20/06/2023, Ikiganiro ”Ukuri k’ukuri” mutegurirwa kandi mugezwaho na Tharcisse Semana.
Ikigo kitiriwe (Institut) Seth Sendashonga mu isibaniro ryo kandika amateka ya politiki y’U Rwanda: ”Twubakire amahoro aramye ku masomo y’amateka”. Ese koko ”U Rwanda ruri mu gihirahiro”? Ese koko ruri mu makorosi adasanzwe? Ku rugereranya igikamyo gishinga amazuru mu makoni kubera kubura umushoferi w’inararibonye no kutagira umuhanda ukoze neza kandi ufite ibyapa bisobanutse kandi bihagije birakwiye? Isesengura ryimbitse muri iki kiganiro ”Ukuri k’ukuri”.