Gilbert Mwenedata mu nzozi z’«impagarike n’ubumuntu» muri politiki!

©Photo/UJRE: Gilbert Mwenedata, illusion, aventure, naïveté, suicide politique?

28/02/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

“Nagiye muri politiki nzi neza uburemere bwa byo n’ingaruka za byo…”, Gilbert

Gilbert Mwenedata wigeze kwiyamamariza umwanya w’ubudepite (député) muri 2013, nyuma mu uw’2017 akangirwa kwiyamamariza umwanya wa perezida wa Repubulika, nyuma y’umwaka nawo utagera mu uw’2018 yafashe iyo ubuhungiro yerekeza muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika.

Aho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika yakomeze ibikorwa bye bya pilitiki, ashinga ishyaka “Urunana rw’abanyarwanda baharanira demokarasi” mu magambo y’impine mu rurimi rw’igifransa: IPAD-UMUHUZA (Initiative du peuple pour l’alliance démocratique).

Nyuma y’ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” guherutse kugirana na we (kanda aha wongere ucyumve niba waracikanwe: «Nyuma y’ihanurwa ry’indege …abahutu twari duturanye nibo bahunze ntabwo ari twe [abatutsi] twahunze»! ubu noneho aratugezaho inzozi ze za politiki: ibyo yanyuzemo kugeza ubu, uko yumva uruhererekane rw’amateka y’amahano ndengakamere yaranze u Rwanda – ari ayiswe “Génocide” mu inyungu za politiki n’atarahawe iyo nyito ahora atwikirizwa utwatsi – n’uko umunyapolitiki nyawe akwiye kwifata imbere ya rubanda yagizeho ingaruka zirenze imivugire.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email