Aremeza ko umugogo w’umwami utakiranywe icyubahiro kiwukwiye n’ubutegetsi

Grégoire Kayibanda airport of Kanombe (Kigali). January 09, 2017: reception of the remains of the last king of Rwanda. Photo: Social Networks.

10/01/2017, yanditswe na Dr David Himbara, ihindurwa mu kinyarwanda n’Ubwanditsi

Mbese, ni aha u Rwanda rugeze?! Ko mbona ubu butegetsi bwataye umuco, bikaba bigeze ah’urukozasoni!

Aya mafoto ubwayo arerekana uburyo ubutegetsi bwa Kagame bwakiriye umugogo w’umwami Kigeli V Ndahindurwa. Kutagira impuhwe, kutagira isoni, kutagira ubumuntu, n’aha ku mafoto ntawutabibona.
Kubona Kagame ataniyumanganya ngo amwakirane icyubahiro kimukwiye kandi yari n’umuntu bafitanye isano! Mu gihe ubutegetsi bwa Kagame butateguye umuhango wo kwamwakira, ntibiteye kwibaza kubona yakirwa n’abakozi bo ku kibuga cy’indege? Ese hari ushidikanya ku mateka atubwira ko Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami w’u Rwanda?

Ntawarubara! Umwe mu bahanga nkunda witwa Hegel yaravuze ngo Amateka dushobora kuyigiraho isomo rimwe rukumbi; iryo somo ni ukubona ko ayo Mateka ntacyo atwigisha. Uko bwije uko bukeye, Kagame arakora nk’iby’abategetsi bamubanjirije kandi bigaragara ko abo yigana bakoze amabi yabakururiye amahano, bagasoreza mu mazi abira.

Umugogo w'umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda, tariki ya 09/01/2017. Ifoto (c) Umuseke

Nimurebe nyuma y’ubwigenge bw’igihugu, ukuntu abategetsi bakurikiranywe n’imigirire mibi yabo, kugeza baguye mu kangaratete. Bivugwa ko mu minsi ye ya nyuma, aho yari afungiye iwe mu nzu, perezida Grégoire Kayibanda yarasigaye atunzwe no kurya ibinyamakuru! Uwatumye Kayibanda apfa urw’agashinyaguro, Juvénal Habyalimana na we yapfuye rubi arasiwe mu kirere!

None Kagame wakira uwayoboye u Rwanda nk’uwakira usabiriza ku muhanda, arumva ibye bizagenda bite? Ntabwo ndi Imana, yo yonyine izi ibidutegereje, ariko hari ikintu ntashidikanyaho. Iyo ukorera abantu ibikorwa bya kinyamaswa, uba wikururira amahano yo mu bihe bya nyuma. N’umunyagitugu warenze ihaniro byanze bikunze aba azi ingaruka y’ibyo akora. Ni na yo mpamvu ituma abanyagitugu bizirika ku butegetsi, kandi igihe cyose, ibyo bikurura ingaruka mbi cyane kuri bo ubwabo, no ku gihugu cyose.

Mwami Kigeli V Ndahindurwa, sinari nkuzi. Ariko bitewe n’uko nanjye nabaye impunzi mu buto bwanjye, nzi neza ko wabaye mu buzima bugoye cyane. Igihe kirageze ngo wiruhukire. Mwami Kigeli V, iruhukire mu mahoro n’umunezero utigeze uhabwa n’iyi si, n’abo uyisizeho.

Please follow and like us:
Social Media Integration by Acurax Wordpress Developers
RSS
Follow by Email