« Bamwita isiha rusahuzi, igisambo cy’ingufu, umwambuzi n’umubeshyi kabuhariwe »!

©Photo Réseaux Sociaux: Ambassadeur J.M.V Ndagijimana

04/01/2024, Yanditswe na Tharcisse Semana

Bamwe bamufata nk’umwere n’inyangamugayo, abandi bamufata nk’isiha rusahuzi, igisambo cy’ingufu n’umubeshyi kabuhariwe, igisambo ruharwa. Hari n’abamufata ku buryo busanzwe, nk’umwambuzi cyangwa umutekamutwe (umubeshyi kabuhariwe) mu kwigwizaho no kunyereza ibya rubanda. Uretse abo bose, hari n’abamufata nk’uwihisha inyuma y’umwambaro w’impirimbanyi z’«uburenganzira bw’ikiremwa-Muntu», nyamara ngo agamije kwishakira ibyubahiro n’imyanya muri politiki. Uwo ni uwitwa Ambasaderi J.M.V Ndagijimana. Muri iyi nyandiko ndagerageza kubagezaho umwirondoro w’uyu mugabo n’ibimuvugwaho byose uko nashoboye kubyegeranya. Muri ibyo harimo n’urubanza,  aho uyu munyacyubahiro Amb. J.M.V Ndagijimana yihandagaje akajyana uwahoze amwungirije muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga (directeur de cabinet), bwana Léon Ngarukiye, mu nkiko z’Ubufransa, amurega kumwandagaza, kumutesha agaciro no kumubeshyera (diffamation) ko – m’uw’1994, nyuma y’uko FPR-Inkotanyi imushinze umwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga – yifunze akayabo k’amadolari y’Abanyamerika agera ku bihumbi magana abiri (200.000$) yari agenewe imirimo y’ambasade y’U Rwanda muri Amerika. Turabagezaho umwanzuro w’Urukiko rw’i Paris rwemeje bidasubirwaho ko ikirego cy’uyu munyacyubahiro Amb. J.M.V Ndagijimana ari icyuka gusa gusa; ko ahubwo ibyo Léon Ngarukiye avuga ari ko kuri kwambaye ubusa.

Isesengura ricukumbuye ku mvo n’imvano y’icyo kirego n’imyanzuro y’urukiko.

Ambasaderi J.M.V Ndagijimana akomoka i Mururu ho muri perefegitura ya Cyangugu, bugufi ya Rusizi ya kabiri, hafi y’urugomero rw’amashanyarazi rugaburira umuriro igihugu cy’U Rwanda na Zayire (Zaïre), Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo y’ubu. 

Cyangugu, Mururu  n’abanya-Mururu: Uko hazwi n’uko bazwi…

Nk’uko nigeze kubyandika mu nyandiko yanjye aho nahaga impanuro Mgr Edouard Sinayobye ubwo yari ahawe inshyimbo yo kuyobora diyosezi ya Cyangugu (kanda aha kakurikira ufungure iyo nyandiko uyisomere: Mgr Edouard Sinayobye, umukurambere mu abakurambere ku buryo busendereye) naragize nti:

«  (…) Mu miterere y’abanyacyangugu, ubusanzwe, biyumva nk’abantu bagize akarwa ka bo kihariye. Barakundirana cyane wongere uti barakundirana! Iyo ubacengeye ukaganira nabo ukanasangira nabo inshuro nyinshi, usanga bafite imico yabo yihariye ijya kugira aho ihuriye n’iyo Abashi ba za Bukavu, Mbobero na Birava ho mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) bahana imbibi. Ni abantu ubusanzwe basabana, bagira urugwiro n’ubuntu butangaje. I Cyangugu natangajwe n’uburyo ugereranyije n’iwacu mu Ubuganza cyangwa ahandi nzi nk’i Gishamvu twabaye twiga, abanyacyangugu bakubwira bakwisanzuyeho kandi ubona bashishikajwe no kumenya ikikugenza n’iyo uturuka. (…) Kugirango abanyacyangugu bakwiyumve mo vuba banagukingurire amarembo yo kwinjira mu mabanga y’imibereho yabo, ugomba kubanza kuzibukira imico y’iwanyu yo kuvuga umuntu abara amagambo cyangwa kuvuga uteruye (langage codé et implicite) ».

Ikindi umuntu yakongera ho, ni uko abanya-Cyangugu muri rusange, abagabo (bavugwaho ko) bakunda cyane abagore (kwishimisha) nka ka kanyoni bita matene; ubundi bakaba bakunda bidasanzwe amafranga; bakaba bazi no kuyahigisha uruhindu.

Abo mu gace ka Mururu bo (aho Ambasaderi J.M.V Ndagijimana akomoka) ku buryo bw’umwihariko bazwi ho kuba incakura n’inyaryenge mu gushakisha ku ngufu ayo matsindwa y’amafranga. Muri make, bakunda urumiya kurusha Kamiya! Ngo urwo runyagwa rw’urumiya no kurumira bunguri ngo bazibanganye ibimenyetso byose by’uko baruhuguje igihe bibaye ngombwa ko bafatirwa mu cyuho ni nk’aho tuvugiye aha; ngo ni nk’ubufindo!!! 

 Mu bo twavuganye babazi neza (harimo n’abanyacyangugu ubwabo) bavuga ko Abanya-Mururu ari abantu bironda kandi bakundirana cyane. Ngo iyo bigeze ku gafaranga ho baba amasiha rusahuzi kurusha yayandi mwalimu Gasimba François avuga mu gitabo cye yise « ISIHA RUSAHUZI »!  

Uyu mutangabuhamya twise ‘‘Turabaziʼʼ aragira ati: «Abanya-Mururu tubaziho kuba indwanyi no kugira ikintu cyo gushyira hamwe haba mu bibi cyangwa se no mu byiza; ni abantu bahishirana kandi batamenerwamo n’ubonetse uwo ariwe wese. Kubera ko i Mururu ari ahantu hatera, abantu baho muri rusange ni abakene ugereranyije n’utundi duce tw’iwacu muri Cyangugu; ni abantu bazi gushugurika no gushakisha amayisha (ubuzima) ku ngufu. Mururu ni ahantu harangwa n’umuvuduko urenze urugero w’ubwiganze bw’abantu (démographie galopante) ugereranyije n’ahandi muri Cyangugu. Impamvu y’ubwo bwiganze bw’abantu benshi uterwa ahanini n’uko abanya-Mururu muri kamere yabo bakunze kugira abagore benshi, bityo bakaba babyara abana benshi kandi b’indahekana ». 

 Uwo twise ‘‘Bazubwengeʼʼ yunganira ‘‘Turabaziʼʼ nawe agira ati: « Abanya-Mururu ni abanyamururumba n’incakura; ni inyaryenge zirenze kuba inyaryenge. Abavuga ko abanya-Butare bavukana atandatu yisumbuye, ntibigeze bamenya ko abanya-Mururu bo bavukana umunani cg icumu yisumbuye! Abanya-Mururu, muri rusange, ni abantu bafite akarimi karyohereye n’amayeri adasanzwe yo kuryoshyaryoshya umuntu bakamucuza utwe ntiyigere arabukwa namba; Ni amasiha rusahuzi adasanzwe. Ibyo birumvikana neza ko bishoboka kuba biva ku mibereho y’ubukene yabigishije kuba incakura. Twe dukunze kubita amasiha rusahuzi atari yayandi ariko muzi; ahubwo amasiha adasanzwe. N’ubwo ariko muri rusange tubita  ‘‘amasiha rusahuzi adasanzweʼʼ ntitwabura kuvuga ko hari mo n’imiryango y’abantu b’imfura (familles nobles) izi kurya icyo yaruhiye itarinze kwandavura. Muri abo natanga nk’urugero rw’umucuruzi wamenyekanye cyane muri Cyangugu witwaga Ntivunwa Vincent. Uyu mucuruzi yakoranaga na Mironko kandi akarya akagabuye. Yitabye Imana mbere y’intambara y’1990 azize indwara; niba ntibeshye ni ahagana m’uw’1987. Umucuruzi waje amugwa mu ntege i Cyangugu ni uwitwa Serubyogo w’i Kamembe, ariko si umunya-Mururu. Uyu Ntivunwa Vincent, nyuma y’uko FPR-Inkotanyi ifata igihugu yigabije imitungo ye irimo n’amazu hanyuma mu rwego rwo kuremekanya ibirego ivuga ko abana be n’abandi bo muryango we biroshoye mu mahano no mu bwicanyi byakorewe abatutsi. Ibyo byafashije FPR-Inkotanyi mu gucecekesha bamwe mu bana b’uyu mucuzi bashakaga gutera ijwi hejuru, bityo baremera barayoboka, batanga icya cumi muri FPR yari yabashyize ku rutonde rw’abakurikiranwa ho iyicwa ry’abatutsi. Ni muri urwo rwego umuhungu w’uyu mucuruzi nyakwigendera Ntivunwa Vicent witwa Ntivunwa Vedaste mwagiye mubona kenshi na kenshi ku mafoto, ari kumwe n’umwicanyi ruharwa James Kabarebe baseka urumenesha! ».

Burya koko ngo: ‘‘inda ibyara Mweru na Muhimaʼʼ!

Iyi mvugo igira iti: ‘‘inda ibyara Mweru na Muhimaʼʼ ni imvugo ikomoka kumugani umenyerewe mu Kinyarwanda. Ikoreshwa cyane cyane iyo ushaka kwerekana ko mu bantu bavukana cyangwa bavuka ahantu hamwe bose atari ko bahuje imico, kamere n’imyifatire; ku buryo umwe usanga ari intangarugero undi ari gica cyangwa ikivume. Uca uyu mugani, aba ashaka kwerekana ko ‘‘nta muryango utagira ikigoryi”; ni uburyo bw’abanyarwanda bwo kwemera ko igikorwa kibi (icyaha) ndetse n’igikorwa kiza ari gatozi ariko ko byanze bikunze kigira ingaruka zikomeye ku muryango wose (une reconnaissance de responsabilités individuelles et collectives); ni uburyo bwo kwemera ko abantu bari bakwiriye gufatanya mu kugorora ibidahwitse no dushishikariza abantu guhora bakora icyiza kuko aricyo gihesha ishema umuntu ku giti cye n’umuryango wose akomokamo (abo afitanye na bo isano y’amaraso – relation ou identité familiale, imyemerere imwe n’«ubusabanirane-nkomoka-karere» – identité socio-culturelle).  

Yari amucishije umutwe kubera urumiya Imana ikinga akaboko…

Amb. J.M.V Ndagijimana akomeje kwirenga akarahira ngo Léon Ngarukiye, wari umwungirije (Directeur de Cabinet) muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, nta rupfumuye yigeze amuha; ko kariya kayabo k’amadolari ibihumbi magana biri (200.000$) y’amanyamerika atigeze ayakozaho imitwe y’intoki; ko ibyo Léon Ngarukiye amushinja ari ibifitirano; ko agamije kumusiga icyaha gusa. Ese koko uyu munyacyubahiro ibyo avuga ni byo cyangwa ni wa muco mubi usanzwe w’Abanya-Mururu wo kugerageza kumira bunguri urumiya (gusibanganya ibimenyetso) igihe baba bafatiwe mu cyuho?  Niba Urukiko rw’i Paris rwemeje ko Léon Ngarukiye ibyo avuga bifite ishingiro kandi n’ababonye uko ibintu byagenze (harimo Nyankwigendera Minisitiri Nkubito J.M, Charles Muligande, Perezida Pasteur Bizimunu n’abandi) bemeza ko koko Léon Ngarukiye yahaye ayo mafranga Amb. J.M.V Ndagijimana  ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubu koko abashyira uyu munyacyubahiro mu masiha rusahuzi no mu bisambo by’ingufu baba bihenda cyangwa koko bakabya? Mbahaye rugari ngo muruce muraramye, maze mutubwire niba koko ari ISIHA RUSAHUZI; ari INYANGAMUGAYO mu Nyangamugayo cyangwa se koko niba ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu cyangwa se umutekamutwe n’umuhigi w’ibyubahiro n’imyanya ya politiki nk’uko bamwe babimubonamo. Tubahaye rugari ngo muruce muraramye. Niba rero namwe muri INYANGAMUGAYO mu Nyangamugayo ni muruce muraramye nk’uko urukiko rw’i Paris rwararamye rukagira umwere Léon Ngarukiye.

Amb. J.M.V Ndagijimana avuga ko uyu Léon Ngarukiye yamuharabitse ku mbuga-nkoranyambaga, abinyujije ku buryo bw’umwihariko kuri Radio ISHAKWE, aho yavuze ko we ubwe yashyikirije Amb. J.M.V Ndagijimana mu ntoki ze bwite, ku kibuga cy’indege i Kanombe, akayabo k’amadolari y’Abanyamerika agera ku bihumbi magana abiri (200.000$), aho yari mu itsinda ry’abagiye mu rugendo i New York muri Amerika ku itariki ya 4 ukwakira 1994, mu nama nkuru y’umuryango w’abibumbye (Assemblée Générale des Nations Unies), baherekeje umukuru w’igihugu w’icyo gihe Pasteur Bizimungu.

Mbahaye na none rugari ngo ubwanyu mushyire mu ntwari n’inyangamugayo cyangwa mu bigwari Amb. Insonere Simon na Munyangeyo Eugène wari ushinzwe umutungo muri Minisiteri y’imali ya Leta (ordonateur trésorier auprès du Ministère des finances) banze gutanga ubuhamya bw’uko biboneye n’amaso yabo Léon Ngarukiye aha Amb. J.M.V Ndagijimana ayo mafranga n’ubu akomeje guhakana.

Fungura iyi kopi y’urubanza (igizwe n’amapaji 3) wisomere imyanzuro y’urukiko

Nk’uko mwabyisomera hejuru aha ku bazi igifaransa (attachement de la copie du jugement de 3 pages ci-haut), Urukiko rw’i Paris rwemeje rwose bidasubirwaho ko ibyavuzwe na Léon Ngarukiye ko Amb. J.M.V Ndagijimana yakubise umufuka we akayabo k’amadolari y’Abanyamerika agera ku bihumbi magana abiri (200.000$) yari yahawe, bitagize na mba icyaha cyo kuba yakurikiranwa mu butabera nk’uko uyu munyacyubahiro we yifuzaga ko yakurikiranywa mu inkiko z’Ubufransa. Igisigaye rero ni ukumenya niba nyir’ubuwite (nyakubambwa Léon Ngarukiye) azatinyuka gusaba indishyi z’akababaro uyu munyacyubahiro, Amb. J.M.V Ndagijimana, wamugaraguje agati yifuza kumubambisha. Aha ikinyarwanda cye ni inshoberamahanga n’ihurizo rihuruza imitima y’abashyira mu gaciro ku muco nyarwanda!

Tumubaza tumushimuza, yadusubizanyije ikiniga n’akababaro agira ati: « ibyo Amb. J.M.V Ndagijimana yankoreye birenze imyumvire yanjye; sinarinzi ko umuntu nk’uyu wize kandi wabonaga uko ibintu byifashe muri kiriya gihe yashoboraga gutinyuka kunyigurutsa ngo bante ku munigo. Iyo nyamuha twiherereye, nta bantu bo muri FPR bahari, nta gushidikanya ko ubu filime (film) iba yarizinze; mbese iby’iwanjye biba byararangiye burundu; mba narakubiswe agafuni cyera! Gusa Imana ni yo Nkuru koko ».

Mu gukomeza kumushimuza ngo twumve akamuvamo n’icyo ateganya nyuma yo kugirwa umwere ndetse n’uko ubu afata Amb. J.M.V Ndagijimana,  yatubwiye noneho mu ijwi rituje agira ati: « Imana ni yo mucamanza w’ukuri; izamucire urumukwiye igihe cye nikigera »; yungamo ati: « iby’indishyi y’akababaro byo nabihariye unyunganira mu mategeko kuko ari we ubihugukiwe mo; ni we uzabitafaho umwanzuro nyakuri kandi ukwiye ».

Bimwe mubivugwa kuri Amb. J.M.V Ndagijimana

N’ubwo abantu benshi usanga babyongorerana, ubundi bakamuryanira inzara, si ubwa mbere ngo uyu munyacyubahiro yifunga atubutse mu umutungo w’igihugu. Ababizi neza bavuga ko yanifunze akayabo k’ubwishingizi (indemnités d’assurance) bw’inyubako y’ambassade y’U Rwanda i Paris ubwo yashyaga. Ababizi neza bavuga ko ariya mahano yo muri mata 1994 yahubiranye n’uko yari yafatiwe ingamba na Leta y’U Rwanda zo kumushyikiriza inkiko. Ibyo kandi ngo bikaba biri muri bimwe byari byaratumye ahagarikwa mu kazi ke ko guhagararira igihugu i Paris. Abari bamukoreye igenzura (audit) ngo bari bemeje ko amafranga y’ubwishingizi yayakubise umufuka; gusa ngo kubera ko igihugu cyari mu ntambara kandi n’akajagari k’amashyaka kadatuma ibyemezo byihutishwa, byamuhaye amahirwe ararusimbuka.   

Yamize bunguri atagira ingano…

Bamwe mu bamwizeye bakamuha inyandiko zabo ngo azisohore mo ibitabo mu nzu y’ibitabo yashinze yise ‘‘EDITIONS LA PAGAIE’’ bamuvumira ku gahera aho bamubonye hose. Bamwe muri abo ni nk’umudamu witwa Mukankiko Sylvie (uzwi ku izina rya Mukankiko w’Umutabazi) uvuga ko yamuhuguje atagira ingano amwizeza kumusohorera igitabo ariko ntagisohore. Undi twavuga kandi twaganiriye imbone nkubone kuri iyo ngingo ni nyakwigendera Madame Mukashema Espérence. Kuri icyo kiciro hari undi twaganiriye ariko adusaba kudatangaza amazina ye twe twise BUJYAKERA, wadutangarije ko ubwo yigaga mu ishuli ry’itangazamakuru i Paris yamushyikirije inyandiko ye (manuscrit) ngo ayimusohoreremo igitabo hanyuma uyu munyacyubahiro amaze kuyisoma no kuyemera amusaba ko abanza kumwoherereza amafranga agera kuri 750 (750 euros) hanyuma birangira uyu mwanditsi asabye ishuli ko ribimufashamo rikayamwoherereza ; amaze kuyashyikira birangira bityo, ntiyasohora icyo gitabo. Uyu munyacyubahiro aramutse ashatse guhakana ibyo, twazaha rubanda gihamya y’uko ayo mafranga yayakubise umufuka we (Bordereau de versement).

Tuvuye kuri ibyo by’ibitabo, hari amakuru twashoboye kumenya kandi y’impamo avuga ko uyu munyacyubahiro yihugikanye umuntu witwa Michel (irindi zina rye turigize ibanga n’ubwo turizi) wakoraga Abidja ho muri Côte d’Ivoire muri Banki nyafrika y’iterambere (BAD, Banque africaine de développement) amurya akayabo kagera kuri miliyoni eshatu z’amafranga y’ama CFA (3 miliions CFA) mu kibazo cy’ubucuruzi bw’imodoka yari yishoye mo nyuma yo gutorokana akayabo k’amafranga y’abanyamerika agera ku bihumbi 200 000 yari agenewe ambasade y’U Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (USA). Uko byagendekeye uwo witwa Michel w’i Abidjan ni uko uyu munyacyubahiro yamuhaye sheke itarangwaho n’urumiya (chèque sans provision) hanyuma mu gihe uyu Michel yariho ashakisha uko yatabwa muri yombi undi aba yakuyemo ake karenge, yasubiye i Paris. Biravugwa ko inzego z’umutekano za Abidjan zabimenye ko ashakishwa ariko ngo zigahabwa amategeko yo kutamukoraho kubera ko bamwe mu bayobozi b’Ubufransa bari batanze amabwiriza ko atagomba gukorwa ho.

Andi mu makuru akomeye kandi yihariye twashoboye kumenya ni uko uyu munyacyubahiro, mu gihe yari ahagarariye u Rwanda i Paris, yanahawe na Leta y’Ubufransa indi mirimo yo ku ruhande yo kuyibera maneko (Directeur Général de Renseignement Extérieur, DGRE) bishoboke rero ko yaba ari imwe mu mpamvu zatumye inzego za Abidjan zazaririye mu kumuta muri yombi kubera gutinya gukurura ikibazo hagati y’igihugu cy’Ubufransa n’igihugu cya Côte d’Ivoire.

Yashinzwe imirimo itandukanye n’igihugu ariko…      

Incamake y’imirimo itandukanye uyu munyacyubahiro, Amb. J.M.V Ndagijimana, yagiye ashingwa n’igihugu n’uko abantu bamubonye mu kuyisohoza.       

Uyu munyacyubahiro, Amb. J.M.V Ndagijimana, yahagarariye u Rwanda muri Etiyopiya (Ethiopie) no mu gihugu cy’Ubufransa ku ntwaro ya perezida Yuvenali Habyarimana.   Kuva m’uw’1990 FPR-Inkotanyi itera u Rwanda kugeza mu mwaka w’1994 mbere ho gato ko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto, yari ahagarariye u Rwanda i Paris mu Ubufransa. Uyu mutwe w’abarwanyi umaze gufata ubutegetsi yihutiye kuwuyoboka ku mugaragaro aho yawubereye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga; umwanya yamazeho amezi atarenga atatu gusa.   

 Uyu munyacyubahiro – uhora aceza muzunga mu mashyaka no mu miryango iharanira uburenganzira bwa Muntu – mbere y’uko FPR-Inkotanyi ifata ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto aho yari ahagarariye U Rwanda i Paris mu Ubufransa anashinzwe kureberera inyungu y’U Rwanda mu gihugu cya Portugal, ntiyarangije inshingano ze uko bikwiye; kuko yaranzwe no gushyira imbere inyungu ze bwite aho gushyira imbere inyungu z’igihugu cyamuhaye inshingano zo kugihagararira.  Aho kwita ku mirimo ye yo guhagararira igihugu, mu bihe bya nyuma yagiye yimika ingengabitekerezo y’inyeshyamba za FPR-Inkotanyi, akazikorera mu kinyegero. Bishoboke rero ko ariyo mpamvu n’iriya Consulat yo muri Portugal yayitereranye nkana ikifatirwa n’umunyeshuli Alfred Rurangirwa waje kuyegukana burundu ku mugaragaro m’uw’1996 abwo FPR-Inkotanyi zikimara gufata ubutegetsi zamwemeje nk’uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.  Kuba uyu munyacyubahiro yarirunduriye mu FPR-Inkotanyi aho kurangiza neza imirimo ye yo guhagararira igihugu, rekatubahe gihamya dukoresheje urugero rumwe rufatika, muri zimwe mu zindi:

Urwa mbere : Intambara ya FPR-Inkotanyi igitangira, uyu munyacyubahiro ni we wari ushinzwe inyungu z’U Rwanda mi gihugu cya Portugal (en tant qu’ambassadeur du RWANDA à Paris et à Lisbonne). Uwitwa Alfred Rurangirwa wari umuyoboke wa FPR-Inkotanyi (ukomoka i Cyangugu iwabo w’uyu munyacyubahiro Amb. JMV Ndagijimana) yari yaramucecekesheje kandi ari umunyeshuri usanzwe; bivuze ko ariwe wasaga nk’aho ahagarariye inyungu z’U Rwanda muri Portugal. Kuva icyo gihe, Portugal yabaye indiri ya FPR-Inkotanyi ku buryo muri diplomasi twavuga ko ariyo yari ihagarariye U Rwanda: igihugu cya Portugal ni cyo gihugu cy’iburayi cyari cyarahindutse indiri ya FPR n’ubwatsi bwayo, ivuga rikijyana. Muri 1996, uyu Alfred Rurangirwa yaje kwemezwa na FPR-Inkotanyi ku mwanya w’uhagarariye U Rwanda aho muri Portugal (CONSUL W’U RWANDA).

Uyu Alfred, igihugu cya Portugal cyamuhaye uruhushya rwo guhagarira inyungu z’U Rwanda (accréditation) ku buryo butagoranye nk’uko hirya no hino byari bikigorana kwemera ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Andi makuru y’imvaho twashoboye kumenya ni uko Portugal itigeze izuyaza mu guha uyu Alfred uruhushya rumwemerera guhagararira U Rwanda mu gihe hari abatabarika bo mu kazu gashyashya bariho baca inyuma babwira aba PORTUGAIS bagera kuri 3 nabo ngo bandike basaba uwo mwanya  muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (Ministère des Affaires Etrangères) i Lisboni. Amakuru twashoboye kubona yo mu nzego z’icyo gihugu ni uko uyu Alfred dosiye (proposition de candidature) ye yakiriwe vuba na bwangu bashingiye ngo y’uko kuva kera bari bamuzi mu kubahuza n’inyeshyamba za FPR kandi ngo uvuga neza ururimi rwabo rw’igiporitigali, byongeye ho anavuga igifaransa n’icyongereza. Amb. J.M.V Ndagijimana wari ushinzwe Portugal bishoboke ko yari yaramuharuriye umuhanda, abishaka cyangwa atabishaka ! Ababifiteho andi makuru muzatubwire.

Muri iyi myaka ya nyuma y’ubuzima bwe, Amb. J.M.V Ndagijimana yagiye yigaragaza nk’umuntu ushishikajwe cyane n’ubutabera n’ejo heza hazaza h’abanyarwanda; anenga ubutegetsi bwa FPR-Inkontanyi yari yarayobotse mu kinyegero amaze kubona ko imbehe MRND yari yaramuhaye iri mu nzira zo kubama. 

Nyuma yo gukubita umufuka akayabo k’amadolari y’Abanyamerika agera ku bihumbi magana abiri (200.000$) yabaye mubo mu ikubitiro bashinze ishyaka rya FDU-Inkingi : yayibereye ndetse n’umunyamabanga mukuru (secrétaire Général). Muri iyi myaka ya nyuma yagaragaye mu b’inkwakuzi mu kwinjira mu kigare cy’umwicanyi ruharwa Général Kayumba Nyamwasa cyiswe IKIRARO (RBB). Nyuma yo kunaniranwa n’inkomamashyi z’uyu mwicanyi ruharwa Général Kayumba Nyamwasa wamubonaga mo kuba umuzindaro mwiza wo gusinziriza rubanda ngo uyibagiza ubukinduzi n’amabi yose yakoze, Amb. J.M.V Ndagijimana yihugikanye itsinda ry’abemera kumuyoboka bakomeza IKIRARO (RBB) ubu umuntu yakwita IKIRARO (RBB) Pawer.

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email