Bamporiki yahisemo kuba ‘‘Umwana w’inkotanyi” aho kuba ‘‘Umwana w’u Rwanda”! 

20/12/2017, Yanditse na Tharcisse Semana, hifashishijwe ibitekerezo bya  Gidius Kabano Nkundurwanda

‘‘Umwana w’inkotanyi agomba gusa n’inkotanyi n’umwana w’u Rwanda agasa n'[umwana w’]u Rwanda”, aya ni amagambo ya Depiti Bamporiki musanga muri iyi videwo (video) iri hasi aha, tugiye gusesengura.

Mu kuvuga aya magambo ngo: ‘‘Umwana w’inkotanyi agomba gusa n’inkotanyi n’umwana w’u Rwanda agasa n'[umwana w’]u Rwanda”, wagirango Depiti Bamporiki ntiyigeze yumva na rimwe indirimbo ya Kizito Mihigo (yafungiwe) igira iti ‘‘Ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na Ndi umuntu ”.

Niba atari ukwirengagiza nkana cyangwa gutera igipindi (gucabiranya no guhakirizwa agamije kwigura), Bamporiki ni inyangarwanda yuzuye kuko mbere yo kwiyumva nk’‘‘Umwana w’inkotanyi” cyangwa kumva ko ari inkotanyi butwi, yakagombye mbere na mbere kwiyumva nk’ ‘‘Umwana w’u Rwanda”.

Usesenguye neza aya magambo, wumva ko u Rwanda kuri Bamporiki ruza nyuma y’ubukotanyi. Biratangaje!! Ngaho namwe nimwiyumvire!! Mbega imitekerereze icuramye!!! Uko niko FPR-Inkotanyi yigisha abantu mu ngando no mu matorero. Bamporiki washinzwe izo nyigisho aho asimbuye Boniface Rucagu, biragaragara ko aho kwigisha ”umuco wo gukunda igihugu (citoyenneté)”, yigisha abantu kucyanga no kugishyira inyuma y’ibindi byose?  Iyi myumvire iracuramye. Ni akumiro pe!

Inyigisho nk’izi zigisha ko ”U Rwanda ruza nyuma y’ubukotanyi” ni iyozabwonko n’uburozi bukarishye. Aha ndabishimangira kandi nzabisubiramo «Bampoyiki ni inyangarwanda» niba yiyumva nk’inkotanyi mbere yo kwiyumva nk’umunyarwanda. Mbivuge mbisubiremo «Bamporiki ni inyangarwanda». Ibi uwariwe wese, ndetse n’umwana w’igitambambuga, yabyumva rwose. Unkomokaho wese azabisubiremo inshuro nyinshi, kimwe n’umuntu wese ukunda u Rwanda akaniyumvamo ubunyarwanda. Ibi mbivugiye y’uko, mbere y’uko umuntu aba icyo aricyo (umuhutu-umutwa-umututsi-, umurwanashyaka w’ishyaka iri n’iri, ukomoka mu gace/akarere akana n’aka k’u Rwanda), mbere na mbere umuntu agomba kwiyumva nk’umunyarwanda.

Bampoyiki we yacuritse ibintu none amacuri ye arayashishikariza n’abandi: «ubundi kugirango umuntu abe inkotanyi nyankotanyi agomba kuba ari we (…); wahura na Bamporiki ugasanga ni Bamporiki buri gitondo, sa sita ni Bamporiki, ni mugoroba ni Bamporiki, muri biro ni Bamporiki; iwe ni Bamporiki (…) no mu buriri ni Bamporiki; Bamporiki nyine ntahinduka». Ngaho namwe ni munyumvire uko arocangwa. Ni akumiro pe!

Bamporiki mu kurocangwa kwe, hari aho agera akanarenga umurongo utukuru cyane. Ibi ariko abikora kubera kutigiramo rutangira no gushyira mu gaciro. Mu mvugo y’akarimi keza gasigirije kandi kanasingiza shebuja Paul Kagame na FPR, aragera kure cyane. Iyo usesenguye neza usanga arimo koreka igihugu no kugoreka amateka ya cyo. Ibi bigaragarira aho agira ati:  »amateka y’iki gihugu arimo inkingi ebyeri: umugabo witwa Habyalimana (…) na Kagame, inkingi twegamiye».

»Inkingi twegamiye». Ngo (…) twegamiye?!!! Aha aravuga we nande? Ahandi ni aho agira ati: ”uramenye utajya inyuma y’umutware utari uwo mu gihe cyawe!

Yego intambara ya FPR-Inkotanyi yabaye Bamporiki ari ikibondo; naho amarorerwa yo muri 1994 aba afite imyaka ine nk’uko abyivugira. Ariko se koko, nk’umuntu witwa ko ngo arangije kaminuza (ULK, aho avuga ko akuye Master mu mategeko), ntanahamwe yigeze amenya ko mbere ya Habyalimana na Kagame habayeho abandi bagiye bayobora i gihugu cy’u Rwanda?? Yaba se abo babanjirije Habyalimana na Kagame abakuba na zero, atahaba agaciro??? Aha ntawahatinda. Bamporiki yahawe ubutumwa bwo kureshya abanyurwa manuma ngo abinjize mu mitekerereze ya FPR.  Ntanuwashidikanya kandi ko yaba yarahawe n’ubutumwa bwo kugoreka amateka y’igihugu.

Mu mvugo irangiza iki gice cya videwo, arahakirizwa anerekana ko akora neza akazi shebuja yamushinze (ko guhuma amaso urubyiruko no kururoha). Agira ati: « Mureke ngire icyo mbisabira: Muramenye mutajya inyuma y’umutware utari uwo mu gihe cyanyu ».

Aha Bamporiki arumvikana neza kandi akavuga ibintu adasobwa, ntanaho adukinze; ibyo arimo ni uburyo yabonye mbwo gushaka amaramuko no kwigura. Igitangaje ariko, ni uko ibyo yahisemo (kuba inkotanyi mbere yo kuba umunyarwanda) abitsindira abandi mu mayeri; aho asaba buri wese kwirinda kutajya inyuma w’undi mutware uretse ugezweho, Paul Kagame. Ibi ni ibyo bita mu iserengura n’isesengura ry’imitekerereze-nyamuntu (philosophie) kuba nyiranjya iyo bijya. Kwerekeza buri gihe iyo ibintu bigana (cyane cyane mu bintu bigufitiye inyungu ku giti cyawe utarebye abandi: opportunisme).

Ikigaragaza ko ibyo Bamporiki avuga ari ugucabiranya no gucinya inkoro, ni uko muri iyi videwo ikurikira bigaragara neza ko yivuguruza mu ndahiro yarahiriye FPR-Inkotanyi akaba anavuguruza shebuja Paul Kagame mu mahame we ubwe yatangaje. Paul Kagame avuga ko abana b’abahutu n’ubwo baba bari bakiri bato muw’1994 cyangwa se baba bari bataravuka, byanze bikunze bafite uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi; bityo rero ngo bakaba bagomba gupfukamira no gusaba imbabazi abana bagenzi babo b’abatutsi. Tega amatwi wumve uko Bamporiki arenga kuri iryo hame rya shebuja Paul Kagame.

Nk’uko mumaze kumwiyumvira, Bamporiki muri aka gace ka videwo, arigisha ingengabitekerezo (idéologie) itandukanye cyane n’iya FPR-Inkotanyi na shebuja Kagame. Aho bizamugwa amahoro? Iki ni ikibazo Ddius Kabano Nkundurwanda yibaza. Dore uko abibona mu isesengura rye uko yaritugejejeho.

”Uyu muhungu ari riwe ntaraye. Ntazi uwo avuguruza uwo ari we. Uwo atera ububani we yivugira ko ntacyakozwe mbere yuko yiyimika;ikindi akungamo ko u Rwanda rwabonye benerwo. Mbere y’ibi yari yanavuze ko umujenosideri abyara undi mujenosideri kandi ko ukomoka kuwakoze jenoside agomba kwiremeka ibyo se yasize akoze kandi akabisabira imbabazi.

Paul Kagame we ubwe yavuze ku buryo budafifitse ko abana b’abahutu bose aho bava bakagera bakwiye gusaba imbabazi abana babatutsi, bakabikora mu izina ry’ababyeyi babo b’abahutu kuko ngo ”jenoside” yakozwe, yakozwe mu izina ry’abahutu kabone n’iyo abo bana baba batari bakabayeho.

Bivuze ngo, ku bwa Paul Kagame, abana b’abahutu aho bava bakagera bazajya bavukana icyo cyasha (icyaha cy’inkomoko). Aha umuntu yakwibutsa Bamporiki ko yakoze indahiro iri muri uwo murongo wingengabitekerezo ya Kagame, igihe yirengaga akarahira imbere y’imbaga ngo asabye imbabazi kubera ababyeyi be b’abahutu bakoze jenoside.

Iyi ndahiro yayikoze nyuma y’uko Paul Kagame ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa gatandatu (Kamena) 2013 avuze ko abana b’abahutu aho bava bakagera bagomba guhorana ipfunwe ryo kwitwa abahutu. Paul Kagame yatsindagiraga ihame ry’ivangura-moko ry’uko abahutu bagomba guhora bumva ko bagomba gupfukamira bagenzi babo b’abatutsi, bakabasaba imbabazi mu izina rya ba se cyangwa ba se wabo ndetse na basekuruza babo; ibyo ngo bikaba ihame uko amasekuruza azajya asimburana.

Ibi byaje gukurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa by’iri hamwe rya Kagame, aho hagiye hatoranywa abana b’abahutu bakajya mu bitangazamakuru n’imbere ya za mikoro (micros) gusaba imbabazi. Aha niho na Bampoyiki yatoranyijwe, hanyuma kuva ubwo ashyirwa imbere nk’iturufu; zubundi aba umuzindaro wa Kagame na FPR-Inkotayi mu gukwirakwiza izinyigisho gatanya.

Aha niho Didius Kabano Nkundurwanda yibaza ati: «Ese ko iyi myumvire y’umwambari na shebuja idahuje, kandi twari tuzi ko umwambari w’umwana agenda nkashebuja, aho aba bombi bazagendana? Aho ibi ntibizamera nk’ibya Rwabugiiri na Rwanyonga igihe bahigaga ku bijyanye n’ubutwali bwabo bombi?Ese inkuba yo hejuru n’iyo hasi bihinda kimwe?Ni ihihe ihinda kurusha indi?Iri ni ihurizo rikomeye, nimubireke tubitege amaso.

Icyo nzi cyo, ni uko nta ntare ikina cg se ngo ihige (imihigo ku bijyanye n’ubutwari) n’isha. icyo nzi cyo ni uko ”usingiza shobuja ariko udahiga nawe”. Ese Bamporiki na Alice Akana , se ubabyara ntitaba ari umwe? Baba se bagiye bombi kuzataramira hamwe ku Karubanda?Ngo i Burundi si i Bugoyi kandi i Bwami si i Bwanamukali. Burakeye ntibwije. Muzaba mumbwira iby’iriya nshyomotsi yo mu bigo bigali!!!!!». Tubitege amaso.

Please follow and like us:
Social Network Integration by Acurax Social Media Branding Company
RSS
Follow by Email