26/12/2023, Ikiganiro “Uko mbyumva, Ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukigezwaho na Tharcisse Semana.
Urumuri rwarasiye mu mwijima….Noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2024!
Umucyo/Urumuri n’umwijima mu ntambara ihoraho: Ubupfapfa (ubugoryi) n’ubushishozi, icyaha n’ubutagatifu, urupfu n’ubuzima, urwango n’urukundo, umutima w’ubunyamanswa n’umutima w’ubumuntu, imigenzo n’imico-mbonezabupfura n’ukwimonogoza ku muco w’amahano, kwimika umuco w’urugomo n’intambara no kwimika umuco w’ubusabanira-Mama, uwo ubworoherane n’amahoro …. Intambara ihoraho hagati y’ikibi n’ikiza; intambara y’isi n’ijuru kuva ryari kugeza ryari? !