28/08/2020, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Mu kiganiro “Ukuri k’Ukuri” kwagiranye na Prosper Bamara – umwe mu bagize itsinda ry’abantu 37 bavuga ko ari «abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994 mu Rwanda» – (Kanda aha ufungura icyo kiganiro ucyumve niba waracikanwe: Baratabaza amahanga kubera ko «Umucunguzi na Malayika murinzi wabo», FPR-Inkotanyi, ubu isigaye ibica umusubizo!) asobanura ko impamvu batabaza umukuru wa Kliziya Gatolika, Papa Fransisiko, n’amahanga ari uko FPR-Inkotanyi, iyoboye igihugu ubu, yica umusubizo abatutsi barokotse.
“Ukuri k’Ukuri” gucumbukuye ikiganiro twagiranye:
”Abahutu baratatse kumugaragaro kandi imyaka myinshi, abacikacumu b’abatutsi bo bakomeza kuba «nangayivuza» – caisses de résonance – ya FPR-Inkotanyi, none igihe kirageze ko nabo bataka, bagatabaza amahanga kuko bakomeje kwica n’ubutegetsi”, Prosper Bamara.