08/12/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Turi ku wa 06 mata 2024. Igihugu cyacu kimaze imyaka 30 mu kinyoma kimakajwe n’abacancuro b’inkotanyi, bakomeje kutubeshya ko bahagaritse jenoside (Génocide) yatsembye imbaga nyarwanda, iyo jenoside ikaba ikinakomeje gushyirwa mu bikorwa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n’abo bavuga ko bayihagaritse.
Nyuma y’uko inkotanyi zifashe ubutegetsi muri nyakanga 1994, byakomeje guhwihwiswa ko iyo zemera ko umuryango w’Abibumbye wohereza ingabo zawo mu Rwanda, abanyarwanda bicwaga icyo gihe, batari gupfa.
Byakomeje no kuvugwa ko uwitwa Gerald Gahima na Claude Dusayidi, bari muri biro politiki ya FPR-Inkotanyi, ari bo bashoboye kumvisha umuryango w’abibumbye ko ibyaha by’ubwicanyi byaberaga mu Rwanda muri kiriya gihe, byari génocide. Ibihugu by’amahanga, nka Leta zunze ubumwe za Amerika, byemezaga ko ibyaberaga mu Rwanda icyo gihe kwari ugusubirana mo kw’abahutu n’abatutsi, batigeze bavuga rumwe, haba mbere na nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda.
Kubera ko inkotanyi zari zimaze gutsinda urugamba, nta kindi zakoze uretse gukwirakwiza isi yose ko ubutegetsi bwa Habyarimana ari bwo bwateguye iyo génocide, bukanayishyira mu bikorwa, nyamara uko kuri kukaba kwarakemangwaga na benshi, kuko Habyarimana yari yarishwe mbere y’uko iyo génocide iba. Icyo kinyoma cy’inkotanyi cyaje guhabwa intebe, abanyarwanda uko bakabaye babana na cyo, na n’ubu nyuma y’imyaka mirongo itatu rukigeretse.
Ingabo z’inkotanyi zarwanaga icyo gihe zari ziganje mo ubwoko bw’abatutsi. Igitangaje, kitanasobanutse, ni uko umuryango w’abibumbye washatse kohereza ingabo zo gutera inkunga iz’inkotanyi kugira ngo zombi zifatanye guhagarika ubwicanyi, nyamara ubuyobozi bwa FPR-inkotanyi bukabigarama. Kuba inkotanyi zaranze gufasha no gutabara abatutsi bicwaga tubifate dute, uretse kwemeza ko zashakaga ubutegetsi mbere ya byose? Amashirakinyoma murayisomera mu ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa FPR-inkotanyi taliki ya 30 mata 1994; ni ibaruwa yandikiwe Akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye, yamaganaga yivuye inyuma icyemezo cy’uwo muryango cyari kigiye gushyirwa mu bikorwa, cyo kohereza ingabo z’umuryango w’abibumbye mu Rwanda kugirango zitabare abicwaga. Abenshi mu banyarwanda, baba abahutu n’abatutsi, bakaba bemeza ko iyo ubuyobozi bw’inkotanyi bwemera ko izo ngabo zinjira mu gihugu, itsembabwoko n’itsembatsemba cyangwa génocide yakorewe abatutsi irimo kuvugwa uyu munsi, bitari kubaho.
Nihanganishije imiryango y’abacu bose baguye muri biriya bihe by’umwijijma, bazize abayobozi babi na n’ubu batigeze bunamura icumu.