04/06/2018, Incamake mu mashusho yafashwe kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.
Ku itariki ya 2 z’uku kwezi kwa gatandatu, mu mujyi w’Ububiligi, i Bruxelles, hizihijwe ku nshuro ya 20 iyicwa ry’umunyapolitiki Seth Sendashonga. Abantu barenga ijana baturutse imihanda yose no mu moko yose y’abanyarwanda (abahutu, abatwa n’abatutsi) bari bitabiriye uwo munsi. Muri ibyo birori ”Institut Seth Sendashonga” yamuritse kandi n’igitabo yise ”Inzira y’ubutwari”. Incamake y’uko uwo munsi wagenze k’uburyo bw’amafoto.
Dr. François Munyarugerero mu kiganiro ku nyandiko yise ”Ubutwari nabwo ni ingoyi y’ubumanzi”, iri mu gitabo INZIRA Y’UBUTWARI
Umunyamakuru Jean Claude Nkubito mu kiganiro ku itangazamakuru nk’umuyoboro w’inzira y’ubutwari
Innocent Biruka mu kiganiro asobanura ibyerekeranye n’itekinika mu Rwanda
Faustin Twagiramungu atanga ubuhamya bw’uko aziranye na Seth Sendashonga
Ben Rutabana aravuga mu izina ry’umuryango wa Assinappol Rwigara
Ubuhamya bwa Joseph Matata k’ubutwari bwa Seth Sendashonga
Mme Noemi Miche aravuga mu izina ry’umuryango wa Victoire Ingabire n’ishyaka FDU-Inkingi