FPR-Inkotanyi mu mayira abiri mu rubanza rwa Mwalimu Leopord Munyakazi!

11/04/2018, Ubwanditsi

Ikibazo cy’ubutabera ni inzira y’inzitane mu Rwanda. Kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi k’uruhembe rw’umuheto m’uw’1994 nyuma y’ihanurwa ry’indege rya perezida Yuvenali Habyalimana kugeza magingo aya, ubutabera buri mu mwijima n’inzitane y’ishyamba ry’umutamenwa.

Ibimenyetso fatizo by’uko buri wese asonzeye  ukuri n’ubutabera kubera akarengane ndenga-kamere kugarije buri munyarwanda w’ubwoko bwose ntawabirondora ngo abive imuzi n’imuzingo. Muri iyo sura y’ubutabera busonzewe n’imbaga itabarika y’abanyarwanda – abarokowe na FPR-Inkotanyi n’abacitse ku icumu rya yo – ntitanga icyizere cy’uko ejo hazaza h’u Rwanda.

Nyuma y’imanza zitagira ingano kandi zitandukanye harimo n’iza gacaca zaranzwe ahanini n’itekinika , kugeza ubu ntacyizere cy’uko ejo hazaza h’ubutabera bw’u Rwanda ari heza. Kimwe mu bikizami bikomeye cy’ubwo butabera bw’u Rwanda bw’ejo hazaza, kugeza ubu ni inshobera-mahanga. Urubanza rwa Mwalimu (Professeur) Léopald Munyakazi ubu ushinjurwa n’abacikacumu b’abatutsi ni ihurizo rikomeye ry’ubwo butabera n’ubwumvikane bw’abanyarwanda.

Urwo rubanza rwa Mwalimu Léopald Munyakazi, ubu rugeze mu mahina,  turibaza uko Leta ya FPR-Inkotanyi izarwitwaramo. Ese izemera UKURI K’UKURI gutsinde koko cyangwa izahitamo kwikomereza inzira yayo yo kwimika ikinyoma no kugundira ubutegetsi no kwirengagiza UKURI K’UKURI, icecekeshe amajwi atabarika y’abanan n’ingimbi, abasore n’ibikwerere, abari n’abategarugori b’inyangamugayo? Ese, ari UKURI N’UMWIJIMA ni iki he kizatsinda? Kanda hano hasi wumve uko  ubu UKURI K’UKURI  kurwana n’umwijima ku manywa y’ihangu:

 

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email