02/09/2025, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.
Drafroza Gauthier Mukarumongi n’amashumi ye mu gikorwa-rukozasoni cyo kwibasira umurambo wa Z: Ubutindi, Ubugoryi n’Ubusazi!
Nyuma yo kwanga kumwakira akiri muzima, Ubufransa bwemeye kwakira umurambo wa Protais Zigiranyirazo azwi ku izina rya Z, witabye Imana ku itariki ya 3 Kanama 2025 i Niamey mu gihugu cya Niger. Nk’uko asanzwe iyica imirya (excès de zèle) mu kwibasira inzirakarengane z’abahutu bahoze mu butegetsi bwa Juvénal Habyarimana, Madame Drafroza Gauthier Mukarumongi, ntiyatinye kwishora mu gikorwa-rukozasoni cyo kwibasira n’urambo wa Z: Ubutindi, Ubugoryi n’Ubusazi!