30/05/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Nyuma y’igice cya mbere cy’ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” kwagiranye na Aloys Rukebesha ku mateka y’itangazamakuru mu Rwanda (fungura hano ucyumve niba waracikanwe:Waba uzi umwe mu abacuriye ijambo «ikinyejana»? Waba uzi se uwatangije «Tujijurane» na «Wari uzi ko?») n’igice cya kabiri (fungura hano ucyumve niba waracikanwe:Amateka y’itangazamakuru mu Rwanda: «Itangazamakuru, umunyafu wo gucyamura buri wese»!) ubu turabageza ho igice cya gatatu gifite umutwe ugira uti: «Itangazamakuru, igicaniro n’ifumba y’umuco-nyarwanda»!
Ikiganiro kihariye – interview exclusive: confessions et confidences – aho tugaruka ku bitabo n’inyito z’ibiganiro bya Aloys Rukebesha aho adufasha gucengera umuco nyarwanda no kumenya uruhare dukwiye kugira nk’abanyamakuru ngo tuwubumbatire kandi tuwuteze imbere.