26/01/2021, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Taliki ya 28 Mutarama 1961, taliki ya 28 Mutarama 2021. Imyaka mirongo itandatu iruzuye neza neza u Rwanda rwipakuruye ingoma ya cyami rubaye Repubulika, du latin res publica, chose publique. Aya ni amateka y’igihugu azahora azirikanwa n’ubwo hashira imyaka n’imyaniko, kabone n’iyo haba hari abashaka kuyasibanganya burundu ngo bayasimbuze ayabo n’uko bashaka ko yajya yigishwa cyangwa yizihizwa.
Mugushaka kumenya neza ibyaranze amateka ya Repubulika mu Rwanda no gucengera imikorere yayiranze mu bihe bitandukanye muri iyi myaka 60 imaze, «Ukuri k’Ukuri» kwahisemo gutegura uruhererekane rw’ibiganiro (série d’émissions) aho tuzajya duha ijambo abantu batandukanye bayigizemo uruhare, haba mu ikubitiro ry’ishingwa rya yo cyangwa se nyuma, kugirango baduhe ubuhamya tunajye impaka ku ngingo iyi n’iyi igihe bibaye ngombwa. Uru ruhererekane rw’ibiganiro (série d’émissions) rubimburiwe na Sebatware André wabaye umwe mubateraniye i Gitarama bashinga Repubulika, basezerera ingoma ya cyami.