Icyuka kibi hagati y’Urwanda n’Uburundi n’itumizwa ry’inama mpuzamahanga shishitabona ku matora yo muri Congo bihatse iki? Uko mbyumva…
07/01/2019, Ikiganiro mwateguriwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana Ikinyamakuru Umunyamakuru kibifurije umwaka mushya muhire w’2019: Muzawurye ntuzabarye kandi uzatubere twese umwaka w’uburumbuke, ukwishyira ukizana mu bitekerezo no gutsimbataza umuco w’amahoro n’ubworoherane no kurwanya byimazeyo umuco mubi w’ikinyoma…