27/01/2017, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi
Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’umupira w’amaguru ku makipe y’ibihugu by’Afurika rigeze mu mahina. Igice cya nyuma cyiri rushanwa riri kubera muri Gabon kuva tariki ya 14 Mutarama, cyari cyatangiranye n’amakipe y’ibihugu 16. Aya makipe yari agabanyijemo amatsinda ane nk’uko twabibonye mu nkuru zacu ziheruka. Amakipe yahatanye hagati yayo mu matsinda, nyuma yose amaze guhura, abiri ya mbere muri buri tsinda aba abonye itike yo gukomeza muri 1/4 cy’iri rushanwa.
Ubu hasigayemo amakipe 8 kuko andi 8 yamaze gusezererwa. Asigayemo arahatana mu mpera z’iki cyumweru. Iyo bageze kuri uru rwego, utsinze umukino w’uwo munsi ni we ukomeza muri 1/2, na ho utsinzwe akagarukira aho. Mu karere k’ibiyaga bigari, RDC (Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo) na Uganda ni byo bihugu byabashije kujya muri Gabon, mu gice cya nyuma cy’irushanwa. Ku munsi wa none, RDC iri no muyatsindiye gukomeza muri 1/4, yanabaye iya mbere mu itsinda yarimo, mu gihe Uganda itabashije gukomeza kuko yabaye iya kane mu itsinda yarimo.
Mu cyumweru gitaha, tariki ya mbere (azaba ari kuwa gatatu) n’iya kabiri (kuwa kane) Gashyantare ni bwo hazakinwa imikino ya 1/2 cy’irushanwa. Umukino wa nyuma (finale) uzaba ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2017. Munsi hano tubagezeho uko amakipe ari buhure muri 1/4 cy’irushanwa muri mpera z’iki cyumweru:
Kuwa gatandatu, 28 Mutarama 2017
|
|||||||||||
|
|
||||||||||
Ku cyumweru, 29 Mutarama 2017
|
|||||||||||
|
|
Ku batarabashije kureba incamake z’imikino iheruka, tuyibagezeho munsi hano
RDC 3-1 Togo:
Maroc 1-0 Côte d’Ivoire:
Uganda 1-1 Mali
Misiri 1-0 Ghana: