21/04/2017, yanditswe na Tharcisse Semana
Nyuma yo guhagarikwa k’ ” Urubuga-nkoranyambaga” DHR, ambasaderi Olivier Nduhungirehe akomeje kwerekana uburakari bwe yemeza ko ashobora no gukoresha ubushobozi ahabwa n’umwanya wa politiki afite ngo yihimure ku bamubangamiye cyangwa babangamiye inyungu rusange n’imikorere bya FPR-Inkotanyi. Yabivuze muri aya magambo igihe yahaga gasopo Maître Innocent Twangiramungu: « […] D’autres mesures de ma part pourront également s’imposer, en cas de besoin », bishatse kuvuga mu kinyarwanda umuntu agenekereje ngo ” nshobora no kwifashisha n’ubundi buryo [atasobanuye, ariko bwose bushoboka] igihe bibaye ngombwa.
Muri ibi bihe tugezemo, «imbuga-nkoranya-mbaga, ”médias/réseaux sociaux”» zimaze kuba inzira y’ubusamo n’igihogere abantu benshi batangiye kwitabaza mu guhanahana amakuru ku buryo bunyarutse no gutambutsa cyangwa kumvikanisha ibitekerezo byabo.
N’ubwo ariko izi «mbuga-nkoranya-mbaga» zitangiye kuba umuco (culture) mu mikorere y’abantu, benshi mu abazikoresha harimo abirengagiza nkana amategeko rusange n’ayihariye azigenga bakazikoresha mu nyungu zabo bwite cyangwa munyungu za politiki z’ibihugu cyangwa ibigo bakorera; hakaba n’abandi batajijukiwe cyane mu bumenyi rusange bafata nk’ihame ridakuka ibihatambukirizwa. Aba bo muri icyi kiciro cyanyuma bakunze kuba ingaruzwamuheto z’abajijukiwe baca ruhinga ngo bumvikanishe ko ibitekerezo byabo bifite benshi babishyigikiye.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Bwana Olivier Nduhungirehe, ari muri abo bantu bakoresha «imbuga-nkoranya-mbaga» birengagiza nkana amategeko azigenga bakurura bishyira banashishikajwe cyane no gucyera cyangwa gushimisha ubutegetsi bubakamira. Kuri Bwana Olivier Nduhungirehe, ubwo butegetsi bukaba ari Leta ya FPR-Inkotanyi akesha kuramba no kuramuka.
Nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi ariko akanga kumva impanuro z’abakoresha urubuga-nkoranyambaga DHR, ubu umuyobozi w’uru urubuga-nkoranyambaga Maître Innocent Twangiramungu yafashe icyemezo ndakuka cyo kumuhagarika by’agateganyo kuri uru rubuga kubera icyaha gikomeye cyo gusebanya (diffamation) no kugoreka nkana imvugo cyangwa inyandiko (déformation et désinformation) z’abatavuga rumwe na Leta ya FPR-Inkotanyi akorera.
Iki cyemezo cyo guhagarika Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe ku urubuga-nkoranyambaga DHR kije nyuma y’uko abantu batari bake bari bamaze iminsi binubira uburyo uyu mudipolomati yibasira abantu badakomera amashyi cyangwa ngo basingiza Leta ya FPR-Inkotanyi abereye umuvugizi n’intumwa mu gihugu cy’Ububiligi.
Bamwe mu bo yari amaze iminsi yibasira cyane harimo umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi wari umaze iminsi amuhata ibibazo ku ngingo zitandukanye anyuze kuri uru urubuga-nkoranyambaga DHR. Muri zimwe mu ngingo zitandukanye uyu munyamakuru yagiye amuhataho ibibazo ni izerekeranye n’irigiswa rya za hato nahato ry’abanyapolitiki, abacuruzi n’abandi bantu batandukanye, ifungwa ku maherere ry’abantu batandukanye, impfu zitunguranye zagiye zigaragara imbere mu gihugu no hanze yacyo Leta ya FPR-Inkotanyi iri kubutegetsi ikekwamo, gufatira no guhuguza abantu imitungo yabo, guhembera inzangano n’umwiryane mu banyarwanda bikorwa n’ubutegetsi hitwajwe amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside n’izindi n’izindi….
Nyuma yo kubona ko ibibazo by’uyu munyamakuru bimukurugutura bikanamushyira mu kagozi ko kuba ameherezo (haba ejo cyangwa ejobundi -igihe FPR izaba ikiri ku butegetsi cyangwa itakiburiho) ashobora kuzasabwa kwisobanura ku ngingo iyi n’iyi yagiye abeshyaho cyangwa agoreka nkana k’ukuri kwayo, ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahisemo gushaka gucubya uyu munyamakuru akoresheje uburyo bwo kumwandagaza (diffamation), yanduza nkana n’isura ye (atteinte à son honneur et à sa personne). Ni muri ubwo buryo yihanukiriye amushinja icyaha cyo gufata ku ngufu abari n’abategarugoli mu gihe cya jenoside (viol).
Nyuma yo gutanga ibimenyetso bifatika, uyu munyamakuru Jean-Claude Mulindahabi yasabye umuyobozi w’urubuga-nkoranyambaga DHR gusaba na Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe kugaragaza ku ruhande rwe ibimenyetso simusiga ashingiraho amushinja icyaha gikomeye nk’iki cyo gutafa abari n’abategarugori ku ngufu.
Nyuma y’uko Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe abuze ibimenyetso bifatika, byabaye ngomba ko umuyobozi w’urubuga-nkoranyambaga DHR Maître Innocent Twagiramungu afata icyemezo cyo kumuhagarika by’agateganyo kuri uru rubuga DHR mu gihe kingana hafi n’umwaka n’amezi abiri; ni ukuvuga uvuye ku itariki ya 19 Mata 2017 saa munani na mirongo itanu n’ine kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2018.
Mu gukorwa n’isoni no mu kwikuza kwe asangannywe, Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe nawe yahise asubiza umuyobozi w’urubuga-nkoranyambaga DHR Innocent Twagiramungu ko nawe amuhaye igihano cyo kutazongera kugira uburyo bwo kumwandikira cyangwa ngo akurikirane ibimwandikirwa ku mbuga ze za Facebook na Twitter. Ibi ngo bikaba bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 19 Mata 2017 saa cyenda z’ijoro kugeza ku itariki ya 30 Kamena 2018 saa sita zijoro. Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe abivuga muri aya magambo mu rurimi rw’igifaransa:
«Me Innocent Twagiramungu,
Dont acte.
En tant que bon diplomate, je vous applique la réciprocité, ce qui veut dire que vous êtes immédiatement bloqué de mes comptes Twitter et Facebook jusqu’au 30/06/2018 à minuit. D’autres mesures de ma part pourront également s’imposer, en cas de besoin.
Bonne compréhension.
Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bishatse kuvuga ngo: ” Maze kubona no kwakira (gute: neza cyanga nabi?) ibyo umaze gukora, nanjye nk’umudipolomati wiyubashye, nguhanishije guhera akakanya kutazongera kunyandikira cyangwa ngo usome ibinyandikirwa ku mbuga-nkoranyambaga zanjye za Facebook na Twitter. Iki cyemezo kigomba gushyirwa mu bikorwa kuva nonaha kugeza ku itariki ya 30 Kanama 2018 i saa sisita z’ijoro. Nizere ko unyurwe n’ibyo nkwandikiye».
Ngirango nk’uko buri wese abyibonera, Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe wakagobye kuba intangarugero mu bworoherane no gukoresha inzira z’amategeko ngo arenganurwe niba abona arengana, murabona ko akiri muri ya nzira y’inzangano ya ”Nanjye reka nkwereke/nzakwereka”. Gutinyuka akavuga ko nibiba ngombwa azakoresha izindi nzira zishoboka ngo yihimure cyangwa yumvishye Me Innocent Twagiramungu wamuhagaritse kurubuga nkoranyambaga rwe ni ikimenyetso kigasubirwaho cy’uko uyu Me Innocent Twagiramungu agize icyo aba cyangwa se undi wese batumvikana ntibanahuze imyumvise ku murongo wa FPR-Inkotanyi ahagarariye mu Bubiligie, uyu ambasaderi Olivier Nduhungirehe akwiye kubibazwa.
Gutinyuka agakoresha amagambo atyaye nk’ayo « […] D’autres mesures de ma part pourront également s’imposer, en cas de besoin » kandi ari umuyobozi ni ukudashyira mu gaciro no kwikururira ingaruka z’ibyagwirira Me Innocent Twagiramungu n’uwo ariwe wese batumvikana cyangwa udakomera amashyi Leta ahagarariye, kabone n’iyo we ubwe yaba atabifitemo uruhare. Banyarwanda baca umugani ngo ”akarenze umunwa karushya ihamagara”; ubundi bati: ”Nyiri akarimi kabi yatanze umurozu gupfa”.
Imvugo ya Bwana ambasaderi Olivier Nduhungirehe isobanuye gutya mu yandi magambo: ”Ijisho ku jisho, iryinyo ku ryinyo (œil pour l’œil, dent pour dent). Ngaho namwe nimunyumvire abayobozi dufite n’inyigisho zabo.
Amakuru tumaze kubona akakanya ubwo twandika iyi nkuru kandi nyir’ubwite (Maître Innocent Twagiramungu) yemeje mu kiganiro twagiranye turimo kubategurira, ni uko uyu munyamategeko akimara kumva aya magambo ya ambasaderi Olivier Nduhungirehe no kuyasesengura akoresheje indererwamo y’icukumbura imvuga za politiki, yahise ajya kwishingana mu nzego z’ubutegetsi bw’igihugu cy’Ububuligi. N’ubwo yirinze kugira byinshi adutangariza ku mabwirizwa yaba yahawe kubera impamvu zumvikana z’amaperereza n’igenzura rikorwa na polisi, Maître Innocent Twagiramungu arararikira umuntu wese wumva imvugo nk’izi kutazikinisha no kutirara ngo abe ntibindeba haba ari ku mutekan we bwite cyangwa uwa mugenzi we. Buri wese agomba guhora ari maso, ashishoza ariko nanone atikanga za balinga kuko byatuma abantu bahora mu bwoba bakaba baha icyuho Leta ya FPR-Inkotanyi n’abambari bayo batifuza ko hagira uyotsa igitutu.
Icyo umuntu yakwibaza ni iki: None ko inyigisho z’urugomo n’inzangano zikomeje kuba «umwera uturutse i bukuru», tuzabigenza gute ngo uwo murage mubi akomeje kuba akarande mu banyarwanda ucike burundu?? Ejo heza twifuza tunifuriza U Rwanda n’abadukomokaho hakwiye gutekerezwaho bihagije hakiri kare no kwiyama ku mugaragaro umuntu wese ugambiriye kuduheza mu icuraburindi ry’amateka mabi unayagoreka.