Amazina y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’amadini ya Gikirisitu

©Photo : Réseaux sociaux. Gakondo: inyubako, ukwizihirwa no gusabana mbere y'umwaduko w'abazungu

10/12/2021, Yanditswe na Tharcisse Semana

Rwanda. Ukwemera n’imigenzereze y’umuco. Ubusanzwe umunyarwanda yita umwana we amazina/izina akurikije uko yiyumva, uko abayeho n’uko abona hirya no hino ibintu byifashe haba mu byerekeranye n’imibanire y’abantu n’abandi cyangwa se imiryango, haba ndetse n’umwuka wa politiki uranga akarere aherereye mo. Ese amazina afite igicumbi MANA yaba yarakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere cyangwa yazanye n’umwaduko w’amadini ya gikirisitu? Icyukumbura ryimbitse (ry’agateganyo) muri iyi nyandiko.  

Mbere y’umwaduko w’amadini ya gikirisitu, amazina yerekerenye n’imyemerere abanyarwanda bitaga abana babo hari abemeza ko yarangizwaga n’igicumbi (radiacal) MANA – HageniMana, MusengiMana, HitiMana, SiboMana, n’ayandi n’ayandi… – ariko nyamara iyo ugenzuye neza usanga atari byo, ahubwo iyo bashakaga kurengurira ku Mana barakoreshaga nka Habiyambere, Habiyakare, Habarurema, Habarugira n’ayandi nk’ayo ariko atarangizwa n’igicumbi MANA. Muri iyi nyandiko nibyo ngiye kugerageza kubasobanurira mpereye ku bisekuruza bya bamwe mu badufashije mu ubushakashatsi turimo dukora kuri iyi ngingo. Inyandiko mukurikira ni incamake rero ya bamwe mu abantu badufashije batwoherereza amazina y’ibisekuruza byabo. Hari benshi mubaduhaye ubuhamya (umuganda wabo) muri ubu bushakashatsi bwimbitse twatangije ariko muri abo hakaba harimo abadusabye ko tutatangaza amazina yabo muri iyi nyandiko y’incamake tunyujije ho mu kinyamakuru cyacu UMUNYAMAKURU.COM; bityo rero twiseguye ku basomyi bacu ndetse no kubaduhaye amakuru ku bisekuruza byabo dukoreye impine. Ikigamijwe muri iki gice cya mbere ni ukubaha umusogongero (l’avant-goût) y’aho tugejeje mu rugendo rwacu mu gusesengura no gucukumbura ibigize umuco nyarwanda, cyane cyane ku byerekeranye n’amazina (y’abantu n’ahantu) – L’onomastique rwandaise.  

Abanyarwanda kuva na kera na kare bemeraga Imana imwe Rurema. Ariko nubwo bayemeraga bwose ntibayisengaga. Bumvaga ko abantu n’ibintu ari ibyayo, ko nta kintu na busa ikeneye ku bantu bayo. Amasengesho bavugaga ntiyerekeraga ku Mana, ahubwo yerekezwaga ku bazimu kugira ngo baburure (babagushe neza), bareke kubatera no kubagirira nabi; kuko mu myemerere yabo bemera ko umuzimu (umuntu wapfuye mu mibereho ye) afite ubushobozi bwo kugaruka ku isi y’abazima mu ubushobozi bwe akaba yagirira nabi cyangwa neza abo yahasize, bitewe n’uko babanye akiri ho n’uko bamwitwayeho nyuma yo gupfa (kuva ku isi). Ni icyo cyari kigamijwe igihe cyo guterekera no kubandwa. Baravugaga bati: “Gahorane Imana Ryangombe. Urampe kubyara. Urampe kuramba. Urantsindire ibara ribi…”. Ntabwo biyambazaga Imana kuko bari bazi ko nta kibi cyaturuka ku Mana.

Amasengesho y’abanyarwanda aganisha ku Mana yagaragariraga mu migani migufi, rimwe na rimwe no mu mazina bitaga abana babo. Ariko ntabwo yari menshi. Ibi turabivuga dushingiye ku ngero zifatika, zerekana ko mbere y’ubukirisitu, abanyarwanda bitaga abana babo bashingiye ku bihe babaga barimo, byaba bibi cyangwa byiza. Ariko ntibivuze ko nta na rimwe wakumva umuntu wa kera yitwa izina riganisha ku Mana. Ariko niba bahari babarirwa ku ntoki.

Aho amadini yadukiye nibwo kwita umwana bishingiye ku bihe umuntu arimo kwimukiye ku Mana, ariko nabwo atari ukugaragaza ukwemera bafitiye Imana, ahubwo ari ukugaragaza ubwihebe, ibisigaye bakabiharira Imana yonyine.

Reka rero dufate ingero nkeya zerekana ko mbere y’umwaduko w’amadini, amazina y’abanyarwanda amenshi ataganishaga ku Mana. Ndafatira ku ibisekuruza by’abantu batatu gusa mu bashoboye kumpa amakuru kuri ngingo ndiho nononsora, ndetse ndebe no mu gitabo cyanditswe na Padiri Léon Delmas mu 1950 cyitwa Généalogies de la Noblesse du Ruanda. Turabona ko mbere ya 1900 amazina yerekeza ku Mana yari make cyane, ndetse umuntu avuze ko ntayo ntiyaba yibeshye. Ngendeye no ku rutonde rw’abanyarwanda bambere binjiye mu iseminari nkagenda nkagera ku ababaye apadiri banyuze mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, usanga ibi bifite inshingiro, kuko bigaragara ko kugeza mu myaka ya 1936 nta zina rirangizwa n’igicumbi MANA riboneka mo.

Reka dutange ingero 3 gusa mu zo dufite abadufashije kurunguruka iyi ngingo tugicukumbura:

Urugero rwa 1:

Yitwa Sebatware Andre (ancien Ministre sous régime Kayibanda et Habyarimana) akaba yaravutse ku itariki ya 6 Mutarama 1939 (itariki n’ukwezi nukugenekereza, umwaka niwo,habaye kwibeshya haba mu mpera z’umwaka 38) nkaba navukiye mu Buberuka bwa Ruhengeri (abazungu babugabanyijemo kabiri, ibyaje kuba perefegitura ya Byumba na Ruhengeri). Dore uko utubwira igisekuru cye:

”Data umbyara ni Mugemanyi wa Bigega bya Bategeza wa Rugwabiza wa Ruhindura rwa Kinopfu cya Rukoriki rwa Kagunga ka Rurenge wa Burora bwarebye impungu hejuru ikumira mu karire, ikaba ikiranga bwoko bw’Abasinga (Totem). Mama umbyara we yitwaga Nyiranziza wa Bijyibwami bya Mugara wa Bicundiro bya Kazoba ka Ntenderi ya Bujune bwa Rutabuza bakaba Abazigaba bo mu Mubari wa Kabeja

Nyina wa mama (nyogokuru ubyara mama) yitwaga Nyiramatabaro wa Muvunyi bakaba Abarihira.

Nyina wa data (nyogokuru ubyara data) yitwaga Bakuza umukobwa wa Rwamigabo bakaba Abungura Nkwifurije akazi keza mu bushakashatsi”.

Urugero rwa 2:

Nitwa Munyarugerero ubu nkaba mfite imyaka 65

wa Bazirasa,

Bazirasa ba Ngirabahe,

Ngirabahe wa Kataryeba, 

Kataryeba ka Nyabiranga, 

Nyabiranga ya Sekayogo,

Sekayogo ya Matabaro. 

Urugero rwa 3:

Iwacu ni ahitwa i Rutare, hakaba harabarizwaga mu Buganza bw’Amajyaruguru (Buganza-Nord), muri Teritwari (Territoire) ya Kigali mu igihe cya gikoloni. Nkaba naravutse mu mwaka wa 1948, mvukira i….. Nkaba ndi umwana wa 7 mu bana 8. Data yavutse mu mwaka wa 1904, avukira….. Dore rero nihereyeho uko amazina y’abakurambere banjye agenda akurikirana: Bimenyimana bya Nyagahinga ka Rucuma ka Rubuga wa Rwamakombe rwa Kalisa ka Rukangira rwa Muhunde wa Birya bya Rucura rwa Bumbogo bwa Mugarura… Nyaruhungura rwa Rutsobe rwa Gihanga Ngomijana.

Niseguye kubasoma iyi nyandiko kuko ku ruhande rw’inkanda (umukecuru/mama umbyara) ho ibisekuru nzi ni bike kuko umuntu yitaga cyane ku gisekuru cyo kwa se, bishingiye ko mu imyumvire y’abanyarwanda igikuru ari ukubona uzazungura se. Kubera iyo mpamvu – nsangiye na benshi mu abanyarwanda – ngirango murumva neza impamvu nyayo yo kuba ntaritaye cyane ku gisekuru cyo kunkanda (umukecuru/mama umbyara).

Uretse jyewe, abandi bose mu bavandimwe banjye tuvukana nta n’umwe ufite izina rifite igicumbi (radical) MANA. Cyakora hari data wacu (mukuru wa data) wavutse mu 1900 witwaga Musengamana. Ariko nubwo yitwaga atyo ntibivuze ko iryo zina rye riganisha ku Mana nk’uko twayigishijwe mu bukirisitu. Imana y’abakirisitu itandukanye kure n’Imana y’abanyarwanda.

Mama yitwaga Nyiramaliza akaba yaravutse m’uw’1908 akavukira ahitwa i Mwendo…… Ni mwene Kavutse na Nyiraceli.

Twibutse ko mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu n’idini ya gikirisitu, ijambo imana ryasobanuraga amahirwe, ubundi rigasobanura ibyakoreshejwe bamara urubanza aribyo bitaga “imana yeze”, ndetse n’ibiti bateraga aho babyariye imana. Nihagira uwumva izina Nsabimana mu mazina ya kera ntazakeke ko umubyeyi warimwise yatekerezaga iyi Mana abakirisitu dusenga. Ahubwo yatekerezaga imana nk’amahirwe cyangwa “imana yeze”. Umuntu wajyaga kuraguza yajyanaga icyo bitaga “imbuto”, bakamuragurira bakoresheje iyo “mbuto” ye, inzuzi (ibyo bakoreshaga baragura) zakwera, iyo “mbuto” (yabaga ari urugimbu, imishwi y’inkoko, amara y’intama…) bakajya kuyibyarira (kuyitaba), aho bayibyariye bakahatera umurehe cyangwa umutaba. Kwita umwana Musengamana cyangwa Nsabimana rero ntibisobanuye ko uyu muntu yasengaga Imana, ahubwo bisobanuye ko yari yiringiye imana yeze.

No mu gitabo cya Padiri Delmas ni uko bimeze. Arerekana urutonde rw’imiryango yagiye ivamo abatware, akagenda yerekana abasekuruza b’umutware. Naho rero usanga amazina atarerekezaga ku Mana. Aho twabonye izina rimwe ririmo igicumbi MANA ni ku rupapuro rwa 46 aho dusanga uwitwa Nsabimana ya Nyabiguma ya Senzige wa Muguta. Iri zina, nk’uko twarisobanuye, ntabwo ryerekeza ku Mana y’abakirisitu. Nta n’ubwo ryerekeza ku Mana y’i Rwanda. Ahandi ni ku rupapuro rwa 135 aho dusanga izina Habiyambere wa Mugorangabo wa Rutezabiri rwa Gishimwa cya Gasheja. Iri ryo riganisha ku Mana y’i Rwanda, aho abanyarwanda berekana ukwemera kwabo: mu ibiriho byose (ibidukikije n’abantu) Imana niyo yabayeho/iriho mbere ya byose (la pré-existence de Dieu). Aha ho bahahuriye rwose n’imyemerere ya gikirisitu.

Muri kiriya gihe cya mbere y’umwaduko w’abazungu n’idini ya gikirisitu, uwashakaga kuganisha ku Mana y’i Rwanda yitaga umwana we Habiyambere, Habiyakare, Habarugira, Habarwasha/Karwasha…

Muri kiriya gitabo nabarangiye cya paridi Delmas, ahandi dusanga izina rifite igicumbi MANA ni ku rupapuro rwa 181 ahari uwitwa Bigirimana André. Uyu we biragaragara ko yavutse ubukirisitu bwarogeye mu Rwanda.

Umwanzuro (w’agateganyo):

cyo umuntu yavuga duhereye kuri ibi bisekuru dutanzeho ingero (n’ibindi tutashyize hano kandi tugicukumbura), ni uko abanyarwanda batasengaga Imana ibyo mu gifaransa bita ”culte rendu à Dieu”, nta masengesho bavugaga.

Mbere y’umwaduko w’ubukoloni n’amadini ya gikirisitu, abanyarwanda bitaga amazina bashingiye ku miterere y’ibihe cyangwa ku byifuzo by’umuntu. Amazina menshi usanga yari ashingiye ku imiterere y’ahantu cg y’ibintu (circonstances) umwana yavukiyemo : imibanire hagati mu muryango, mu baturanyi, mu karere, mu gihugu, intambara, amapfa, umutungo, urupfu…

Yabaga Kandi ashingiye ku bidukikije (nature). Ndetse no ku mirimo itandukanye abantu bo mu karere aka naka bakora. Urugero : nk’ubuhinzi (Sebahinzi), uburombyi, ubworozi (Bororo, Mfizi, Nyiramaliza, inka y’iriza/umwana wa mbere), urugamba/ingabo (Munyarugerero, Abahujinkindi), ubucuruzi…

Igihe babaga batarwana bitaga amazina yandi ashingiye ku mibereho yabo n’ibyo batekereza bumva bibafitiye akamaro. Urugero: Rwamakombe, Shyirambere, Nyambere, Kajyibwami, Bororo, Nyagahinga, Mbwirabumva, Kajeguhakwa…

Kubera ko mbere y’ubukoloni habagaho ibitero byo kwagura ibihuhugu (royaumes: Ubuganza, Gisaka, Nduga…) cyangwa igihugu (U Rwanda rumaze kuba igihugu gihuza ibihugu- fédération des royaumes) uzasanga amazina menshi yerekeza ku rugamba no ku butwari bw’abarwanyi b’abanyarwanda. Urugero: Rubashumukore, Rusekabahunga, Rukemabigwari, Rugenerambuga, Mutunguzi, Munyarugerero, Ruhinankiko…

Hari n’igihe wabaga ufite inshuti ukayitirira umwana wawe cyangwa umunyacyubahiro (umutware) wakunyuze. Ubundi umunyarwanda yitaga umwana we ashingiye ku makozere (ingorane/ibyago cyane cyane izerekeranye no guhekurwa n’urupfu) yagiye anyuramo cyangwa ibintu bitamushimishije. Urugero: Cukura, Nzabamwita, Nzakamwita (nakura, kubera ko atizeye niba uvutse urupfu rutazamuhitana kubera ko yagiye apfusha kenshi), Rwasubutare…

Amazina afite igicumbi MANA ni make cyane muri icyo gihe cya kera. N’agifite ntiyasobanuraga iyi Mana twigishijwe n’abavaburayi. Uwashakaga kuganisha ku Mana (y’i Rwanda) yakoreshaga ayandi mazina abanyarwanda bahaga Imana, nka Rugira, Rurema, n’andi. Amazina rero afite igicumbi MANA aganisha ku Mana twigishijwe mu bukirisitu, yaje nyine aho ubukirisitu bukwiriye u Rwanda. Agaragara mo igicumbi MANA mbere y’ubukirisitu ni amazina arengurira kenshi ku ‘’Imana yeze’’ (intsinzi mu umuterekero wa kinyarwanda).   

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email