21/05/2017, Ubwanditsi
Muri iki kiganiro, Umunyamabanga mukuru w’umuryango Ibuka bose – Rengera bose, Eméry Nshimiyimana aradusobanurira amavu n’amavuko y’iri shyirahamwe n’icyatumye rishingwa. Aratubwira ko iri shyirahamwe ryibuka inzirakarengane z’abatutsi bishwe muri jenoside yibasiye abatutsi ko kandi banibuka n’izindi nzirakarengane na zo zishwe mu yandi moko yaba abahutu yaba abatwa cyangwa abakomoka ku ruvange rw’amoko anyuranye, bishwe na bo mu gihe cya jenoside, n’ubwicanyi ndengakamere.
Iri shyirahamwe risanga hakwiye kuhabirizwa izi nzirakarengane zose, ubutabera bugahabwa buri wese nta robanura. Risanga kandi ari bwo buryo bwafasha kugarura ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Iri shyirahamwe risobanura ko ntawukwiye kuritwerera gupfobya jenoside cyangwa kuritwerera kuyihakana kuko riri mu bambere bashimangira ububi bwayo, bakaba aba mbere basaba ko abakoze ubwicanyi bahanwa ndetse bakaba bari mu ba mbere berekana uburemere bwa jenoside, bakanagaragaza ingamba zatuma amahano nk’ayo atazongera kubaho.
Iri shyirahamwe risaba abakora politiki bose kuzirikana no guharanira uburenganzira bukwiye abanyarwanda bose nta busumbane nta no kurobanura.
Ikiganiro Eméry Nshimiyimana yagiranye na Jean-Claude Mulindahabi: