10/03/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
«Umuco w’ubwiru mu ihanahana-makuru – Ésotérisme et communication sociale – mu Rwanda».
Nyuma y’igice cya mbere cy’ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” kwagiranye na Aloys Rukebesha ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda (fungura hano ucyumve niba waracikanwe:Waba uzi umwe mu abacuriye ijambo «ikinyejana»? Waba uzi se uwatangije «Tujijurane» na «Wari uzi ko?») ubu turabageza ho igice cya kabiri: Umuco w’ubwiru mu ihanahana-makuru – Ésotérisme et communication sociale – mu Rwanda!
Ikiganiro kihariye – interview exclusive: confessions et confidences – aho Aloys Rukebesha adutungira agatoki urutare rutamenwa n’inshingano nyazo z’umunyamakuru: Kwimakaza mbere ya byose itangazamakuru ricyamura buri wese.