Ibihe turimo: Nyuma yo kubeshyerwa ko ari we wishe Rutayisire Georges, na we yicishijwe agafuni!

©Photo: Réseaux sociaux. Nyakwigendera Ndayambaje Bahati

06/03/2021, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Yitwa Bahati Ndayambaje. Yari umunyekongo w’umunyamulenge, utaranageza ku myaka mirongo itatu (30) y’amavuko. Ise yitwa Nzabanita Buhake, naho nyina, witabye Imana cyera, yitwaga Nyiramana.

Abavandimwe ba Bahati barimo abitwa Samuel, Mukesha, na Nshimiye. Bamwe muri bo baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abandi babana na se mu nkambi y’impunzi ya Kiziba, ahahoze ari perefegitura ya Kibuye.

Bahati Ndayambaje yamenyekanye ubwo havugwaga urupfu rutunguranye rw’umucuruzi witwaga Georges Rutayisire. Amakuru amaze igihe acicikana ku mbuga nkoranyambaga ni uko uyu mwana Bahati Ndayambaje yarezwe na polisi y’u Rwanda ko ari we wishe uyu Rutayisire George, amusanze iwe, ndetse ngo akamutwara ibihumbi magana ane (400.000) by’u Rwanda.

Bahati Ndayambaje ngo yigeze kuba kwa Rutayisire Georges, ari umukozi wo mu rugo. Umuryango we wemeza ko koko yari umukozi wa Rutayisire Georges, ariko ngo ntiyamaze igihe kuri uyu mucuruzi, mwene Rubangura Uzziel.

Bivugwa ko Bahati akimara kureka akazi ko mu rugo kwa Rutayisire Georges, atigeze asubirayo, ku buryo ibyo kumwica no kumwiba amafaranga yavuzwe na polisi, ngo bitabayeho.

Bahati ngo yishwe urw’agashinyaguro

Nyuma y’uko Bahati Ndayambaje afashwe na polisi y’u Rwanda, ndetse akemera icyaha ko ari we wanize Rutayisire Georges, mu cyumweru gishize polisi yamushyize mu modoka yayo, imujyana kwa nyina wabo, mu nkambi ya Kiziba. Polisi yabajije nyina wabo wa Bahati niba ibihumbi magana ane byibwe kwa Georges Rutayisire, Bahati ari we yabihaye. Nyina wabo yahakaniye polisi ko iby’ayo mafaranga ntabyo azi. Polisi yahise isubiza Bahati mu kasho ku Kacyiru, nyamara nyuma y’umunsi umwe gusa, taliki ya 25 gashyantare 2021, igaruka mu nkambi ya Kiziba kubwira umuryango wa Bahati ko yarashwe, ubwo ngo yasimbukaga imodoka ya polisi, agiye gutoroka.

Ise wa Bahati (Nzabanita Buhake), yahise yitabaza umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi (HCR) kugirango umufashe gukura umurambo mu bitaro bya polisi ku Kacyiru, ariko uwo munsi umurambo polisi yanze kuwutanga.

Umunsi w’ejo hashize taliki ya 05 werurwe 2021 ni bwo imodoka ya HCR yasubiye kuri polisi ku Kacyiru, ari na bwo umurambo wa Bahati waje kuboneka, ariko ngo utagaragaza ibimenyetso by’uko Bahati yishwe arashwe.

Abo twavuganye bambwiye ko umurambo we wari umeze nk’uwishwe urubozo: ibikomere byinshi mu gahanga n’amaso yavuyemo. Bamwe mu muryango wa Bahati bati: «ibyo twabonye si ibyo kuvugwa; ni agahomamunwa». Ngo umwana wabo yishwe urw’agashinyaguro. Umurambo wa Bahati Ndayambaje washyinguwe ejo hashize taliki ya 05 werurwe, mu nkambi ya Kiziba.

Urujijo mu iyicwa rya Bahati

Bahati Ndayambaje yari umwana wabaga mu nkambi ya Kiziba, ariko imibereho mibi yo mu nkambi iza kumunanira, bityo ahitamo kujya mu mugi wa Kigali kwishakishiriza ubuzima.

Kugirango abone akazi ko mu rugo kwa Georges Rutayisire, byatewe n’umwe mu muryango wa Bahati warongoye mu muryango wo kwa Rubangura Uzziel. Bahati yaje kuvayo kubera impamvu zitandukanye, zirimo n’uko Rutayisire ngo yamuhembaga amafaranga make. Rutayisire Georges amaze kwicwa, polisi yahise ijya gufata Bahati, uyu yiyemerera ku mugaragaro ko ari we wishe Rutayisire Georges, akanamutwara ibihumbi 400.

Amakuru afitiwe gihamya, ni uko urupfu rwa Georges Rutayisire rufitanye isano n’ifungwa rya Gérard Urayeneza, wari warashinze Collège ya ESAPAG i Gitwe, université y’i Gitwe, n’ibitaro by’i Gitwe.

Mu ifungwa rya Gérard Urayeneza, abashinjabinyoma bashakishijwe, barimo na Georges Rutayisire, ariko uyu yanga kujya kumushinja ibyo binyoma. Gérard Urayeneza yaregwaga imibiri yajugunywe mu myobo hafi y’iwe i Gitwe, ubushinjacyaha bukemeza ko ari we wicishije abo bantu, akanabajugunya muri iyo myobo, mu gihe cya «génocide» yo muri mata 1994.

Mu rwego rwo gushaka kubohoza ibikorwa bya Gérard Urayeneza byavuzwe haruguru, ubushinjacyaha bwashakishije abantu bizewe bo kumushinja, ariko cyane cyane abacitse ku icumu, bamuzi neza, banafite amikoro.

Ni muri urwo rwego hashatswe Rutayisire Georges, cyane cyane ko uyu na Gérard Urayeneza bavuka hafi aho i Gitwe, bakaba bari no mu bakomeye mu idini ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda.

Uretse kwanga kujya gushinja Gérard Urayeneza, Rutayisire Georges aranavugwaho ikindi cyaha gikomeye cyashoboraga kumwicisha. Yari aturanye na général Jacques Musemakweri, bikaba bivugwa ko uyu musirikari mukuru yishwe n’ubutegetsi, aho kwicwa n’indwara nk’uko byatangajwe.

Nk’inshuti y’uyu musirikari mukuru wahoze mu ngabo za Kagame, Georges Rutayisire yagoroberezaga iwe kenshi, cyane cyane ko Georges yabaga wenyine (umugore we, Abigayire n’abana, baba muri Amerika). Bivugwa ko ubwo hamenyekanaga amakuru ko Jacques Musemakweri yapfuye, Georges Rutayisire ari we wabimenye mbere, ndetse anaba uwa mbere mu babonye umurambo we. Kuba yarabonye uburyo umurambo wa Musemakweri wari wangiritse, polisi ngo yabibonye mo ko Georges azagira uwo abyongorera, abicanyi bayo na we bahitamo kumuniga.

Aho urujijo ruherereye, ni ukumenya uburyo Bahati yaguye muri icyo gico cy’abicanyi b’ubutegetsi, cyane cyane ko yari umwana wihigiraga imibereho, mu gihe yari ategereje we n’abavandimwe be ndetse na se kujya muri Amerika, mu rwego rwo kubatuza bundi bushya. Atari ayawe ngo ntakurara mu mubiri. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Please follow and like us:
Customized Social Media Icons from Acurax Digital Marketing Agency
RSS
Follow by Email