20/02/2017, Ubwanditsi
Hari hashize hafi ukwezi, Padiri Thomas Nahimana, atangaje ko we na bagenzi be bagiye gushyiraho guverinoma ikorera mu buhungiro. Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, iyo guverinoma yashyizwe ahagaragara. Mu gihe tukiri gushaka abayobozi bakuru b’iyi guverinoma ngo tubabaze byinshi abantu bari kwibaza, turabagezaho itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe ubwo iyi guvernoma yari imaze gushyirwaho. Hagati aho, turanabagezaho ku mpera itangazo ryahise risohorwa na FDU Inkingi yatangaje ko ishyirwa muri iyi guverinoma kwa Mme Victoire Ingabire Umuhoza, nta kuri kurimo. Ku mpera biranashimangirwa na Bonifasi Twagirimana, Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi mu kiganiro yagiranye na Gaspard Musabyimana.
ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU
« DUSHYIZEHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO »
Twebwe abahagarariye amashyaka ya politiki ya Opozisiyo iharanira Demokarasi mu Rwanda, Abakangurambaga ba sosiyete sivile n’abikorera ku giti cyabo uko turi 30 twateraniye mu mwiherero udasanzwe i Paris, mu Bufaransa guhera taliki ya 17 kugeza kuya 19 Gashyantare 2017, dushishikajwe n’uko mu Rwanda haboneka ubutegetsi bunogeye abaturage,
I.TUMAZE KUBONA KO
Guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Jenerali Paul Kagame :
1. Yafunze burundu urubuga rwa politiki kugirango rwikubirwe n’Ishyaka rukumbi rya FPR-Inkotanyi n’umuyobozi waryo Paul Kagame umaze imyaka isaga 23 ku butegetsi ;
2. Yafashe icyemezo kigayitse kandi gihonyora itegekonshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda muri iki gihe cyo kubuza kwinjira ku butaka bw’u Rwanda abenegihugu bagize Ikipe ya Padiri Thomas Nahimana umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017; bikaba byaragaragaye ko taliki ya 23/11/2016 Guverinoma ya Paul Kagame yanditse urwandiko rushyira iterabwoba ku makompanyi yose y’indege ageza abagenzi mu Rwanda ruyabuza gutwara Padiri Thomas Nahimana n’Ikipe ye bityo bakaba barasohowe mu ndege taliki ya 23/11/2016 i Nayirobi muri Kenya ndetse no ku italiki ya 23/01/2017 i Buruseli mu Bubiligi;
3. Yibye amajwi mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2003 no mu 2010 kugira ngo Paul Kagame akomeze abe umukuru w’igihugu kandi mu by’ukuri atatowe na rubanda;
4. Ibinyujije muri Referendumu itekenitse yabaye mu Ukuboza 2015, yahinduye ingingo y’101 y’itegekonshinga ryo mu 2003 yateganyaga ko nta mukuru w’igihugu ugomba gutorerwa manda zirenze ebyiri, bikorwa hagamijwe guha Paul Kagame icyanzu cyo gukomeza kwiba ubutegetsi kugeza apfiriye ku ntebe y’umukuru w’igihugu;
5. Ifata igafunga, ikica (André RWISEREKA) cyangwa igatorongeza Abalideri b’amashyaka ya politiki ya Opozisiyo, abanyamakuru n’abakangurambaga b’amashyirahamwe aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu ;
6. Yafunze ikanakatira gufungwa burundu Bwana Déogratias MUSHAYIDI wazize kuba aharanira impinduka nziza mu mitegekere y’igihugu cye ;
7. Yafunze ikanakatira imyaka 15 y’igifungo cy’akamama Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA watashye mu Rwanda mu mwaka wa 2010 imuziza gusa ko yari agamije kwandikisha Ishyaka rye no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu cye ;
8. Yafunze ku buryo bw’akamama bwana Théoneste NIYITEGEKA, ikatira igihano cy’imyaka ine bwana NTAGANDA Bernard n’abandi benshi ibaziza gusa ko bashaka impinduka mu miyoborere y’igihugu ;
9. Yabujije inzego z’ubutabera ubwisanzure izihindura igikoresho cyo gufunga umubare urenze urugero w ‘abaturage barimo abadafite amadosiye, abafite amadosiye afifitse (atekinitse), n’abarangije ibihano ntibafungurwe ;
10. Ikoresha inzego zishinzwe umutekano mu bikorwa bigayitse by’iyicarubozo, igakubita, ikica, ikanafungira abenegihugu b’inzirakarengane mu myobo n’ahandi hatazwi kandi hatagerwa ‘imiryango yabo ;
11. Yakunze kugaba ibitero bya gisilikari ku banyarwanda bayihunze igamije kurimbura umubare munini w’abenegihugu ibatsinze mu mashyamba ya Kongo ;
12. Ikomeje ingeso yo gusanga impunzi z’Abanyarwanda mu bihugu zahungiyemo hagamijwe kuzibuza uburyo, kubangamira umutekano wazo ndetse no gucuza ubuzima bamwe muri zo (Colonel. Patrick KAREGEYA) ;
13. Yakwirakwije abasilikari mu giturage kugira ngo itere abenegihugu guhora bahagaritse umutima kubera iterabwoba rikaze ibahozamo ;
14. Ishyira imbere gahunda za politiki zigamije gukenesha rubanda no kubicisha inzara nko kubasenyera amazu, kubambura ibibanza n’amasambu byabo, kubarandurira imyaka iri mu mirima no gutema intoki, kubategeka guhinga igihingwa kimwe kitabafitiye akamaro ndetse ikanabahatira kwinjira mu makoperative atabafasha ahubwo agenewe kubanyunyuza imitsi ;
15. Yagize uruhare rukomeye mu guteza inzara ikomeye yiswe « Nzaramba », aho gufata ingamba ziwkiye ngo itabare abaturage bari kwicwa n’iyo nzara ihitamo kubihishira no gukomeza politiki mbisha yo kujijisha no gukina rubanda ku mubyimba ngo u Rwanda nta kibazo rufite, ngo uhubwo rwageze ku iterambere ry’akataraboneka ;
16. Yimika ivangura mu itangwa ry’akazi no mu itangwa rya buruse zo kujya kwiga ; ubwironde mu kwita ku mfubyi n’abapfakazi no mu gutanga serivisi zikenewe mu buzima bwa buri munsi ;
17. Yikubira amasosiyete yose y’ubucuruzi, igakubita kandi ikarasa ku manywa y’ihangu abaturage baciye bugufi yita ABAZUNGUZAYI bagerageza kwicururiza utwo bashoboye kugira ngo baronke ikiramira urubyaro rwabo ;
18. Isahura ikanasesagura umutungo w’igihugu ugakoreshwa mu kwigurira indege bwite za Perezida wa Repubulika no kuzikodesha Leta ku giciro gihenze cyane muri « business » zimufitiye akamaro, we n’Agatsiko ke ;
19. Iteza intambara z’urudaca n’umwiryane mu bihugu duturanye, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo no mu Burundi, ibyo bikaba bibangamiye cyane inyungu z’u Rwanda rufashwe nk’igihugu kiyobowe n’abanyarugomo bahungabanya umutekano mu Karere kose k’Ibiyaga bigari, ibi bikaba byaratangiye kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abanyarwanda muri rusange ;
20. N’andi mahano menshi tutakwirirwa turondora ;
II. TURASANGA :
1. Iyi Guverinoma ya Paul Kagame yararangije gukurwaho icyizere n’Abanyarwanda kuko idakorera inyungu zabo ahubwo ikaba ibangamiye cyane umutekano wabo mu buryo bwinshi bunyuranye ;
2. Abaturage b’u Rwanda bakeneye inzira yo gutsinda ubwoba, kwihagararaho, no kwerekana ko batavukiye kuba abacakara b’iyi Guverinoma y’igitugu ya Paul Kagame n’agatsiko ke ;
3. Umuryango mpuzamahanga n’ibihugu by’incuti bifuza kwitaza no kurekera aho gufasha iyi Guverinoma y’abanyarugomo isiribanga Itegeko nshinga n’andi mategeko agenga u Rwanda, ikica rubozo abenegihugu yakagombye kurengera, ikanasuzugura masezerano mpuzamahanga yashyizeho umukono ;
4. Guhera kuri iyi taliki ya 20 Gashyantare 2017 natwe dukwiye gufata Guverinoma ya Paul kagame nka Guverinoma itemewe kandi idashakwa n’abaturage.
III. KUBERA IZO MPAMVU ZOSE,
Turatangariza Abanyarwanda, abaturanyi b’u Rwanda n’umuryango mpuzamahanga ibi bikurikira :
1. Dushyizeho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro »
2. Dushyizeho Inama Nkuru y’Inararibonye
3. Dushyizeho Inama Nkuru y’ Urubyiruko rw’ u Rwanda
IV. INSHINGANO ZIHAWE IYI GUVERINOMA
1. Kwitegura gusimbura Guverinoma itagishakwa n’abaturage iyobowe na Paul Kagame
2. Kuvuganira no gutabara impunzi z’Abanyarwanda aho ziri hose
3. Kuvuganira no gutabariza Abanyarwanda bari mu gihugu barenganywa na Guverinoma y’Agatsiko
4. Gukora ibishoboka byose kugira ngo Guverinoma y’Agatsiko ihagarike ibikorwa byose by’urugomo ikomeje gukorera abaturage no kugira ngo haveho inzitizi zose zibuza Abanyarwanda bahunze igihugu gutahuka mu mahoro
5. Kwitabaza ibihugu by’incuti kugira ngo bishyire igitutu ku munyagitugu Paul Kagame urangije manda ze ebyiri yemererwaga n’itegekonshinga ryo mu mwaka wa 2003 kugira ngo yegame ahe rugari abandi Banyarwanda bashaka kunga abenegihugu no kugeza u Rwanda ku iterambere risangiwe na bose.
Mu gihe Umunyagitugu Paul Kagame yaba ahisemo kunangira umutima no gukomeza ibikorwa by’urugomo guverinoma ikorera abaturage :
6. Gusabira ibihano mpuzamahanga Guverinoma ye itagishakwa n’abaturage
7. Gushishikariza abaturage kwisuganya, bagahaguruka, bagasezerera Guverinoma y’Agatsiko binyuze mu nzira ya Revolisiyo idasesa amaraso.
V. Inama Nkuru y’Inararibonye
1. Ifunguriwe Abenegihugu bose barengeje imyaka 35 babishaka.
2. Ishinzwe kwegeranya umusanzu, ibitekerezo n’inama zubaka zafasha Guverinoma y’Abaturage kugeza u Rwanda n’Abanyarwanda ku buyobozi bwiza bifuza. Ni urubuga rwabo rwo gutanga umuganda mu miyoborere y’igihugu cyababyaye.
VI. Inama Nkuru y’Urubyiruko
1. Ifunguriwe abasore n’inkumi bose kugeza ku myaka 35 bashishikajwe no kugira uruhare mu mpinduka nziza bifuriza igihugu cyabo cy’u Rwanda.
2. Ni urubuga urubyiruko ruhurizamo imbaraga zarwo rukanitegura kugira uruhare mu miyoborere y’ejo hazaza y’igihugu cyabo.
VII. ABAGIZE GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO NI ABA BAKURIKIRA :
1. Perezida wa Repubulika : Padiri Thomas NAHIMANA
2. Minisitiri w’Intebe : Abdallah AKISHURI
3. Minisitiri w’Intebe wungirije : Madame Nadine Claire KASINGE
4. Minisitiri w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori : Madame Victoire INGABIRE UMUHOZA uhagarariwe na Madame Nadine Claire KASINGE
5. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga : Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
6. Minisitiri w’Ubutabera : Bwana Déogratias Mushayidi uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA
7. Minisitiri w’itangazamakuru : Bwana Chaste GAHUNDE
8. Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’iterambere ry’umurenge: Bwana Daniel NDUWIMANA
9. Minisitiri w’imari n’ubucuruzi : Madame Marine UWIMANA
10. Minisitiri w’Uburezi : Madame Chantal MUKAMANA MUTEGA
11. Minisitiri ushinzwe kurengera impunzi no gukemura ikibazo gitera ubuhunzi :Madame Virginie NAKURE
12. Minisitiri w’ibikorwa-remezo n’imiturire : Padiri Gaspard NTAKIRUTIMANA
13. Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubutaka : Bwana Jean Léonard SEBURANGA
14. Minisitiri w’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage : Madame Spéciose MUJAWAYEZU
VIII. Hashyizweho Komisiyo zikurikira :
1. Komisiyo y’ububanyi n’amahanga
2. Komisiyo y’ubukungu
3. Komisiyo y’itangazamakuru
4. Komisiyo y’umutekano
IX. Abavugizi ba Guverinoma :
1. Bwana Chaste GAHUNDE
2. Madame Immaculée KANSIIME UWIZEYE
3. Madame Marine UWIMANA
X. Hashyizweho Abajyanama bakuru batandatu (6)
XI. Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro izashyiraho izindi nzego uko zizagenda zikenerwa.
UMWANZURO
XII. ICYO DUSABA Guverinoma itagishakwa n’abaturage ya Paul Kagame kugira ngo impinduka nziza rubanda ikeneye zigerweho nta nduru kandi zigirire bose akamaro :
1. Kwemera no kwihutira kuganira na Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
2. Gufungura amarembo bitarenze tariki ya 23/03/2017, abanyarwanda bose bari hanze y’u Rwanda babyifuza bagataha mu mahoro, imfungwa za politiki zigafungurwa, amashyaka ya opozisiyo ashaka kugira uruhare mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017 akandikwa nta mananiza.
Mu gihe byarenga tariki ya 23/03/2017 nta gikozwe :
3. Kwimura gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika yari ateganyijwe muri Kanama 2017 agashyirwa muri Kanama 2019, naho amatora y’intumwa za rubanda agashyirwa mu Ugushyingo 2019.
4. Gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho ihuriweho n’amashyaka menshi, igahabwa manda y’amezi 24, akaba ariyo itegura amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’intumwa za rubanda mu buryo bunyuze mu mucyo.
5. Tuributsa kandi ko, uretse impuha zikwirakwizwa n’abadasobanukiwe, ingingo y’101 n’iy’172 z’Itegekonshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu Ukuboza 2015 zitemerera Perezida ucyuye igihe ariwe Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya gatatu.
Bikorewe i Paris, taliki ya 20/02/2017
Minisitiri w’Itangazamakuru
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro
Chaste GAHUNDE
Nk’uko twabisobanuye hejuru, nyuma y’iri tangazo rivuga ishyirwaho rya guverinoma ikorera mu buhungiro, ishyaka FDU Inkingi ryo ryatangaje ko, kuvuga ko inarimo Victoire Ingabire Umuhoza nta kuri kurimo. Munsi hano mushobora kwisomera iryo tangazo.
Padiri-Nahimana-Thomas-gvrt.FDU-Dementi
Mu kiganiro Gaspard Musabyimana yagiranye na Bonifasi Twagirimana, Visi-Perezida wa mbere wa FDU Inkingi, yashimangiye iby’itangazo ry’ishyaka rye rivuga ko atari ukuri namba ku byari byavuzwe ko Victoire Ingabire Umuhoza yaba ari muri iriya guverinoma.