Batangaje ko banyuzwe n’ijambo rya perezida Kagame ryo kuwa 11/12/2016

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU : ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU… »

image
ICYO TWE TUGAMIJE NI « UKUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE »

I. « Intego y’ishyirahamwe iryo ari ryo ryose rikora politiki ni ukubungabunga uburenganzira ndakorwaho umuntu wese avukana . Ubwo burenganzira ni ukwishyira ukizana, kugira umutungo utavogerwa, kubaho ufite umutima mu gitereko n’ubwo kurwanya akarengane » (Ingingo ya 2 y’itangazo ry’amahame y’ibanze y’uburenganzira bwa muntu n’ubw’abenegihugu ryo mu w’1789).

II. Kubera ko Ishyaka ISHEMA ryubatswe hashingiwe ku ihame rikubiye mu ngingo yibukijwe haruguru, nibimenyekane neza ko ba nyir’ibitangazamakuru n’amashyirahamwe akunze guha rugari icengezamatwara risenya, bikaba bigaragara ko muri iki gihe bashishikajwe cyane no guharabika Ishyaka ryacu mu kuryambika nkana isura y’ubuhezanguni, baba babiterwa no kutamenya, kugambirira ikibi cyangwa uburwanashyaka bw’agakabyo, ntibazatinda kubona ko badashobora kurwanya ukuri ngo bagutsinde.

III. Koko rero « KUNGA ABENEGIHUGU NGO DUFATANYE KWIYUBAKIRA U RWANDA MODERNE » ni wo mushinga wonyine dushoreye kandi twiteguye kuzamurikira imbaga y’abanyarwanda bityo tukaba twizeye ko, mu gihe gikwiye, rubanda itazabura kwishimira inyungu nyakuri izawusaruraho mu gihe cya vuba, ikiringaniye n’ikirekire, ni ukuvuga amahoro arambye n’iterambere risangiwe na bose.

Kubera izo mpamvu dutangaje kandi tumenyesheje imbaga y’abanyarwanda n’Umuryango Mpuzamahanga ibi bikurikira:

1. Twakiranye ubwuzu n’icyubahiro ijambo ritazibagirana ryavuzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku cyumweru gishize tariki ya 11 Ukuboza 2016, anenga, mu ruhame kandi nta guca ku ruhande, inzego za leta zafashe icyemezo cyo gukumirira umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA, Bwana Padiri Thomas NAHIMANA, n’ikipe ye bagahezwa ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta i Nairobi, ku itariki ya 23 Ugushyingo 2016, bityo, mu buryo butemewe n’amategeko, bamburwa uburenganzira bwabo bwo gutaha mu rwababyaye no kugira uruhare mu bikorwa mboneragihugu n’ibya politiki.

2. Dushyigikiye kandi dushimye iyo ntambwe y’ingirakamaro itewe na Perezida wa Repubulika nk’« ikimenyetso cy’ubushake bwo gufungura urubuga rwa politiki no gutanga ihumure » kigenewe abanyapolitiki ba Opozisiyo iharanira demokarasi, bityo nabo bakaba bakwiye kugiheraho bakisuganya bwangu, kugirango uruhare rwabo rugamije kubaka ruzagaragare mu mahinduka yegereje aganisha u Rwanda ku butegetsi bugendera koko ku mahame ya demokarasi.

3. Turashimangira ubushake dufite bwo kuva mu buhungiro tugataha mu Rwatubyaye kugirango bidufashe kuzuza ibisabwa n’amategeko, twandikishe Ishyaka ryacu ISHEMA ry’u Rwanda bityo tuzashobore kugira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku itariki ya 4 Kanama 2017 n’ay’Intumwazarubanda yo muri 2018. Tukaba rero twishimiye gutangaza ko ubu noneho twiteguye gusesekara ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe ku wa mbere tariki ya 23 Mutarama 2017.

4. Tuboneyeho akanya ko gushimira byimazeyo ABATARIPFANA bose b’Ishyaka ISHEMA n’abandi ba « Bakunzi bacu », abashya n’abasanzwe, baduteye ingabo mu bitugu mu bihe bikomeye, tunabibutsa kandi ko ubu inkunga yabo ikenewe kurushaho kugirango iyi nzira y’amahoro twahisemo yemererwe n’Abanyarwanda benshi kandi ibasubize icyizere ko bifitemo ubushobozi bwo kwiyubakira igihugu cyunze ubumwe kandi kirangwa n’ubusabane bw’abagituye.

5. Turasaba Umuryango Mpuzamahanga kuba hafi y’Abanyarwanda no gutanga ubufasha bukenewe kugirango, mu buryo bwihuse, imfungwa za politiki zose zifungurwe, hubakwe umuco wo kujya impaka zubaka kandi zituje kandi hategurwe amatora adafifitse.

Harakabaho Repubulika
Harakabaho imbaga y’abanyarwanda bunze ubumwe.

Bikorewe i Paris, ku ya 15/12/2016

Padiri Thomas NAHIMANA
Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA
Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017

image

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email