Bimwe mu byaranze umwaka w’2016 (igice cya 2)

31/12/2016, yanditswe na Jean-Claude Mulindahabi 

Nyuma y’igice cya mbere cya bimwe mu byaranze umwaka w’2016, twagejejejweho na Faustin Kabanza mu minsi ishize, muri iki gice cya kabiri na ho turagaruka ku bindi mu byaranze uyu mwaka, ndetse harimo n’ibidashobora kwibagirana.

Amb. Eugène Richard Gasana yapfuye iki n’ubutegetsi bwa Paul Kagame?

Yari umwe mu nkoramutima za perezida Kagame. Yahamagawe i Kigali, yanga gutaha. Nyuma yarirukanwe, bishyirwa ku mugaragaro n’ubutegetsi. Ntawabikekaga kuko yari umwe mu bikomerezwa. Ababikurikiranira hafi bemeza ko ashobora kuba yaragize imyitwarire  mibi ku buryo yakemanzwe na Paul Kagamé ubwe, bityo Gasana akagira ubwoba, kandi uretse no gutinya gusubira mu Rwanda, akaba yaranavanyemo ake karenge. Yabanje kuguma muri Amerika, nyuma abantu bavuga ko bamubona n’i Burayi. Ku munsi wa none, ni mbarwa bazi aho aherereye. Kuri we, amikoro si ay’ibura. Abamuzi neza bemeza ko ari umuherwe unafite imitungo hirya no hino ku isi; nko mu Busuwisi, mu Budage, n’ahandi.

Na n’ubu hari abakibaza niba yarazize uburyo bwo gucunga imitungo yaragijwe n’i kambere, cyangwa niba yarubahutse shebuja. Mu muryango w’abibumbye aho yahagarariye u Rwanda kugeza mu bihe bye bya nyuma akiri mu butegetsi, yageze n’ubwo yerekana bidasanzwe ko atakwihanganira uwagira icyo anenga Paul Kagame. Hari igihe yatunguranye abwira amagambo akarishye uwakemanze imyifatire ya perezida Kagame, ari we uhagarariye Amerika muri LONI Amb Samantha Power. Icyo gihe Amb Eugène Gasana yakoresheje imvugo itari ijyanye n’umwanya we wo guhagararira igihugu mu Muryango nk’uyu. Hari mu kwezi kwa Werurwe 2016. Munsi hano mwakumva icyo yavuze muri LONI abwira Amb Samantha Power, cyane cyane avuga atungana  intoki:

Kigali Convention Center ni bwo yatashywe

iyi nzu yubatse ku Kimihurura yatwaye akayabo ka miliyoni zirenga 300 z’amadorali y’abanyamerika. Yatangiye kubakwa mu mwaka w’2009, itahwa tariki ya 8 Nyakanga 2016.

image

Rwandair yaguze Airbus iri mu zigezweho ku isi

Iyo ndege yaguzwe ku giciro cya miliyari zisaga 210 z’amanyarwanda, ni ukuvuga miliyoni zirenga 200 z’amadorali y’amerika. Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus 330-200 iri mu zigezweho. Yakorewe mu Bufaransa. Ishobora gutwara abantu 244. Iyi ndege yakiriwe bidasanzwe, ndetse na perezida Kagame ubwe yafashe umwanya wo kuyitaha. Abitegereza basanga ibi bikorwa by’amajyambere (indege zihenze, imiturirwa nka KCC, n’indi ihenze, niba bitari bikwiye kubanzirizwa n’ibikorwa by’ibanze ku baturage; urugero, nko kugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturarwanda, kwita ku buhinzi n’ubworozi, ubuzima, noneho biriya bihenze bikazakurikiraho.

image image image

Inama y’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika (UA) i Kigali

Iyi nama yakoraniye i Kigali, aho by’umwihariko tariki ya 17 n’iya 18 Nyakanga 2016, abahagarariye ibihugu 54 by’Afurika barimo n’abakuru b’ibihugu n’aba za guvernoma bize ku bibazo by’ingutu birimo, ubushyamirane muri Sudani, i Burundi, (aha twabibutsa ko intumwa z’iki gihugu zavuye muri iyi nama itarangiye, zigeze i Bujumbura zitangaza ko zitari zizeye umutekano wazo mu Rwanda), hanizwe ikibazo cy’iterabwoba, ndetse n’imicungire y’uyu muryango w’ubumwe bw’Afurika.

image

Abadepite b’i Burayi bokeje igitutu perezida Kagame

Mu kwezi k’Ukwakira 2016, abadepite b’ibihugu by’i Burayi batoye umwanzuro usaba abategetsi b’u Rwanda gutekereza ku nzira nziza y’ubutabera yatuma abarengana barenganurwa.  Uretse gusaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire Umuhoza rwasubirishwamo, banavuze ko n’abandi baba bafunze ku mpamvu zidafashe, bahabwa ubutabera. Aba badepite berekanye byinshi banenga mu miyoborere n’imiterere y’ubutegetsi buriho muri iki gihe.

Mushobora kubisoma hano ku buryo burambuye nk’uko babitangaje mu rurimi rw’igifaransa:

http://www.europarl.europa.eu/sides/getDoc.do?pubRef=-//EP//TEXT+MOTION+P8-RC-2016-1061+0+DOC+XML+V0//FR

image

Impfu zidasanzwe mu buryo bunatinguranye

Urupfu rutunguranye kandi rudasanzwe ku bantu banyuranye barimo senateri Jean de Dieu Mucyo. Yapfuye bitunguranye kuko bivugwa ko yaguye muri “escaliers” azamuka ajya mu biro, hari tariki ya 03/10/2016. Nyuma y’icyumweri kimwe, umunyemari Vénuste Rwabukamba yaratabarutse, hari tariki ya 10/10/2016, bikavugwa ko yirashe. Nyuma y’iminsi ine, Depite Nyandwi Désiré apfa tariki ya 14/10/2016. Ku itariki 02/11/2016, umunyemari Bertin Makuza na we yitabye Imana ku buryo butunguranye. Mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka kandi, undi munyemari witwaga Gaspard Milimo na we yitabye Imana. Mu kwezi kwa cumi ni nabwo umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze. Uretse abantu bari basanzwe bazwi cyane, hari abantu mu Rwanda bishwe bakavugwaho imigambi yo gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Icyatangaje abantu, ni uko bamwe muri bo baraswaga bari mu mapingu.

Inzara yakomeje kugaragara mu banyarwanda, nyamara abategetsi bamwe bakayihakana

Inzara yabanje guhera mu ntara y’iburasirazuba, ndetse abantu bamwe bagiye bahitamo gusuhuka. Iyo nzara yageze mu majyepfo ndetse no mu majyaruguru kandi ari ahantu ubusanzwe hakunze kuba imyaka ihagije. Inzara yafashe intera n’ubwo mu mvugo y’abategetsi babyoroshyaga. Nyamara abaturage bayise “Nzaramba” kuko nta cyizere bari bafite ko izacika vuba, abandi bayita “Njyanama”, abandi bayita “Warwaye ryari”,… Ibi byose bikerekana ko ari inzara ifite ubukana.

Zimwe mu nkuru zakozwe kuri iyi nzara yo mu Rwanda:

Inkuru ya radio Ijwi ry’Amerika, VOA:

Kiliziya Gatulika yatinyutse kubwira perezida Paul Kagame icyo itekereza

Mgr Filipo Rukamba yabwiye Jenerali Paul Kagame amaso mu yandi ko Kiliziya idakwiye gushinjwa jenoside kuko itigeze iyitegura ko itayikoze kandi ko nta we yatumye kuyikora, hari mu nama y’umushyikirano yabaye kuya 15-16 Ukuboza 2016

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wakomeje gutera impungenge

Mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 30/12/2016, perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yongeye kuvuga ko ibibazo by’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ngo biterwa n’abategetsi b’u Rwanda. Munsi hano abivuga kuva ku munota wa: 04:30:00, ni mu nkuru yakozwe na radio Ijwi ry’Amerika, yananyujijwe ku rubuga rw’uwitwa Chris Kamo:

 

 

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email