Agahomamunwa !!! Gusenyera abaturage bahanganye na coronavirus!

©Photo: J.Baptiste Nkuliyingoma, ancien Ministre de l'Information (de Sept. 1994 au 28 août 1995) dans le Gouvernement d'Union nationale/UJRE

24/03/2020, Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Mu mateka y’u Rwanda, iyo batubwiye ko umwami Kigeri Rwabugiri yishe se Nkoronko, akica nyina Murorunkwere, akica abagore be batatu (Nyiramarora, Nyiramparaye na Nyiraburunga ariwe nyina wa Rutarindwa), akica umuvandimwe we witwaga Nyamwesa, akica n’abandi bantu benshi bo mu muryango we, hari igihe twumva bidashoboka, ari ugukabya. Nyamara Alexis Kagame wabyanditse yahabwaga amakuru n’abasaza bariho ku ngoma y’uwo mwami ndetse abo basaza yabaga yabagejejweho na Mutara Rudahigwa (umwuzukuru wa Rwabugiri), washakaga ko amateka avuga ibigwi by’abakurambere be ashyirwa ahagaragara, bikaba uburyo bwo kwerekana ko ubutegetsi bwe bufite imizi ikomeye mu mateka ya kera y’igihugu cyacu.

Ubwo bugome bwa Rwabugiri busa n’aho ari umurage ukomeye yasigiye u Rwanda. Biratangaje kumva muri iyi minsi Isi yose irwana n’icyorezo giteye ubwoba bita coronavirus ubutegetsi bwa Paul Kagame bukomeje gahunda yo gusenyera abaturage mu mujyi wa Kigali, muri ya gahunda y’urugomo yo gusenyera abakene batuye aho bita mu manegeka. Urwo rugomo rwamaganywe cyane n’umugabo Barafinda Segikubo Fred yifashishije imbuga nkorambaga bimuviramo kujyanwa kigo cy’abarwayi bo mu mutwe kizwi nk’ikigo cy’abasazi i Ndera kugirango bamucecekeshe. Nyamara mu gihe leta isaba abaturage basabwa kuguma mu mazu yabo kugirango birinde kwandura cyangwa kwanduza abandi iriya virus yatuzengereje abaturage bamwe barasenyerwa ayo mazu bagombye kwihishamo. Amashusho arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga y’abaturage baboroga kubera urwo rugomo bakorerwa ateye kwibaza byinshi ku bayobozi ba kiriya gihugu. Ubu koko ni igihe cyo gusenyera abantu ngo kugirango hubakwe amazu meza y’amagorofa bityo abanyamahanga bazavuge ko u Rwanda rwakataje mu majyambere kubera umutegetsi uhari w’akataraboneka?

Hari igihe nibwiraga ko Perezida Kagame nakomeza kumva induru z’abaturage azagerageza kubihosha cyangwa agategeka ko abasenyerwa babanza kubona indishyi zihwanye n’agaciro k’amazu yabo, dore ko bamwe baba batunzwe n’amafaranga bakura mu bukode bw’ayo mazu. Icyo Perezida Kagame atekereza kuri urwo rugomo aragisobanura neza kuri videwo nayo irimo gucicikana ku mbuga nkorambaga. Muri make aragira ati ibyo dukora mu Rwanda n’ahandi niko babigenza. Ati ndetse ahandi ho bashobora kuzana tingatinga ikarimbura inzu yose n’abayirimo bakajyana bakamena. Ngicyo igisubizo cy’umukuru w’igihugu cyacu kuri ako «karengane k’ibihekane» abaturage bakomeje kugirirwa.

Ntabwo ndamenya neza amazina y’ibyo bihugu Perezida wacu afatiraho urugero cyokora mu gihugu mazemo imyaka hafi 25 urugomo nk’urwo ntan’uwarurota mu nzozi. Iyo abaturage bagomba kwimurwa kubera igikorwa runaka gifitiye inyungu rubanda nyamwinshi babanza guhabwa ingurane ikwiye kandi bagahabwa igihe cyo gutegura ahandi bimukira.

Abahanganye na coronavirus ariko bagomba gushaka ahantu bacumbikishiriza imiryango yabo nukwihangana, cyokora ntibyoroshye. Ngirente ni ministiri w’intebe. Uretse ko ngo Imana itera amapfa itera n’aho bahahira. Mu gitabo Madame Victoire Ingabire Umuhoza yandikiye muri gereza hari amagambo nakunze nshaka gusorezaho. Akigera muri kasho ya Remera aho yabanje gufungirwa yasanze abamubanjirije muri iyo kasho baranditse ku rukuta ngo « nta mvura idahita », ngo « nta joro ridacya ».

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email