nta ngorane mbibona mo, twajyana». Sinshobora kwihanukira ngo nemeze ko ubusambanyi n’uburaya byazanywe n’ubutegetsi bw’inkotanyi. Uburaya n’ubusambanyi byariho, ariko ku butegetsi bw’inkotanyi noneho byabaye umuco uzira kirazira. Ubu abantu barabyirukira nta rutangira. Ubu ni isoko rikomeye!

Uyu muco mubi, ushingiye kuri uyu mwuga ushaje, wanamaganywe n’umuyobozi wa Transparency Rwanda, madamu Marie Immaculée Ingabire, ubwo yemezaga ko ruswa y’igitsina ubu yakataje mu gihugu hose, haba mu bigo bya Leta cyangwa mu bigo byigenga. Abagore bamwe madamu Ingabire yaganiriye na bo, ngo bamwemereye ko kugira ngo babone akazi akari ko kose, hatarebwa ubushobozi baba bafite, ko ahubwo aba bagomba kwemera kuba inshoreke «roues de secours» z’abayobozi muri za minisiteri no mu bindi bigo bitagengwa na Leta. Ibi, kuba byaratangajwe, bikanamaganirwa kure n’umuyoboke w’ishyaka riri ku butegetsi bwa FPR-Inkotanyi, ntawe ukwiye gushidikanya ukuri kwa byo.

Tugarutse ku byatangajwe n’uyu muvugabutumwa, wakuye agahu ku nnyo, amagambo ye murayasanga munsi y’iyi nkuru:

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email