Batanze impamvu batanyuzwe n’ibisobanuro bya polisi ku iraswa rya Me Toy Nzamwita

Me Toy Nzamwita (ibumoso), ari kumwe na Koffi Olomide (iburyo). Iyi foto ni iyo ku munsi yarasiweho (30/12/2016)

09/01/2017, Ubwanditsi

Ku itariki ya 31/12/2016 twabagejejeho inyandiko ku rupfu rwa nyakwigendera Me Toy Nzamwita. Uyu mugabo wari usanzwe yunganira abantu imbere y’amategeko, yishwe arashwe na polisi. Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CP George Rumanzi yasobanuye ko umupolisi yamuhagaritse akanga, akarenga ahatemewe kunyurwa n’imodoka itabanje guhabwa uburenganzira. Mbere yo kwicwa, Me Nzamwita yari yagaragaye mu gitaramo cy’umuririmbyi Koffi Olomide, cyari cyabereye muri “Kigali Convention Center”, bikavugwa ko uyu munyamategeko yarasiwe mu gace kegereye iyo nyubako. Munsi hano turumva ibisobanuro bya polisi, tunumve icyo urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwavuze ku iraswa rye, hanyuma tunumve n’icyo Major Jean Marie Micombero abivugaho nyuma yo gusesengura uko ibintu byagenze, kandi ahereye ku kuntu yari azi uriya mugabo:

Polisi yo yavuze ko nta kundi byari kugenda:

https://www.youtube.com/watch?v=WsJLLV8Ml4E

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwabibonaga ukundi:

https://www.youtube.com/watch?v=JpKKhKp1c9Q

Major Jean Marie Micombero asobanura uko abona iby’iraswa rya Me Nzamwita:

https://www.youtube.com/watch?v=GnBCz-uyFIE

 

Please follow and like us: