30/06/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Mu kiganiro yagejeje ku banyamakuru, Diane Shima Rwigara yasobanuye ko buri kintu gisabwa yagitangiye impapuro zemewe ariko Komisiyo ikaba na n’ubu itaramushyize mu mubare w’abemerewe kuziyamamaza. Yasobanuye ko urwitwazo rwo kuvuga ko atujuje umubare 600 w’abamusinyiye ko nta shingiro bifite kuko yatanze abarenga 900. Avuga ko mu turere bagize urwitwazo rwo kuvuga ko batemeye abamusinyiye, yongeye gusubirayo muri iyi minsi akahashaka abandi, ariko ko mu by’ukuri n’abo yari yahashatse ngo nta mpamvu abona batemewe. Akaba yibaza rero niba atari ugushaka kumubuza gusa uburenganzira bwe kandi yujuje ibisabwa. Ni na cyo gituma anibaza niba kuzana andi masinyatire mashya niba byo bizemerwa n’iyo Komisiyo.
Lisiti ntakuka y’abakandida bemewe izashyirwa ahabona tariki ya 07 Nyakanga 2017, na ho amatora abe kuya 03 no kuya 04 Kanama 2017.