18/01/2025, Ikiganiro ”Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.
Iyo umunyamakuru yiyemeje guharanira impinduka (révolution) ntiyireba we ubwe cyangwa ngo agendere mu kigari cy’abanyapolitiki abo aribo bose – abo muri opozisiyo cg abari ku butegetsi – bamwoshyoshya ngo abakingire ikibaba. Nk’ijisho rya rubanda, imvugo ye igomba kuba idateza urujijo abamwumva n’abamukurikira mu biganiro bye no mu nyandiko ze.