Ku rundi ruhande mu butwererane mpuzamahanga, abambasaderi bakomoka bose muri FPR, kabone n’abo tubona ngo bari mu yandi mashyaka baba bafite ukundi kuguru muri FPR, cyangwa se ari abacengezi muri ayo mashyaka, ndetse bigera no ku buyobozi bwayo. None se wavuga ko nka Perezida wa PSD, Biruta Vincent yigeze amenya PSD mu mibereho ye? Yayigiyemo muri kariya gatendo ka FPR ko gukwirakwiza abayoboke bayo mu yandi mashyaka, igihe ay’ukuri yari amaze gusenyuka. Ni nde watekereza ko nk’Ambasaderi James Kimonyo, ubu uri muri Kenya akubutse muri Amerika, na we wahoze ari umuyoboke wa PSD. Wabyumva ute? Yavukiye muri Tanzaniya, nta nubwo ari n’impunzi yo muri za 1960, ni ba bandi bita abakonyine, bariya bari baragiye mu bihugu duturanye guhera muri za 1940. Gutahuka kwabo byabaye nk’imibare, ku buryo n’igice cy’imiryango yabo kibera muri ibyo bihugu aho bakiragira inka. Na Minisitiri James Musoni na we ari muri uru rwego rw’abakonyine. Aba rero Kagame, amaze kugira ubwumvikane bucye n’abari batangije FPR, ni bo yisangamo cyane, kuko na bo basa nk’abasarura aho batabibye cyangwa bakaba bari mu myanya batigeze batekereza ko bagira. Imikorere nk’iyi kuri Kagame yinjira neza neza muri bwa buryo bumenyerewe bwo gucamo abantu ibice ngo ubategeke (Diviser pour régner).
Ariko ikibazo kigaragara muri iki gihe, cyanagaragaye cyane muri iri hurizo rya Padiri Thomas Nahimana, ni uko aho cyatangiriye cyakurikiranywe, kigashyirwamo umunyu n’ingufu na Olivier Nduhungirehe, Visi-Perezida wa PSD akaba n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, kikaza kurangirira muri Kenya aho James Kimonyo, Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, wahoze ari umuyoboke wa PSD, maze mu w’2010 akinjira muri FPR. Icyatangaje abantu, ari na cyo cyahise cyerekana ko ingorane Padiri Thomas Nahimana n’ikipe yari ayoboye, kitari ikibazo cya viza nk’uko bashatse kubyambika, ahubwo ni ikibazo cy’ubuyobozi, aho Ambasaderi James Kimonyo cyangwa umukozi w’Ambasade, nta n’umwe wigeze ajya kureba uko byari byagendekeye abanyarwanda bari batahutse mu Rwanda, kabone n’iyo Padiri Thomas Nahimana yari kuba afite “viza ngo itamuhesha uburenganzira bwo kujya mu Rwanda”, abandi bari kumwe ko bari bafite ibyangombwa u Rwanda rudafiteho ikibazo, kuki ntacyakozwe na Ambasade ngo bakemure icyo kibazo?
Aha rero ni ho biyambikiye ubusa, kuko Ambasaderi ntashinzwe kuvangura abanyarwanda, icyo ashinzwe mbere na mbere ni inyungu z’igihugu aho zaba ziri hose, harimo no kumva ibibazo byose umunyarwanda yagirira mu gihugu afitemo icyicaro. Ibi bikaba binagaragaza politiki mbi y’u Rwanda ibiba amacakubiri, itoteza abenegihugu nta cyo ishingiyeho, yimakaje ubusumbane mu bana b’u Rwanda. Iyo u Rwanda rwirega ngo rurarwanya amacakubiri rwabanje rukayarwanya imbere muri Perezidansi no muri FPR. Ugasanga ruraririmba ku baterankunga ko rwahagaritse jenoside, ko rugeze ku bipimo bya za 90% by’ubwiyunge mu bana b’u Rwanda, ariko indirimbo y’abayobozi n’imigirire yabo ari uguheza hanze abana bamwe b’igihugu, abandi rukabagira inkomamashyi nta kindi cyiza rwabakorera.
Gusa rero uko ibintu bimeze ubu umuntu yabigereranya n’imyaka ya za 1982, ubwo Leta ya Habyarimana yasubizaga hakurya impunzi zari zivuye muri Uganda, icyo gihe icyo byakoze byihutishije igitekerezo cyo gutera ngo baharanire uburenganzira bw’ibanze bwabo. Bizagenda gute rero Minisitiri ushinzwe impunzi n’ibiza najya kongera kwinginga impunzi ziri muri Afurika ngo zitahe, zikamuha urugero rwa Padiri Thomas Nahimana na bagenzi be, dore ko iki kibazo cyerekanye ko n’ibyo birata ngo baracyura impunzi ari ibinyoma gusa, uwo bashaka ni uje acuritse umutwe akazakomeza akawucurika areberera imikorere itubahiriza ikiremwamuntu ya FPR? Ndatekereza ko impunzi zize kandi zigasobanukirwa na byinshi zitazagwa muri uwo mutego. Byongeye aka wa mugani ko na nyina w’undi abyara umuhungu, ni iki kivuga ko iyo ubujije umuntu uburenganzira bwo kuza mu gihugu cye, ataza nk’uko nawe waje; ni ukuvuga arwana. Birababaje kubona abantu bafata igihugu barwana bakazakirukanwamo nanone barwana, kubera kureba bugufi. Cyakora ntawakwifuriza intamabara igihugu kuko ari mbi; ni yo mpamvu abantu bashyira mu gaciro, bakwirinda ikintu kiyitera.
Bambe ngo u Rwanda rufite amatanki n’ibifaru! Humhm Kaddafi yari afite bike cyangwa ibyarasiwe hafi ya Goma mu ntambara ya M23 ntibyari byo. Ikibazo si ingano y’ibifaru, ikibazo ni ukumenya uzabirwanisha. Muri iki gihe abasirikari na bo bayobojwe imbunda kandi badahembwa, sinzi ko ari aba bazabirwanisha. Hari ubwo wasanga bategereje ukoma imbarutso, maze bagatera ubutegetsi umugongo! Erega ndi igabo ntiyobora igihugu, ishobora kuyobora igisirikari, ariko ntishobora na gato kuyobora igihugu. Igihe cyari iki ngo abanyarwanda bumvikane mu mahoro uko bagomba kuyobora igihugu kikavamo inzara yabaye akarande, kigacikamo ruswa yahawe intebe, kikazinukwa burundu gusumbanya abaturage bacyo, ahubwo bagahabwa umutekano usesuye w'”inda”, w’ibitekerezo binyuranye kandi byuzuzanya, aho kurindishwa imbunda no gukangishwa ngo bazaraswa ku manywa y’ihangu. Ibi kandi byanze bikunze bizagerwaho, binyuze muri demokarasi, mu mishyikirano, nibyanga bishobora gukururira igihugu intambara, nyamara ntawutazi ububi bwayo.
Emmanuel Senga