Hari abaturage bongeye gutegekwa kurandura imyaka yabo

Mu gihe mu Rwanda hakivugwa ikibazo gikomeye cy’inzara, hari abaturage bategetswe kurandura imyaka yabo. Abo ni abaturage bo mu majyaruguru mu karere ka Ngororero bategetswe kurandura ibirayi byabo nk’uko ejo babitangarije Radio Ijwi ry’Amerika (VOA).

Abo baturage ngo babitegetswe bitewe n’uko ngo abategetsi basanga ibyo birayi byari bibangamiye igihingwa cy’icyayi gihinzwe muri ako gace.

Abaturage bararira ayo kwarika kubera igihombo bahavanye ndetse bamwe baribaza niba bitarimo n’umugambi wo kubicisha inzara nk’uko ubwabo babitangarije umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiriwubusa wagiye aho icyo gikorwa cyabereye.

Iki cyemezo cyatuwe hejuru y’abaturage, ntagutekereza ku ngaruka zacyo, nta muntu ushyira mu kuri utabura kukibazaho. Mu minsi ishize, igiciro cy’ibirayi cyariyongereye ku buryo ntawutatangazwa no kubona hafashwe icyemezo cyo birandura muri kariya karere, nibura batabanje gufata igihe cyo kubyigaho no kubiganira n’abaturage niba koko bifite ireme.

Mu Rwanda, haracyavugwa inzara hirya no hino mu gihugu, n’ubwo abategetsi bo batabiha uburemere bwabyo, ngo banabigaragaze hashyirwaho ingamba zifatika.

Abaturage bo barashobewe, kuko ntibabona umuti w’ikibazo ari na cyo cyatumye bamwe iyo nzara bayita « Nzaramba » kuko batazi igihe izarangirira.

Mu byatumye ikibazo cy’inzara gihumira ku murari, ni uko bimwe mu bishanga byambuwe abaturage. Yego n’amapfa yarabahuhuye ariko n’abategetsi ntibitaye ku nyungu z’abaturage, ubwo birengagizaga ingaruka zo kwamburwa ibyo bishanga.

Ikindi kidasanzwe cyabaye mu Rwanda kandi kimaze igihe, ni uko abaturage batswe uburenganzira bwo guhinga ibyo bo ubwabo babona bibafitiye akamaro, ahubwo ugasanga barahatiwe guhinga ibihingwa bitabatunze ntibinabavane mu bukene.

Jean-Claude Mulindahabi

Inkuru ya VOA:

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email