FPR mu nkundura y’«irimbura n’icurika-muco»: ihonyangwa ry’uburenganzira-ntavogerwa bwa Muntu ku muco!

©Photo : Réseaux sociaux. Umuco nyarwanda wo gusabana no gusangirira ku ntango

11/06/2022, Yanditswe na Tharcisse Semana

Nyuma yo gufata ubutegetsi mu mivu y’amaraso yagizemo uruhare, ubu yise ‘‘Jenoside yakorewe abatutsi’’ – ariko nyamara mu ikubitiro hari haremeranyijwe inyito ya ‘‘Itsemba-bwoko n’itsembatsemba’’, ikusanya impfu z’abahutu, abatwa n’abatutsi –, FPR-Inkontanyi muri politiki yayo, yafashe icyemezo cyo kwanika amagufwa y’ababyeyi bacu, inshuti n’abavandimwe mu tubati twiswe ‘‘INZIBUTO’’, bitandukanye kure n’umuco-nyarwanda.

Mu myaka 28 yose iri ku butegetsi, ikenesha rubanda, yica, ifunga ikanajujubya abatemeranywa na yo muri politiki yayo, yigabije n’umuco-nyarwanda karande na kamezamiryango (gakondo) wo kwihitiramo izina umuntu yita umwana cyangwa abana be.

Izo ngamba z’ubutegetsi bwa FPR zo guca burundu amazina butifuza, cyane cyane afite aho ahuriye n’iby’amoko n’aya bamwe mu banyapolitiki bigeze kuyobora u Rwanda, zimaze imyaka itandatu yose zifashwe, zinashyirwa mu bikorwa nyuma yo gutangazwa mu itegeko. Ikusanyamakuru ry’itohoza – iperereza – ryihariye kandi risesengura (enquête approfondie) ikibazo cy’«irimbura n’icurika-muco» mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi.

Amazina yose yumvikana mo ubwoko (Hutu-Twa-Tutsi) cyangwa ay’abanyapolitiki bagize uruhare mu mpinduramatwara ya politiki y’u Rwanda (Révolution sociale de 1959) ndetse n’abagize imyanya ikomeye muri Repubulika ya mbere (1961-1973) n’iya kabiri (1973-1994), ubu ntawahuga ngo abe yayita umwana we mu Rwanda. Nguko uko amazina yari amenyerewe nka : Gatwa, Mutwa/Sagatwa/Mbonyumutwa, Gahutu/Sagahutu/Sebahutu/Nyirabahutu, Gatutsi, Mututsi/Sebatutsi/Nyirabatutsi, Kayibanda, Habyalimana n’andi nk’ayo abashaka kuyita abana babo bahawe gasopo n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ayo mazina yose, ubu arimo gucika burundu mu Rwanda.

Abana bafite ababyeyi bayitwa (baba abakiriho cyangwa se baratabarutse) bahorana ipfunwe ry’uko abo bakomokaho ubutegetsi bwa FPR bwabashyize mu kato ko guhamagarwa mu ruhame (répression psychologique/torture morale, voire même une mise au banc de la société ou mieux encore exclusion sociale).

Aya mazina ubusanzwe yari amenyerewe kandi ntawe atera ipfunwe ryo kuyitwa cyangwa kuyita umwana we, ubu ubutegetsi bwa FPR bwayatesheje agaciro ku buryo ubu uyitwa, ariko cyane cyane uyita, arebwa nabi cyane.

Izina mu myumvire y’umunyarwanda

Mu myumvire y’umunyarwanda no mu muco we karande wa kameza-miryango, kwita izina bishatse kuvuga ko umuntu abayeho, bityo bikaba ari byo byerekana ko Imana ishobora kumuhamagara. Udafite izina, mu myumvire y’abanyarwanda, bemera ko ntawamuhamagara ; ko urupfu rutakwihuruza ngo rumutware huti huti… Ni aho bahera bagira bati : Nzakamwita (akazina)/Nzabamwita/Nzamwita (izina igihe kigeze) kuko ubu mwise izina yaba abaye ho, urupfu rukaba rwahita rumuntwara.

Mu myumvire y’umunyarwanda, urupfu mu turere twinshi tw’u Rwanda bakunze kwitarimwe na rimwe ‘‘Nyamunsi’’ cyangwa se ahandi nko mu majyepfo bita ‘‘Akaziri’’ (le mal métaphysique) ruhora rurekereje ; bityo akaba agomba guhora yitonze ntiyihutire guhita aha izina ako kanya uvutse kuko aba atizeye niba rutamwanzuranya, rukamutwara atamaze kabiri ku isi y’abazima.

Iyo ‘‘Nyamunsi’’ barayitinya cyane bagahora bayitsinda, batinya kuyivuga mu izina rya yo. Bakunze kenshi na kenshi kuyitsirika baha abana babo amazina y’amagenurano ayirengurira ho : Nkuliza (aka kana kuko abandi bose banshizeho kubera urupfu), Rujukundi, Rwamugenza, Kagenza (akaziri), Rushigajiki (urupfu rushigaje iki), Rwabuzisoni (urupfu ntasoni rugira), Rwatanyije (kenshi na kenshi bakunze guhina bakavuga Rwata), Rwezamenyo, Rwigamba, Ntiruhungwa, Nduhungirehe, Rwarakabije, n’ayandi nka yo.

Mu muco-nyarwanda ubusanzwe, umunyarwanda buri gihe yita umwana we izina akurikije uko yiyumva, uko abayeho n’uko abona hirya no hino ibintu byifashe, haba mu byerekeranye n’imiyoborere y’igihugu, imibanire y’abantu n’abandi cyangwa se imiryango ; haba ndetse n’umwuka wa politiki uranga akarere aherereye mo. Ingero : Hishamunda, Ngayaberura (kenshi barahina bakavuga: Ngaya), Ntahondi, Ntahonbali, Nyirantahobali (kenshi barahina bakavuga (Ntirantaho), Ntabyera (ngo de !), Bavakure, Bapfakurera (kuko batazi uko bizagenda ; niba uwo barera azabaho), Rwajekure, Rumashana (Kuvuga ibigwi by’abamashana, ingabo ziri ku rugamba zirwana) n’ayandi….

Kenshi na kenshi amazina umunyarwanda yita, aba arimo ubutumwa runaka, ab’aha (ye) abantu bamukikije, imiryango cyangwa se yerekana uko imibanire n’imyifatire, umutekano n’imyemerere y’aho abarizwa, byifashe. Uwo ni wo muco nyarwanda-gakondo (kanuni).

Mu muco-nyarwanda, kwita izina ni umuhango ukomeye cyane ukorwa ku munsi wa munani umwana amaze kuvuka ufite imizi mu myumvire no mu myemerere gakondo nyirizina y’abanyarwanda.

Nk’uko umwanditsi Aloys Rukebesha abivuga kandi akabyemeza mu gitabo cye yise ‘‘Amazina aravuga’’, inyoko-Muntu (le genre humain) yose aho iva ikagera, igira icyo twita umuco gakondo. Uyu mwanditsi avuga ko umuco gakondo ari «urusange rw’imitekerereze, imibereho n’imibanire, imihango n’imigenzo. Uko umuryango uyu n’uyu utekereza isi, n’aho yakomotse, uko utekereza Imana, uko ubona umuntu ku giti cye no mu bandi, uko uwo muryango utekereza iby’urushako n’urubyaro, uko batekereza urupfu n’abapfuye, uko bagenza iyo bahana abageni, ibyo bakora ngo bashake kubaho, uko barya n’uko basangira n’ibindi byose bigize ubuzima bwabo, n’ibibakikije».

Tubishyize mu nteruro imwe kandi ikubiye mo byose twavuga ko inyoko-Muntu aho iva ikagera cyane cyane mu myumvire y’abanyafrika ariko abanyarwanda k’uburyo bw’umwihariko ihora buri gihe ishishikajwe no gushaka kubaho neza ; akaba ari yo mpamvu nyakuri ihanga iri n’iri (igihugu iki n’iki) usanga ryaragiye ryubaka uburyo bwaryo burinogeye bwo gushishikariza abarigize uburyo bwo gutekereza bisanzwe no ku buryo byimbitse (pensée ordinaire et pensée profonde) no kwibaza ibibazo ku biriho n’ibitabonwa n’amaso (questionnements philosophico-moraux et métaphysiques, sociologiques et théologique), ku muco wo gutabarana no gufashanya mu bibazo by’ubuzima bwa buri munsi (interdépendance relationnelle et questions existentielles); aha, akaba ari ho umuco w’abanyarwanda wo guhana inka n’imirima n’ibindi bijyanye no gutabarana, ushya ushyira, kubera ko ku munyarwanda kanuni (gakondo) igikomeye cyane mu mibereho ye – mu myumvire ye no mu mitekerereze ye nyabumenyi, (conception philosophico-anthropologique et théologique) – ari ugutunga no gutunganirwa mbere ya byose, kwitwara neza bishoboka mu byo utunze – byaba bicye cyangwa se byinshi– (kuba inyangamugayo) ; kubigaragariza mo ubuntu n’ubumuntu uhereye mu bo ubana na bo ba hafi n’abagukikije bose. Ibyo ni byo umunyarwanda nyawe ashingira ho avuga ko uyu n’uyu ari imfura y’i Rwanda ; ko anyuze Imana n’abantu cyangwa se mu ijambo rimwe gusa ko agororokeye Umuremyi wa byose (droiture ou exactitude morale).

Gutunga no gutunganirwa k’umunyarwanda ndetse n’umunyafrika muri rusange bigomba kumvikana ko ari ukugira ibintu n’abantu kuko kugira ibintu ariko udafite ababirya (abana benshi/umuryango mugari) ari nta mumaro kandi na none kuri we, kugira abantu (abana benshi/umuryango mugari) ariko udafite ibintu aba ari ukuba ho utuzuye. Rimwe na rimwe ndetse bikumvikana nk’aho ari igihano cy’Imana. Kubaho k’umunyarwanda ni ugutunga (kugira abantu n’ibintu) no gutunganirwa (kubaho nta burwayi, nta  ntugunda n’inkomyi mu rugo rwawe iwawe no mu mihana muhana umuriro n’amazi, cyane cyane abo mu nzu yawe). 

Aloys Rukebesha mu gitabo cye ‘‘Amazina aravuga’’ yemeza adategwa ko mu muco wa kinyarwanda izina ari intumwa kandi ari ubutumwa uwaryise aba agejeje ku bantu no ku muryango mugari w’abantu (sosiyete).

Muri icyo gitabo cye, Rukebesha akomeza agira ati : «Izina ntiribwira uwaryiswe wenyine ; izina ribwira umubyeyi, ribwira umuvandimwe, ribwira umuturanyi, ribwira umwanzi n’umukunzi. Ibyabaye mbere y’ivuka cyangwa mu gihe cy’ivuka bikubirwa mu izina. Naryo rikabirangurura». Ni muri ubwo buryo usanga akenshi abanyarwanda (ndakeka ndetse n’abanyafrika muri rusange) bakunze kwita amazina agaragaza imyumvire cyangwa se imitekerereze n’imyizerere yabo ; amazina agaragaza ibihe ibi n’ibi bishimishije cyangwa se bibabaje banyuze mo.

Amazina mu kinyarwanda twavuga ko aranga imibereho n’imibanire y’abantu n’abandi cyangwa se y’imiryango bakomoka mo (relations socio-familiales), imiterere y’ibihe n’uburyo ahantu hameze (climatologie et état sanitaire des lieux), imiterere y’ubutegetsi imbere mu gihugu no ku nkiko zacyo (situation/environnement sociopolitique du pays et des pays voisins), ibyifuzo bikomeye abantu bifite mo, imimerere ya muntu (la nature humaine), imigenzereze n’imikorere (us et coutume) n’imyemerere ya Muntu we ubwe ; hagati ye n’abandi bantu ubwabo cyangwa se hagati y’abantu n’imiryango (croyance personnelle ou collective).

Amwe muri ayo mazina abigaragaza ni nk’aya :  Mpozembizi, Simbizi, Mbitsemunda, Nsekambabaye, Mbanenande (kenshi na kenshi bakunze guhina bakavuga : Mbane), Kirimobenecyo (kenshi na kenshi bakunze guhina bakavuga : Kirimo= igihugu kirimo bene cyo), Bihirabake (bakunze guhina bakavuga: Bihira), Ntuyahaga/Ntahorutuye/Ntahobatuye (kenshi na kenshi bakunze guhina bakavuga : Ntaho=Urupfu ntaho rutuye, abantu ntaho batuye=bakikijwe n’abanzi gusa), Bamporiki (abantu bampora iki ?), Mbyariyehe (ko nkikijwe n’abanzi! Irizina rirerekana uburyo uryita atanga ubutumwa agira ati: ese uwo nibarutse aho maye azabaho ko hirya no hino ngoswe?! Ese maye nzagira amahirwe yo gusubiza ingobyi imugongo?!), Mpfuyuruhe, Izabagerageza  Bosenibamwe (kenshi na kenshi bakunze guhina bakavuga : Bose), Mujura, Byandagara/Nyiramyandagara (ibyandagara/imyandagara ni imyaka iba yaragiye isigara hirya no hino mu murima cyangwa se hirya no hino mu ntanzi z’imbuga aho bahurira imyaka nk’amasaka, ibishyimbo, amashaza n’ibindi. Mu kuyikusanya bayitara bavuga ko barimo gukondora), Mivumbi/Kavumbi (aya mazina arumvikanisha neza ko igihe umwana yavukaga hari imvura nyinshi idahita bakunze kwita ‘‘imvura y’umuvumbi), Mbwayahandi, Nkundagenzi (izina rirengurira uko abantu bataziranye bakirwa mu muco-nyarwanda aho babacumbikiraga kandi bataziranye na rimwe), Nyirarudodo, Nkundabazungu (izina rirengurira k’ugushimagiza no kuyoboka abazungu mu gihe cy’umwaduko wabo mu Rwanda), Hakizumwami (izina rirengurira ku kuyoboka ubutegetsi bwa cyami, aho berekana ko kubaho no gutunga babikesha umwami kuko ubusanzwe yari afite ububasha bwo kwica no gukiza uwo ashatse n’igihe ashakiye), Nkindi/Kankindi (inkindi ishobora kuba ingobyi baheka mo umwana, hamwe na hamwe mu gihugu bita inkosha cyangwa se ikaba akazibaho intore/ababyinnyi bikwiza bahamiriza), Secyavu (icyavu=imyanda, cyane cyane amacukiro y’inka mu kakarere k’Ubuganza), Rujukundi, Rwiyamwa, Rwamugenza, Kagenza, Rushigajiki, Ruribikiye, Rwarakabije, Nduhungirehe, Ntiruhungwa, Nzabamwita, Nzakamwita, Nzamwita (aya mazina n’andi nk’aya yose arengurira ku rupfu akoreshwa bagirango barutsinde), Ntambara/Mukantambara/Gatambara (amazina arengurira ku bihe by’intambara : mu muryango hagati imbere cyangwa umuryango n’indi byadikanye, mu gihugu hagati cyangwa hagati y’igihugu n’ibihugu by’ibituranyi), Utazabatutsi/Nyirabatutsi/Sebatutsi, Utumabahutu/Gahutu, Sebahutu/Sagahutu/Nyirabahutu, Mutwa/Gatwa/Sagatwa/ Segatwa (amazina arengurira ku moko : HUTU-TWA-TUTSI mu mibanire yayo ya buri munsi), Sekabwa/Sebubwa/Seburimbwa, Kajangwe/Ruvuninjangwe/Nyirakajangwe, Sentama/Nyirantama/Gatama (aya mazina yose ararengurira ku matungo abanyarwanda bakunze kuvuga ko asuzuguritse ; ko akamaro kayo ari ntako ugereranyije n’ayandi, cyane cyane inka), Nyiramaliza/Kamaliza (uburiza ubusanzwe ni umwana cyangwa se itungo rivutse bwa mbere), Bigega (rirarengurira ku mwero w’imyaka aho umuhinzi aba yizihiwe, yejeje ahunika imyaka ye mu bigega), Nsekalije (bakunze guhina bakavuga : Nseka), Ntawugashira (agahinda), Vuguziga (kuko utazi ibiri imbere cyangwa ibigutegereje), Nzabandora (uko bizagenda/bizarangira), Bizimana, Turikumana/Twiringiyimana, Sibomana (abantu sibo Mana ; sibo dukwiye kwiringira), Bizimungu/Twagiramungu (amazina yose arimo Mungu yaje mu gihe cy’umwaduko w’abazungu n’abamisiyoneri ; baje baca ijambo abanyarwanda bari basanzwe bakoresha ‘‘Imana’’ bazana Mungu=ijambo ry’igiswahili rivuga Imana), Mbonabucya, Bucyana (ayandi), Simbizi (umuntu ashobora gutekereza ko uwaryise yashakaga kwerekana ko kujya imbizi=guhangana atari byo bikemura ibibazo, ko ahubwo hakwiriye kuyoboka inzira y’ibiganiro. Rishobora ariko no kumvikanisha ko wenda umuntu yashakaga kwerurira abamufata nk’umuntu udashaka gutanga ubuhamya igihe wenda bamutanze ho umugabo muri gacaca, ko rwose ibyo bintu atabizi), Gisimba/Gisimba, Niyibizi, Twagilimana, n’ayandi n’andi…

Uhereye kuri izi ngero dutanze haruguru, wakwanzura uvuga ko abanyarwanda mu mico karande yabo (mvuze imico kuko nemeza ko buri karere : Ubuganza, Umubari, Ububeruka, Urukiga, i Nduga, i Gisaka, i Kinyaga n’ahandi bafite uburyo bwabo bwihariye bwo kubaho no kumva ibintu, us et mœurs), bahuriza ku mazina yerekeza ku rupfu, k’ukubana no kugirirana urukundo ; ayerekeza ku ntambara n’ibihe by’ikirere…

Amazina arengurira ku rupfu

Abanyarwanda muri bo ubwabo, bakunda gutsinda urupfu kubera ko batekereza ko kuruvuga ari ukuruha urwaho rukaba rwabakora mo. Niyo mpamvu bakunda kwita abana babo amazina nk’aya: Nzabamwita/Nzakamwita, Ntiruhungwa, Ntirugerura, Rujukundi/ Rwajukundi, Rwarakabije, Rwabuzisoni, Rushigajiki, Ahorugeze (rurararika, rugacura inkumbi).

Amazina ashishikariza urugwiro, umubano n’umunezero

Amazina ashishikariza urugwiro, umubano n’urukundo, ubutunzi (cyane cyane ubw’inka): Sugira, Sangwa, Bisangwa, Mukabisangwa, Rugwiro/Nyirarugwiro, Rugwiza, Mukabagwiza, Mukarugwiza, Gwiza (inshuti, inka n’abana), Kunda, Ukwikunda, Iradukunda, Rukundo, Mukarukundo, Nyirarukundo, Murorunkwere (Murore unkwere= umukobwa wanjye murore numushima uzane inka unkwere), Mukobwajana, Mutumwinka (Mutumye inka), Zaninka (Zana inka unkwere  iba washimye umukobwa wa njye/umugeni), Nyinawabantu ; ashishikariza ubutunzi, ishya n’ihirwe : Hirwa, Mpirwa, Nyirahirwa, Mutunzi, Mugisha (kugira umugisha), Munyabagisha (Kugishisha amatungo, cyane cyane inka), Nyiramashyo, Giramata, Nyiramaliza/Kamaliza (ishyo/amashyo y’ inka z’iriza, isugi), Kalisa=Gashumba, Mushumba, Mukamushumba, Nyirabashumba, Sebushumba, Umulisa=Umushumba, Nyirabashumba, Mukabalisa, Kabalisa, Cyabalisa, Ruhogo (imfizi y’ibihogo), Nyirabihogo .

Amazina atebya akanashyoma

Amwe mu mazina y’abanyarwanda usanga arimo gushyoma no gutebya, uwaba atabizi neza akaba yakwibwira ko mu kwita ayo mazina baba bagamije gupfobya inyoko-Muntu ku buryo bamwe mu baminuje hari igihe bahindura amazina biswe n’ababyeyi babo kubera ko bumva abatera ipfunwe. 

Amwe muri ayo mazina ni nk’aya : Rujeli (jeli), Mujura, Byandagara/Myandagara, Se/Kimonyo, Senyenzi/Runyenzi, Gapyisi, Gasimba, Se/Gatashya, Semusambi, Sembeba/Kabeba, Sebumba, Sebubwa/Sekabwa, Sedogo, Biniga (amazi ?), Bisetsa (imandwa), Rubondo, Kinyogote, Seburimbwa, Rukwavu/Mukarukwavu/Nyirarukwavu, Ndimubanzi, Kanyoni, Mpyisi, Kurazikubone (inkoni ?!) Se/Gatama/Sentama/Nyirantama, Kiromba/Seromba/Nyiraromba, Sehene, Senkoko, Bangamwabo, Bihoyiki/Bihoriki…

Amazina ubu abujijwe kwita mu Rwanda: Mbwayahandi, Ahorugeze (urupfu), Rujukundi/Rushigajiki (urupfu), Kayumba umwihariko wa politiki, bavuga ko nta mpamvu zo kwita izina ry’umugambanyi, Karegeya, Sendashonga,  Habyarimana (byibutsa, Kinani), Kayibanda, Mbonyumutwa, Bicamumpaka, Gitera (byibutsa MDR-Parmehutu muri rudsange n’ubwo Gitera yari muri APROSOMA), Twagiramungu.

Uretse aya n’ayandi tutarondoye, hari n’andi mazina ubu abujijwe kwita mu Rwanda ariko ubu akihanganirwa. Amwe muri ayo ni nk’aya: Kigeli/Mukakigeli/Mugabowakigeli, Hakizumwami, Ndibwami, ayo yo arakihanganirwa ariko bagashishikariza abantu kutayahitamo.

Muri make uretse aya mazina y’abigeze kugaragara muri politiki y’u Rwanda ubu abujijwe,  n’andi mazina yose ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bubona atinjira mu ngengabitekerezo (idéologie politique) yayo, buyarwanya bwivuye inyuma. Nguko uko amazina nk’aya : Ntahondi, Ntahobali,  Bamporiki, Bajyagahe (abari k’ubutegetsi ubu mu Rwanda bakomoka mu bwoko bw’abatutsi bavuga ko iri zina baryise bagamije ukubishongora ho, ko muri 1959 bahunze ubusa), Segatwa/Sagatwa, Gahutu/Sagahutu/Nyirabahutu,  Mututsi/Nyirabatutsi, Kanyoni, Mpyisi, Sembeba, Sehene, Nyirahene, Sebumba, Ruzuru, Bizuru, Mazuru, Ruvuninjangwe, Mbabajende, Rujukundi, Rwarakabije, Nduhungirehe, Ntiruhungwa, Nyirabititaweho, Utumabahutu/Gahutu, Sebahutu/Nyirabahutu, Mutwa, Gatwa/Segatwa/Sagatwa, Sebatutsi, Sebubwa/Sekabwa, Seburimbwa, Nyirarukwavu, Gakwavu n’ayandi nkayo ubu atakitwa mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi. Bamwe mu bashinzwe umwirondoro ndangamimerere (service d’état civil) bakomoka mu turere dutandukanye twaganiriye, bemeza ko ibi ari impinduka ikomeye FPR yazanye kandi ko bigoye kubigenderaho kuko ngo n’iyo batabyanditse mu bitabo ndangamimerere usanga hirya no hino ku misozi ayo mazina akomeza kwitwa abana nk’amazina y’utubyiniriro.

Umwe mu bashinzwe ibijyanye n’umwirondoro w’indangamimerere (service d’état civil) mu karere ka Gasabo (ntatangaje amazina ye kubera umutekano we), yatubwiye ko ubuayo mazina yarangije akayo; ko ubu bita gusa : Keza, Mugisha, Mugabo, Mulisa, Kalisa, Rwagahungu, Iradukunda, Mfura (nzima), Gatesi, Gihozo, Shimwa/Ishimwe, Gakwaya (inkwaya= ingabo z’ibwami), Rugigana, Miheto, Muhozi n’andi nk’ayo ubutegetsi bwiyumva mo neza.

Yakomeje atubwira ko ariko n’ubwo FPR yaciye aya mazina ikanategeka ko atakwandikwa mu bitabo by’umwirondoro n’indangamimerere, bikigoranye cyane kumvisha uje kwandikisha umwana we ko hari amazina ubu atemewe kwita mu Rwanda. Yakomeje atubwira ko bategetswe kutagira icyo bajora ku mazina yerekeranye cyangwa asingiza ingoma z’ubwami n’iya FPR : Gatsinzi, Turatsinze, Rwigema, Kayitare, Kagame, Kayonga, Kayirebwa, Munyuza….

Mu matohoza twakoze, kuri iyi politiki ya FPR-Inkotanyi y’«irimbura-muco n’icurika-muco», twasanze abenshi mu baturage batakigira icyo bibaza ; ko bahebeye urwaje (résignation).

Ubu hashize imyaka itandatu yose ubutegetsi bwa FPR bufashe ingamba zo guca burundu amazina butifuza, cyane cyane afite aho ahuriye n’iby’amoko n’aya bamwe mu banyapolitiki bigeze kuyobora u Rwanda. Amazina nk’ayo ngo ahesha agaciro gake abayitwa.

Iri rimbura-muco FPR-Inkotanyi yarisohoye mu Itegeko rigenga abantu n’umuryango Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 (Law governing persons and family Nº32/2016 of 28/08/2016 – Loi régissant les personnes et la famille Nº 32/2016 du 28/08/2016).

Mu ngingo yaryo ya 39 niho hagaragazwa amazina abujijwe/ Prohibited names/ Noms interdits : Umwana ntashobora kwitwa amazina yose ya se, aya nyina cyangwa ay’abo bavukana. Izina ntirishobora gusesereza imigenzo myiza cyangwa ubunyangamugayo by’abantu.  A child shall not bear all his/her father’s, mother’s or siblings’ names. A name shall not be offensive to good morals or to people’s moral integrity.  L’enfant ne peut recevoir tous les noms de son père ou de sa mère, ni ceux d’un de ses frères ou sœurs.  Le nom ne peut porter atteinte aux bonnes mœurs ou à l’intégrité morale des personnes.

Iyo usomye witonze ugasesengura ibikubiye muri iyi ngingo, usanga harirengagijwe nkana umuco-nyarwanda, bikaba byarakozwe mu nyungu za politiki hagenderewe gusibanganya amateka no gucurika umuco nyarwanda.

Uyu mucuri wa FPR-Inkotanyi, wirengagiza nkana ko mu myumvire y’umunyarwanda ubusanzwe yita amazina ahereye ku bibazo igihugu kirimo nk’intambara (Ntambara, Mukantambara…), amapfa, amahinduka ya politiki (Mubiligi, Muzungu, Ndibwami, Hakizumwami, Mukaperezida…) cyangwa se ahereye ku mibereho rusange y’abaturage, imiterere y’ibihe (ibihe by’amage cyangwa se by’umunezero : Ayabagabo, Ayinkamiye (humvikana mo ingoma/itsinda riri k’ubutegetsi), Vumbi, Kavumbi, Mivumbi, Bigega, Nkindi, Kankindi…), indwara z’ibyorezo n’iz’inzaduka (Mukanzige, Nyiranzigiye…) cyangwa se imyemerere y’amadini mashya atari aya gakondo (Uwamaliya, Twagirayezu, Twagirayesu, Twagiramaliya, Musabyemaliya, Myriam, Mouhamed, Ali, Abdoul Karim….

Isenya-muco ryitondewe kandi ryatekerejwe ho

Amazina bita ko apfobya, atesha umuntu agaciro cyangwa asebya umuntu yaciwe mu mazina abantu bashobora kwita abana babo mu Rwanda. Amwe muri ayo mazina ubundi abanyarwanda bari basanzwe bita abana babo ariko batahuga batinyuka kwita, ni nk’aya : Rwarakabije, Rwabuzisoni, Rwamugenza, Ruribikiye (aya mazina abanyarwanda kenshi na kenshi ubusanzwe bayitaga ari ugutsinda urupfu), Kagenza (akaziri, urupfu cyangwa se Nyamunsi mu kirundi) Sekamonyo/Kimonyo/Kamonyo, Kamondo/Sekamondo/ Nyiramondo, Senyenzi/Runyenzi, Gasimba/Gisimba, Bangamwabo, Bamporiki, Sebubwa/Sekabwa, Bapfakurera, Mbabajende, Kinyogote, Nyirarudodo, Nyirabititaweho, Sindikubwabo, Sebumba, Gakara, Rutuku, Mbwayahandi, Ntabyera(ngo de), Ntibanyendera (aho baboneye), Benda (ntungutse), Rusatsi, Mujura, Rucuma, Nyirabujangwe …

Amazina yahawe ikarita itukura

Amazina yose yumvikana mo ubwoko (Hutu-Twa-Tutsi), ubu ntawahuga ngo abe yayita umwana we mu Rwanda. Nguko uko amazina yari amenyerewe nka : Gatwa, Mutwa/Sagatwa/Mbonyumutwa, Gahutu/Sebahutu/Nyirabahutu, Gatutsi, Mututsi/Sebatutsi/Nyirabatutsi n’andi nk’ayo abashaka kuyita abana babo bahawe gasopo n’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ayo mazina yose, ubu arimo gucika burundu mu Rwanda.

Abana bafite ababyeyi bayitwa (baba abakiriho cyangwa se baratabarutse) bahorana ipfunwe ry’uko abo bakomokaho ubutegetsi bwa FPR bwabashyize mu kato ko guhamagarwa mu ruhame (répression psychologique/torture morale, voire même une mise au banc de la société ou mieux encore exclusion sociale).

Aya mazina ubusanzwe yari amenyerewe kandi ntawe atera ipfunwe ryo kuyitwa cyangwa kuyita umwana we, ubu ubutegetsi bwa FPR bwayatesheje agaciro ku buryo ubu uyitwa, ariko cyane cyane uyita, arebwa nabi cyane.

Uretse ayo mazina arimo Hutu, Twa na Tutsi abujijwe kwita, hari n’andi yashyizwe mu kato n’ubutegetsi bwa FPR. Muri ayo hari ay’abahutu bagize uruhare (ruto cyangwa runini) mu mateka ya politiki y’u Rwanda. Muri abo twavuga nka : Kayibanda, Gitera, Bicamumpaka, Munyangaju, Habyarimana, Bagosora, Twagiramungu n’abandi. Amazina y’aba banyapolitiki tuvuze haruguru n’ay’abandi tutarondoye, ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi nta kindi buyaziza uretse gusa kuba ba nyirayo baragiye bagaragaza imitekerereze cyangwa imyumvire inyuranye n’ingengabitekerezo y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi (position/idéologie politique différente de celle du FPR). Ku bw’iyo mpamvu rero, amazina nka Kayibanda, Bagosora, Twagiramungu, ubu kuyita umwana wawe mu Rwanda ni nko kwigerezaho cyangwa se kwikururira ho amakara.

Amazina ubu usanga agezweho kandi ubutegetsi bushishikariza abantu kwita abana ba bo ni : Keza, Mugisha, Mugabo, Mulisa, Kalisa, Rwagahungu, Iradukunda, Mfura (nzima), Gatesi, Gihozo, Shimwa/Ishimwe, Gakwaya (inkwaya= ingabo z’ibwami), Rugigana, Miheto, Muhozi, Gasaro, Teta, Sheja, Shema, Ganza, Gisa, Cyusa, Cyomoro, Kayitare, Kagame, Muvunyi, Cyitatire, Rurimwo (benerwo), Turatsinze, Mutabazi…

Ukuri k’ukuri hirya y’isenya-muco rya FPR

Mu Rwanda rwa FPR-Inkotanyi, amazina yose y’amagenurano kimwe n’arimo Hutu-Twa-Tutsi arabujijwe kuyita ; nyamara ariko n’ubwo ayo mazina bavuga ko apfobya cyangwa atesha abantu agaciro n’icyubahiro abujijwe kuvugwa no kwita mu Rwanda, imigani y’imigenurano yumvikana mo cyangwa se irimo incyuro no kwishongora k’uwundi muntu, yo ntibujijwe.

Kuyabuza rero kuri njye, ni nko kwikoza ubusa kuko uyabuza abantu kuyavuga cyangwa kuyita ariko bakabikora mu bundi buryo, bitewe n’ibyo batekereza cyangwa se babona. Imwe mu migani abanyarwanda bakomeje gukoresha bagaragaza ibitekerezo bya bo ayo mazina abujijwe kwita mu Rwanda akubiyemo ni nka : ‘‘Umuhutu umuvura ijisho bwacya akarigukanurira’’, Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu….

Uretse aho kandi, hirya no hino ku mirenge abantu baracyakomeza kuyita abana babo nk’amazina y’amatabirano (amazina y’utubyiniriro, alias). Gushoza intambara yo kwibasira umuco w’abantu ni ukurwana intambara y’amateka ; intambara utazapfa utsinze narimwe ahubwo uzajya uhora wibukirwaho nk’umugizi wa nabi n’umunyarugomo.   

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Wordpress Development Company
RSS
Follow by Email