Ibihe turimo: Yihaye Imana ariko ni n’umugomeramana – «Bishopu» Niyomwungere yatanze igitambo Imana itigeze imusaba!

©Photo: Réseaux sociaux. Paul Rusesabagina imbere y'ubutabera n'umugambanyi we, Constantin Niyomwungeri, wiyita musenyeri/Evêque

09/03/2021, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Mu rukiko rukuru rwa Nyarugenge, kubera Covid-19, turi bake twitabiriye urubanza rwa Paul Rusesabagina. Uyu mugabo yashimuswe na Leta y’u Rwanda i Dubai, ku murwa mukuru w’ibihugu by’Abarabu. Byari ku wa 27 kanama 2020.

Umufatanyabikorwa w’iri shimutwa ni umucanshuro wiyita musenyeri/Evêque Constantin Niyomwungere.

Perezida w’urukiko, utaritaye k’ukumenya uyu wiyita Musenyeri idini aturuka mo cyangwa ahagarariye, amusabye gusa gusobanurira urukiko uburyo yagejeje Rusesabagina mu Rwanda.

Uwo musenyeri utagira idini, nguriya aratambutse, yegereye mikoro, imbere y’inteko y’abacamanza. Yambaye ibishura biranga ba «bishopu» b’ubutegetsi bw’inkotanyi, byorosheho umusaraba muremure cyane, uruta wa wundi Yezu Kristu yabambweho.

Uwihimbye Musenyeri, akaba n’umukozi wa DMI, agashami ko mu Bubiligi, atangiye yivuga uwo ari we: «Nitwa Constantin Niyomwungere; ndi mwene Nzubugize François na Iyamuremye Beathe. Navutse ku wa 17 kamena 1976. Namenyaniye na Paul Rusesabagina mu Bubiligi, duhujwe n’umugenzi/inshuti.

Rusesabagina yambwiye ko ari perezida wa MRCD, ko anafite umutwe wa gisirikari wa FLN. Rusesabagina yansabye kumufasha kubonana n’indongozi/abayobozi za Leta y’Uburundi. Namubwiye ko ntabishobora, ariko mushyikiriza umwe mu bakozi ba ambassade».

Abacamanza barimo kumuhata ibibazo, na bo barasa n’abakorera inzego z’ubutasi zo mu Rwanda. Ntibashaka kumubaza iyo ambassade iyo ari yo, emwe ntanabazwa n’izina ry’uwo mukozi wa ambassade, uwo ari we.

Umugambi wo gushimuta Rusesabagina si uw’ejo

Ifatwa rya Rusesabagina ntiryapanzwe umunsi umwe cyangwa ibiri. Mu mwaka wa 2019, «Bishopu» yari mu Rwanda, ari muri misiyo (mission) ya RIB. Nk’uko ibyitwa ubushinjacyaha bwo mu Rwanda bubigenza, RIB yafashe Niyomwungere imufungira muri RIB iminsi itanu, bya nyirarureshwa. Muri iryo fungwa ngo yabazwaga niba ajya avugana na Paul Rusesabagina, ndetse anasabwa kumuhamagara kuri telefoni ye, ubwo yari afungiwe muri RIB. Mu kuvugana na Rusesabagina ntiyigeze amuhishurira ko ari kuvugira mu byumba bya RIB. Isomere uburyo uyu mugizi wa nabi arindagiza (manipulation) abacamanza:

«Naje mu Rwanda muri 2019. Ndi hafi gusubira mu Bubiligi telefoni yarampamagaye. Uwari umpamagaye ati ndashaka ko unjyanira ibintu ukabimpera umuntu mu Bubiligi. Nkijyayo gufata ibyo bintu, nahuye n’abantu banyereka ikarita ya RIB. Bati dufite ibimenyetso ko uvugana na Paul Rusesabagina. Ushobora kumuhamagara? Naramuhamagaye, ambwira ko ari muri Amerika. Uwitwa Mike/Michel (abacamanza batashatse kubaza irindi zina rye) ati turakurekura ariko uzakomeze «contact» na Paul Rusesabagina.»

Niyomwungere yaje kurekurwa, aza kubonana na Rusesabagina, anamwumvisha ko yafashwe na RIB kubera ko avugana na we. Rusesabagina, utarakenze iyo nyamaswa ntindi, yibwiye ko uwo muntu wari wafashwe kubera we, yamugira inshuti y’akadasohoka. Ni byo koko mu kinyarwanda tuvuga ko umwanzi w’umwanzi wawe, muba mubaye inshuti magara, nyamara si uko bigenda mu nkotanyi.

Ukuri kwambaye ubusa ni uko RIB yari yasabye «bishopu» gukomeza kuganira na Rusesabagina, akamumenya bihagije: ibyo akora, abo aganira na bo, ingendo akora n’icyo zigamije. Niyomwungere yaje kuzuza inshingano yahawe na RIB, ndetse akora uko ashoboye kugirango yorohere Rusesabagina mu byifuzo bye, uko byakabaye, ari na yo mayeri inkotanyi zikoresha. Ibyo bishyiriwe mu bikorwa i Dubayi ku wa 27 kanama 2020.

Kuri iyo taliki, Niyomwungere ategerereje i Dubayi Paul Rusesabagina. Yikoreye uruboho rw’imisoro y’abanyarwanda rwo kwishyura hoteli «IBIS» bari burare mo bombi, no gukodesha imodoka nziza izageza Rusesabagina ku kibuga cy’indege aho «Jet privé» ya Leta y’u Rwanda imutegerereje.

Kugeza ubu Rusesabagina aracyashukishwa ubuhendabana. Ntaratahura ko ari kumwe n’ikirura cyiyita umwana w’intama. Kiramukingurira imiryango ya Mercedes y’umukara, yateganyirijwe gutwara umushyitsi mukuru wa Leta ya Kigali. Mu byubahiro bye, Rusesabagina arakishimira ko bamwita «Nyakubahwa Perezida wa MRCD»! Ibyo byubahiro Rusesabagina na we arabisamira hejuru nka ya nyombya. Ni ibyishimo birangwa n’inseko-mbereka, ya yindi y’abanyurwa manuma, aho tuva tukagera (naifs).

Naiveté ya Rusesabagina izakomereza ku kibuga cy’indege i Dubai, aho «Jet privé» ngo yakodeshejwe na Leta y’Uburundi, imutegerereje. Igiteye impungenge ni uko, mu ngendo ze zose, Rusesabagina atigeze  anatekereza ko akeneye kuzajya agendana n’umusore w’ibigango, wubatse «body» uzajya umurinda abicanyi. Uyu iyo amugira, yari kubanza kwinjira muri iyo ndege, akamenya iyo ari yo, aho ijya n’abayitwaye abo ari bo, mbere yo kuyinjira mo.

Igisa n’igishishikaje Paul Rusesabagina ni ukugenda wenyine, yemye muri «jet privé». Ikihishe inyuma yayo, ngira ngo ntiyigeze agitekereza na gato. «Ce qui est vraiment bizarre». Cyeretse niba hari ukundi kuri kutazwi, wenda kuzatangarizwa urukiko, nk’uko musenyeri/mushimusi yivugiye ko ngo hari ibyo atatangaza none aha.

Nguriya nyakubahwa Perezida wa MRCD yinjiye mu ndege n’ibyubahiro bye byose. Yakiriwe n’ikiremwa muntu, cyubakitse hasi no hejuru: ibibuno bitatu, amabere atagira ibiyafashe, ashinze (trois fesses, seins pointus). Muri bwa bupfayongo bwacu, bwo kutamenya «nos prédateurs, ibirura biduhiga» abo ari bo, Paul Rusesabagina agikubita amaso ikiremwa cyuje ubwuzu (la bonne créature), atangiye kukimwenyurira no kucyereka ko akishimiye (draguer): «kuva hano ujya i Bujumbura ni amasaha angahe?»

Umwari, watojwe bihagije gushyira mu bikorwa ibyaha bijyanye na za «kidnapping/amashimuta», mu nseko y’imfura z’u Rwanda rw’ubu, ati: «indege zijya mu karere k’iwacu: Uburundi, u Rwanda, Kenya na Uganda, zose zigera i Roma».

Uwahoze ari «héros national» kubera guhisha ibiremwa byinshi muri «Hotel des Mille Collines», bikarokoka byose uko byakabaye, ndetse akabibonera imidari y’ishimwe, irimo uwa perezida George W. Bush wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na «Prix Lantos» y’abayahudi, yababaje cyane mukuru wacu Paul Kagame, ntaratahura neza ko uburanga n’iyo nseko byihishe mo ibisa na za mpuhwe za Bihehe.

«Comme tout homme qui se respecte, nk’umugabo wese unyurwa manuma n’iseko n’amaterekerampfizi y’inkumi y’ikimero kiiza», Paul Rusesabagina azakomeza kwereka nyamukobwa ko amwitaye ho cyane  (draguer la «charmante») nyamara «bishopu» we abibone mo ikibazo n’impungenge, kuko wenda Rusesabagina ari bugere aho amenye ukuri kose, ko indege yicaye mo wenyine iri bugwe i Kigali, aho kugwa i Bujumbura.

«Twahise twurira indege mpindura aho yicara, mubuza kugenda areba «tableau» y’aho indege igiye (destination). Tukimara kwicara, nahise nsaba Imana nti: Mana mfasha uyu mushingantahe ntamenye aho iyi ndege igiye. Icyo nakoze ni ugusaba umukobwa ngo atuzanire amazi, ndetse nanamusaba kuzimya amatara kugirango turyame, kuko twari tunaniwe». Ngabo abakozi b’Imana b’uyu munsi inkotanyi zikoresha amanywa n’ijoro kugirango baduhigishe uruhindu.

Hagati aho umucamanza abajije «musenyeri/DMI» niba muri urwo rugendo rwose nta binini yatamitse Rusesabagina cyangwa ibindi biyobyabwenge, byatumye asinzira, ntamenye aho ageze, n’aho agiye. «Twaryamye twese; uwaduserivye ni umwe, nta kinyobwa nari mfite mu ndege; twanyweye ibyo baduhaye».

Muri ibi bisubizo bya «bishopu», utagira idini rizwi abarizwa mo, umusomyi wa nyawe ntiyabura kuvumbura icyari kihishe muri ayo mazi yahawe Rusesabagina, akarinda agera i Kigali akiri mu rinini!

Ni irihe somo dukwiye gukura mu ishimutwa rya Paul Rusesabagina?

Abiyita ko ngo barwanya ubutegetsi bw’i Kigali, hari igihe bakeka ko uwo barwanya ameze nk’uwo yasimbuye (perezida Habyarimana).   

Uyu nakundaga kumubona mu misa muri paroisse ya «Saint Michel». Yabaga anicaranye na rubanda, atagira abamurinda. Yari umukristu, akaba n’umuseminari, «séminariste». Mwene aba abarundi nka Niyomwungere, babita ibijuju. Niyomwungere yafashe Paul Rusesabagina nk’ikijuju, kugeza ubwo amwuriza indege, ataramenya neza ko ari bombe ya «Hiroshima» iri bumuturikane.

Paul Kagame si umukirisitu. Icyo arwana na cyo ni ukuguma ku butegetsi n’agatsiko ke, n’ubuvivi bwako.

Hari abo numva banavuga ngo barashaka kujya gukorera politiki mu Rwanda. Ingabire, Ntaganda na Diane Rwigara na bo barahari. Ikibazo ni ukumenya icyo bahakora. Mushayidi na Niyitegeka, bagerageje amahirwe nk’aya, basaziye mu magereza. Ntawamenya uburyo bazayasohoka mo, uretse impuhwe za Nyirigira.

Ni byiza ko twiga uburyo bwo kwirinda abo dukeka ko ari inshuti zacu. Ikibazo ni ukumenya ngo inshuti ni nde, ni nde utari yo. N’inzu turira mo, tugomba kumenya ko zitavugirwa mo (les murs ont des oreilles). Paul Rusesabagina yatanzweho igitambo Imana itigeze isaba. Icyaduha ngo inzozi ze zo kurekurwa zimubere impamo, wenda ntiyazongera kwizera ibiguruka byose!

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email