CAN 2017: RDC yatsindiye kujya muri 1/4. Incamake y’imikino yaraye ibaye

Ikipe y'igihugu ya Kongo Kinshasa, ni iya mbere mu itsinda ryayo. Ifoto (c) Afrique foot

25/01/2017, Jean-Claude Mulindahabi

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’ibihugu rirakomeje muri Gabon. Iki gihugu cyakiriye irushanwa cyasezerewe kitageze muri 1/4. RDC (Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo) ihagaze neza kuva iri rushanwa ryatangira tariki ya 14/01/2017. RDC yaraye itsinze Togo 3-1, bityo iba itsindiye kujya muri 1/4 ndetse ni yo ya mbere mu itsinda ryayo. Maroc na yo ejo yabonye iyo tike nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire 1-0. Incamake munsi hano.

RDC 3-1 Togo:

Maroc 1-0 Côte d’Ivoire:

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email