17/11/2024, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Ku wa 06 ugushyingo 2024, twari twabukereye ku rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aho rwarimo kuburanisha umunyamakuru (Youtubeur) w’imyidagaduro witwa Jean-Bosco Sengabo, alias Fatakumavuta, mubona kuri iyi foto.
Sengabo akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku isebanya, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyize hanze abahanzi bazwi cyane mu Rwanda, ari bo Benjamin Mugisha alias The Ben, Médard Ngabo, alias Meddy, Alex Muyoboke, wigeze guhagararira inyungu z’abahanzi Charly na Nina, na Bahati Makaca, wiyita umusesenguzi.
Ubushinjacyaha burega Fatakumavuta ibyaha bitagombye gushyikirizwa umucamanza. The ben, uhakana ko atigeze atanga ikirego, ubushinjacyaha bwarakimutangiye, burega Fatakumavuta ko yasebeje uyu muhanzi, ubwo yatangazaga ko ngo atazi kuririmba. Tekereza na we icyo kirego!
Médard Ngabo, alias Meddy, na we utarigeze atanga ikirego, ubushinjacyaha na we bwarakimutangiye, burega Fatakumavuta ko yatangaje ko uyu muhanzi, mbere y’uko ashyingiranwa n’umukobwa w’umunya Ethiopia babana uyu munsi, yamaze umwaka wose arya ubukwe bubisi, ari byo byitwa kurya ama ”tours”, mu mvugo y’ab’ubu. Ibaze na none niba ikirego nk’icyo kiri mu byagombye gushyikirizwa urukiko!
Bahati Makaca, na we wivugiye ko ntaho ahuriye n’ibiregwa Fatakumavuta, ubushinjacyaha na we bwarabimutangiye, burega uyu munyamakuru (Youtubeur) ko yamusebeje, ubwo yatangazaga ko uyu Makaca yarongoye umugore w’umu diaspora, uretse kuba mubi, ngo akaba n’umukene uri mu za bukuru. Iki kirego, uretse no kuba atari ikirego kijyanwa mu rukiko, ntawabura kwibaza niba umushinjacyaha wacyo atarwaye mu mutwe!
Mu kwiregura kuri ibi bisa n’ibyaha aregwa, Fatakumavuta yabwiye urukiko ko nta kibazo na kimwe afitanye n’abo ubushinjacyaha bwatangiye ikirego, ariko ntibyamubuza kwisobanura ku birego yaregwaga.
Ku kirego cy’uko Meddy yamaze umwaka arya ama «tours», Fatakumavuta yatangarije urukiko ko na Meddy ubwe yabyitangarije, ubwo yicuzaga mu rusengero rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akemerera imbere y’abakizwa ko yicuza icyaha cy’uko yamaranye umwaka n’umugore baryana ama ”tours” kandi batarashyingiranwa imbere y’Imana, ibyo Fata ngo akaba nta cyaha abibona mo.
Kuri Makaca, wanitangarije ubwe ko nta kirego yigeze atanga muri RIB, Fatakumavuta yatangarije urukiko ko uyu Makaca ari we wamwisabiye gutangaza ariya magambo ubushinjacyaha bwajyanye mu rukiko, ibyo bikaba byari mu rwego rwo kumumenyekanisha no kumucira icyanzu cy’umusesenguzi ku mbuga nkoranya mbaga.
Ku cyaha cy’uko The Ben yaba yarasebejwe, Fatakumavuta yabwiye urukiko ko nta kibazo na kimwe afitanye n’uyu muhanzi, cyane ko na The Ben ubwe, yatangaje ku mbuga ze za X ko nta kirego yatanze muri RIB cyo gukurikirana Fatakumavuta.
Fatakumavuta yashoje ukwiregura kwe, yemeza ko impamvu ya nyayo y’ifatwa n’ifungwa rye, bishingiye ku irondakoko ryamukorewe.
Uyu munyamakuru (Youtubeur) yatangarije inteko y’iburanisha ko mu mwaka wa 2017 yagiranye ikibazo na Alex Muyoboke – wavuzwe hejuru, ubwo yatangazaga ko uyu muhanzi ucyuye igihe, yahabwaga ruswa y’igitsina kugira ngo yemere guhagararira inyungu z’abahanzikazi – bavuzwe hejuru, ko kandi icyo gihe yanatandukanye n’umugore, kubera ingaruka z’ubuhehesi bwe.
Fatakumavuta yongeyeho ko ibyo yatangaje byababaje cyane Muyoboke, binagera n’aho umuhanzi witwa Madiba yiyemeza kubunga, nyamara ngo byitambikwa mo n’uwitwa David Bayingana ngo wabwiye Muyoboke ko atagomba kwiyunga n’imbwa y’umuhutu. Uyu David Bayingana ni umwe mu ntoragura mayugi zaturutse i Bugande, akaba yarigize umukuru n’umuvugizi wo mu bisata byose bigize aho bihuriye n’imyidagaduro yo mu Rwanda.
Fatakumavuta, wahise akatirwa n’urukiko kuba afunzwe iminsi mirongo itatu (30) y’agateganyo, ni ugutegereza niba iyi minsi itazabyara indi myaka y’igifungo, cyane ko bagenzi be b’abanyamakuru b’umwuga, barimo Niyonsenga Dieudonné, alias Cyuma Hassan, Théoneste Nsengimana, Jean-Paul Nkundineza, n’abandi batagira ingano, bagikatiye iyo minsi 30, nyamara abenshi muri bo bakaba bamaze imyaka mu magereza, batarekurwa cyangwa ngo baburanishwe.
Inyungu zo mu myidagaduro zabyaye ishyari n’inzangano
Ubwo Perezida Kagame yatangazaga ko urubyiruko rugomba kwishakira imirimo, abanyamakuru, baba ababyize n’abatagize icyo bazi ku bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru, hafi ya bose bahagurukiye rimwe, buzura imihanda ya Kigali, bahita biyita abanyamakuru.
Abatarashinze amaradiyo yo ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), babaye abakozi bayo. Gukora kuri ayo maradiyo nta cya ngombwa cyarebwaga, cyaba ubunyamwuga, ubupfura, n’ubushishozi mu gutangaza inkuru muri rusange. Icyari kigamijwe mu ishingwa ry’ayo maradiyo cyari ubucuruzi, naho ku bazayakoraho byari ukureba umuntu uzi gukoronga, gusebanya, kubeshya no kubeshyera abantu, guhiga abagore bambaye ubusa no kubatumira mu biganiro, gutangaza abasambaniye mu mazu y’ubutegetsi, kwamamaza abatinganyi, abakwirakwiza ibyo byaha by’urukozasoni bakaba bari bagamije ahanini inyungu z’ibihembo bituruka ku mushoramari umwe rukumbi bahuriyeho witwa Youtube, bivugwa ko ngo ahemba agatubutse.
Abasore n’inkumi kandi, bari barangije mu mashuri y’itangazamakuru, bari benshi ku buryo kubabonera akazi bose bitari byoroshye. Bivugwa ko hari n’abakoreraga radiyo y’igihugu nk’abakorerabushake kugirango bimenyereze umwuga, ariko ubukene bwo kutagira icyo bashyira mu mufuka bukaba bwari bubugarije ku buryo bugaragarira buri wese.
Aka kavuyo ko ku mbuga nkoranya mbaga, ubutegetsi bugafite mo inyungu kuko ubutegetsi bw’igitugu, aho buva bukagera, bukunda ko habaho ibitangazamakuru by’imyidagaduro kuko birangaza rubanda, iyi ntimenye cyangwa ngo yite ku bindi bibazo biyugarije: ubushomeri, ubukene, ibiyobyabwenge, ifungwa n’iyicwa rya hato na hato, iburirwa rengero ry’abantu rya buri gihe, n’ubundi bwicanyi bukorwa n’ubutegetsi bwo mu Rwanda rw’uyu munsi.
Kubera ko umubare munini w’urubyiruko usanga ushishikajwe no gushakisha uburyo wakwibeshaho, kuruta kurangarira mu mabi akorwa n’ubutegetsi, abasore n’inkumi bayobotse ayo maradiyo, maze barakoronga karahava, ibyari imyidagaduro ubutegetsi bwari bwarahaye inda ya bukuru, butangira kuyibona mo ishyari rishingiye ku ndonke, rinashingiye ku moko abakora kuri ayo maradiyo (Youtube) baturuka mo.
Nguko uko umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) yijanditse mu byo yita guhiga icyaha, icyaha mu by’ukuri kitariho kuko ubigenzuye neza usanga ibyaha Fatakumavuta akurikiranyweho bishingiye gusa ku myidagaduro, kuko ntiwakurikirana icyaha cyitwa ko ngo umunyamakuru yatangaje ko umuhanzi atazi kuririmba, ko uhagarariye inyungu z’abahanzi yaryaga ruswa y’igitsina, cyangwa ko yatandukanye n’umugore, ko Makaca yarongoye umugore mubi, w’umukene, unashaje, n’ibindi birego bisekeje, binatesha agaciro inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bwo mu Rwanda.
Imbere y’urukiko, Fatakumavuta waregwaga ibyaha byavuzwe hejuru, yavuze ibitavugwa mu Rwanda, aho yagize, ati: “icyo mfungiwe nakimenye hakiri kare, ubwo nakorerwaga iyica rubozo muri RIB, bangaragura mu kidendezi cy’amazi. Umugenzacyaha wari umfunze, kuri telefone yahawe amabwiriza niyumvira. Yategetswe ko mu byaha ndegwa hongerwa mo n’icy’irondakoko”.
Uyu Fatakumavuta yanatangaje, mbere y’uko afatwa, ko yigeze gutamikwa uburozi, aburuka hamana. Uwabumuzaniye, wanamubwiye ababumuhaye, wenda azamutangaza ubwo azaba yongeye kwitaba urukiko. Ni nde wari wifuje ko Fatakumavuta ava mu nzira, ntiyongere kuboneka ku mbuga nkoranya mbaga?
Bivugwa ko bamwe mu ntore zaturutse i Bugande, bari mu batekereje gushyiraho amaradiyo y’imyidagaduro, bari barahawe amabwiriza y’uko bazajya baha akazi abasore b’abatutsi gusa, nyamara biza kugaragara ko no mu yandi moko harimo abasore bafite inganzo. Aya maradiyo yo kuri youtube, mu by’ukuri yari agamije gukora ibikorwa by’ubucuruzi, abayahagarariye baje kwiyemeza gukoresha bamwe muri abo banyamakuru, aho kugendera ku bwoko budafite icyo bubinjiriza. Nguko uko Fatakumavuta na bagenzi be bitwa ibipinga usanga barabaye benshi kuri ayo maradiyo akorera kuri youtube, ubutegetsi bukaba bwarabuze uko bubihagarika.
Kuba ubutegetsi bwarabuze amahoro kubera ubwinshi bw’aba banyamakuru bo kuri youtube, bisa n’ibyemezwa n’umuvugizi wa RIB udahwema gushyira mu majwi abo banyamakuru, ndetse akavuga ku mugaragaro ko nyuma yo kwihanangirizwa bazajya banafungwa. Dr Murangira uhagarariye RIB ntasobanura neza ibyaha abo banyamakuru bakorera kuri youtube, uretse gusa kubibasira kubera ko batari mu bashakwa kuri ayo maradiyo y’imyidagaduro akorera ku mirongo ya youtube.
Umwe mu banyamakuru bo mu ntore, wateye ingabo mu bitugu umuvugizi wa RIB, ni uwitwa Innocent Nyarwaya alias Yago, watangaje kuri chaine ye “Yago TV” ko bamwe mu bahanzi n’abanyamakuru ari abanzi b’igihugu, ko batitabira imihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ko ari ababura nka kuko batigeze batunga n’impoma rutaro, ko abagomba kwitabwaho mu gihugu ari abarwanye n’ababyariye abarwaniye u Rwanda.
Mu ntero n’inyikirizo y’ubutegetsi bwo mu Rwanda, kwitwa umwanzi w’igihugu, kutitabira imihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, kuba umuburanka, n’ibindi bisa n’ibyo, ababa bashyirwa mu majwi baba ari abanyarwanda baturuka mu bwoko bw’abahutu. Yago watangaje ayo magambo afite uburemere bungana butyo, ntiyigeze akurikiranwa cyangwa ngo yihanangirizwe, ari na byo Fatakumavuta, ubwo yitabaga urukiko, yise akarengane gashingiye ku irondakoko, akanashimangira ko mu mwaka wa 2017 uwitwa David Bayingana yabwiye Alex Muyoboye – wavuzwe hejuru ko atagomba kwiyunga n’imbwa y’umuhutu.
Umuvugizi wa RIB ni n’umushinjacyaha?
Nyuma y’uko Fatakumavuta afashwe agafungwa, abatagira ingano, barimo n’abanyamategeko, bibajije ibibazo bitandukanye, akenshi bishingiye ku nshingano z’umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha (RIB).
Abazi amategeko bagiye basubiza icyo kibazo, bakemeza ko umugenzacyaha ntaho ahurira no kuba umushinjacyaha, ari na byo Dr Murangira akora muri iyi minsi, iyo urwego abereye umuvugizi rugize abo rukurikirana.
Abanyamategeko bemeza ko Dr Thierry Murangira ari umuvugizi gusa, ko atanahagarariye urwego rwa RIB akorera, ko ari umugenzacyaha nk’abandi, ko kuba yarigize umushinjacyaha ari ukurengera no kwiha imirimo itari mu nshingano ze (abus de pouvoir).
Aba banyamategeko banatangazwa n’uko urwego rwa RIB rusa n’urwamize urwego rw’ubushinjacyaha, kugeza n’ubwo ibyaha Dr Murangira ashinja abo RIB iba yafashe, akenshi ubushinjacyaha n’urukiko bubifata nk’ihame.
Mu ifatwa rya Fatakumavuta, Dr Murangira yatangarije abanyamakuru ko uyu munyamakuru, uretse icyaha akurikiranyweho cyo gusebanya, ko yanasanzwe mo igifute cy’urumogi, icyaha uregwa ahakana kuko, mu mvugo ye, yemeza ko ntawigeze amufata ibipimo ngo amubone mo urumogi rwavuzwe mu itangazamakuru no mu rukiko.
Niba umugenzacyaha yarihaye inshingano z’umushinjacyaha, abacamanza, abanyamakuru cyangwa urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko (barreau), abagize imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’itabogamiye kuri Leta (société civile) ntihagire n’umwe ugira icyo abivugaho, iyo mikorere isobanuye iki mu nzego z’ubutabera zo mu Rwanda rw’uyu munsi? Kuki aya makosa ashingiye ku bunyamwuga buke bw’umuvugizi wa RIB adashyirwa ahagaragara, ko wenda yazagera igihe agakosorwa?
Ikibazo cy’amoko mu banyamakuru no mu bahanzi ubu cyafashe indi ntera ndetse kimaze guhitana benshi. Kizito Mihigo yarakizize ubwo yashyiraga indirimo ye hanze yise “Igisobanuro cy’urupfu”, yerekana ko n’abahutu bishwe n’inkotanyi bagomba kwibukwa; Jay Polly, agishyira hanze indirimbo ye “Akanyarirajisho”, perezida Kagame, kuri stade Amahoro, yamushyize mu majwi, birangira ajugunywe muri gereza, anicirwa yo; umunyamakuru Théoneste Nsengimana, wari witeguye gutumira kuri zoom abari bagize “Ingabire Day”, yahise atabwa muri yombi; Niyonsenga Dieu-Donné, alias Cyuma Hassan, wavugiraga rubanda irenganywa n’ubutegetsi, yakurikiranyweho icyaha kitanditse mu bitabo by’amategeko y’u Rwanda, akatirwa gufungwa imyaka itandatu, yongezwa gukorerwa iyicwa rubozo aho afungiwe uyu munsi; Ntwali John Williams, umunyamakuru wagaragaje ubunyamwuga mu gutangaza inkuru zicukumbuye, ubutegetsi bw’uyu munsi bwamwishe urw’agashinyaguro.
Ubu butegetsi busa n’ubuhagarariwe n’umuvugizi wa RIB, bukaba bukomeje guhiga n’abandi banyamakuru b’imyidagaduro, abenshi muri bo bakaba bakurikiranwaho ibyaha bisekeje, bisuzuguza inzego zibakurikirana, n’iz’ubutabera zusa ikivi mu kubajugunya mu magereza, ubu yuzuye mo inzirakarengane zitegereje gupfa no gukira.
Ubutabera burenganya rubanda, ubutabera buhimbira abantu ibyaha (fabrication des crimes), ubutabera bushingiye ku nzigo z’amoko agomba kwihorera ku yandi, ubutabera buhagarariwe n’umuntu umwe rukumbi, wica agakiza uwo ashatse, ntibuba bukitwa ubutabera; bwitwa ubutareba bwihishe mu ishusho y’ubutegetsi bw’igihindugembe.