13/01/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Mu kiganiro «Ukuri k’ukuri» cyo ku wa 11 mutarama 2021, gitegurwa n’umunyamakuru Tharcisse Semana, cyumvikanye mo impaka z’urudaca, ariko zubaka ahazaza h’igihugu cyacu (kanda kuri uwo murongo ukurikira, wongere ucyumve: “Bafite impungenge z’ejo hazaza h’u Rwanda”. Kubera iki?). Ni impaka zahuje Gustave Mbonyumutwa, Ruhumuza Mbonyumutwa, Clarisse Mukundente, na Prudencienne Seward.
Aba bose baganiraga, bakanungurana ibitekerezo ku nyito bise «stigmatisation».
Iri jambo ry’igifaransa, n’ubwo abatumirwa bagerageje gucishiriza ibisobanuro byaryo mu kinyarwanda, rikunze gukoreshwa hakurikijwe impamvu runaka ryakoreshejwe mo.
Ijambo «stigmatisation», jye naryita guheza, gucira urubanza, kwigizayo, gukandagira, gukandamiza, guhonyora, kwibasira, gusuzugura, gutesha agaciro uwo ari we wese, ubishingiye k’uko umwumva, umubona, uko atekereza, uko yitwara, uko yumva ibintu, bitandukanye n’uko wowe ubyumva.
Ibi bisobanuro byose, bigize ijambo «stigmatisation», bikaba bishingiye ku muco wacu, wa muco nita ko ugayitse, kuwuhindura cyangwa kuwurandurana n’imizi yawo, bikaba biri kure nk’ukwezi, kuko uwo muco mubi ni wo twavukiye mo, tunawukurira mo.
Ikiganiro cya Tharcisse Semana n’abatumirwa be, naragikunze cyane, nyamara nticyashubije ibibazo umunyarwanda, yaba ujijutse cyangwa wize make, yibaza uyu munsi: kubera iki twicana?
Ni byiza ko abatumirwa ba Semana, na bo ubwabo, bemeje ko icyo kiganiro cyari gishingiye kuri «débat-ibiganiro nyungurana bitekerezo», ko kidatanga ibisubizo buri wese wacyumvise, yifuza.
Ikibazo na njye nibaza, kikaba giteye gitya: ko numvise buri wese, mu batumirwa ba Semana, yikururiraho akaringiti ke, ibisubizo by’ibyo twibaza twese nk’abanyarwanda, bizaza ryari, ni nde uzabizana, ni ubuhe butegetsi bubiteganya, ni ubuhe bwoko, mu bahutu n’abatutsi, bwiteguye kubibonera umuti?
Niba ibyo bisubizo bitabonetse inzira zikigendwa, impaka nk’izi zizaba urudaca, kugeza ryari?
Nyirabayazana: ubutegetsi bwa gahutu na gatutsi, bwiharira byose
Tutabiciye ku ruhande, abatumirwa ba Semana, barimo abahutu n’abatutsi. Nkeka ko ari na yo mpamvu bifuje guhurira muri icyo kiganiro, kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibituma ayo moko yombi ashyamirana, kugeza n’aho yicana. Nyirabayazana w’ibibazo bidutanya, ni byo ifite aho ihuriye na «stigmatisation», ariko iyi, mu by’ukuri, ni ijambo riciriritse ugereranyije n’ibibazo bidutanya, bituma twicana. Twicana kubera ko amoko yacu yananiwe gusangira byose: umuco mwiza, ubupfura, ubumuntu, ubunyangamugayo, ubutegetsi.
Ibyitwa ubutegetsi, ari na byo bikomeye mu bituma tumarana, bivuze kugira byose, kubyiyitirira no kubyiharira: ubutunzi, imibereho, uburenganzira, ubushobozi ku muntu no kumutekerereza (avoir l’autorité, la faculté d’agir pour un autre).
Ibyo byose bibumbiye mu byo abanyamategeko bita mu gifaransa «pouvoir législatif»: ubutegetsi nyubahirizategeko, «pouvoir exécutif»: ubutegetsi nshingamategeko, «pouvoir judiciaire»: ubutegetsi bw’ubucamanza.
Ubwo butegetsi uko ari butatu, ni bwo mu by’ukuri bukandamiza ubwoko budafite ijambo mu butegetsi buba bwashyizweho n’abanyagitugu. Iryo kandamiza, riheza ubwoko ubu n’ubu muri byose, rikaba ari ryo rikurura amakimbirane aganisha mu kumarana. Gukwepakwepa izi mpamvu zose, tuziganisha mu nyito abatumirwa ba Semana bakoresheje: kwitandukanya n’uwishe, kutitirirwa ubwoko bw’uwishe undi, ndi umunyarwanda, ntibikemura na gato ibibazo bidutanya, ahubwo biradukerereza, bikanatwongerera ubukana bwo kumarana.
Ikibabaje ni uko bene izo nyito, akenshi ziba zihishe inyuma y’ikibi. Abanyapolitiki bacu bakomeje kuzikoresha mu rwego rwo kugerageza kunyura mu nzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi, aho gushakira hamwe ibibazo bya nyabyo bidutanya no kubikemura. Aba banyapolitiki ni na bo bakomeje kuba ba gashozantambara na rusahuriramunduru kuva ku ntambara yo ku Rucunshu, Revolisiyo yo muri 59, na Jenoside yo muri 94, yashoje gahunda mu moko yombi, gahunda yo kumarana.
Umusonga w’undi
Ngarutse ku batumirwa ba Semana, iyo uteze amatwi bamwe muri bo, uhita ubumva mo umusonga wabo bwite, uw’abandi ukaba utababuza gusinzira. Madame Prudencienne Seward na Clarisse Mukundente, bati: «abaje kwica iwacu bari abahutu». Aba bombi, ibyo bavuga bifite ishingiro, kuko muri jenoside yo muri 94, abicaga abatutsi bitwaga abahutu, n’ubwo bivugwa ko barimo n’abatutsi. Nyamara aho bikomereye ni uko aba badamu bombi, iyo umunyamakuru ababajije abica abahutu uyu munsi abo ari bo, batinya kubashyira ku karubanda. Madamu Prudencienne we, mu kuri kwe asanganywe, asa n’uwemeza ko abicanyi bo muri FPR iyo bagiye kwica abahutu, bo batagenda bivuga ibigwi, nk’uko abahutu babigenzaga muri jenoside yo muri 94, ubwo babaga bagiye kugaba ibitero ku batutsi.
Aya magambo ya Prudencienne Seward asa n’aca amarenga ko ubwicanyi bw’inkotanyi ku bahutu, ntaho buhuriye no kwica, ariko na none akagaruka kuri kwa kuri gukenewe, agira ati: «muri iki gihe dukeneye umuhutu wiyama mugenzi we w’umuhutu, n’umututsi wiyama mugenzi we w’umututsi mu bikorwa by’ubwicanyi aba bombi bakora, bitwaje amoko yabo».
Ku rundi ruhande, bene Shingiro Mbonyumutwa (Ruhumuza na Gustave), na bo impungenge zabo bazishyize ahagaragara. Ntibashaka kwitirirwa ibyo sogokuru wabo (Dominiko Mbonyumutwa) ubutegetsi bw’inkotanyi bumugerekaho uyu munsi. Gustave we anagera kure, akavuga ko n’urushyi sekuru yakubitiwe mu Byimana, rutamureba, na gato. Aha byinjira muri ya nyito, ihuriweho n’abatumirwa bose ba Semana, inyito yo kwitandukanya n’uwawe, n’iyo yaba arengana cyangwa ari mu kaga.
Nyamara ibibi ngo birarutanwa. Iyo Clarisse Mukundente agerageje gusubiza ikibazo cya Semana, umubaza inyito y’abica abahutu uyu munsi, we avuga ko «abatutsi bica abahutu, ntaho ahuriye na bo, ko nta bwoko yatumye ngo bujye kumwicira ubwoko bwamwiciye abe».
Ibisubizo n’ibitekerezo by’abatumire ba Semana bikaba, mu by’ukuri, byinjira muri ya «logique» yo kwitandukanya no kutitirirwa ubwoko bw’abicanyi burangwa mu moko yombi, nkaba nkeka ko ari na cyo cya ngombwa gikwiye kumvikana neza muri icyo kiganiro.
Iyi nyandiko, n’ubwo ahanini ishingiye ku isesengura ku byavuzwe n’abatumire ba Semana, iranifuza ko abandi batanga ibitekerezo bisa n’ibyabo, bakenewe mu kubaka sosiyete nyarwanda, yamunzwe n’ibibazo by’amoko y’abahutu n’abatutsi.
Aba bitwaza amoko yabo iyo bashaka kugera ku butegetsi, bamara kubufata bagaheza ubundi bwoko mu byiza by’ubwo butegetsi, ari na yo mpamvu nyamukuru yo gushyamirana ndetse no kwicana hagati y’abaturage, baturuka mu moko yombi.
Clarisse Mukundente, mu magambo ye nakunze muri iki kiganiro, aragira ati: «Ubutegetsi bwose bukoresha abaturage; ni ubutegetsi bujyaho bwitwikiriye ubwoko; ubu butegetsi buba buvuga ko burengera ubwoko ubu n’ubu, kandi mu by’ukuri buba bwishakira kugera ku butegetsi, gusa. Ubutegetsi ni bwo bukurura ubwicanyi bwose; «les élites-abayobozi» ni bo bategura ubwo bwicanyi, bakabushumuriza abaturage, aba na bo bagakora akazi ko kwica. Nyamara aba baturage baba batazi aho biva, n’aho bijya».
Iyi mvugo ya Clarisse Mukundente inyibukije amagambo ya bamwe mu baregwaga jenoside, ubwo nababazaga impamvu bishe abatutsi mu gihe cya jenoside yo muri 94. Byari muri 98, muri gereza ya Kimironko. Icyo gihe bamwe muri bo bari bamaze kwemera ibyaha, babishishikarijwe n’abayobozi ba FPR-Inkotanyi ubwo, mu magereza yose yo mu Rwanda, bategekaga abaregwa bose kwemera icyaha no kugisabira imbabazi, kugirango barekurwe.
Igisubizo cy’abo twaganiriye, hafi ya bose, cyari giteye gitya: «ntabwo twari dufite umugambi wo kwica abatutsi, kuko abenshi twari twaranywanye, dusangira byose; uretse n’ibyo, twanahanaga inka n’abageni. Kubica ntibyari ubushake bwacu; twarabitojwe, tunabishishikarizwa n’abayobozi: konseye na burugumesitiri». Icyo gisubizo cyarampahamuye, nsigara nibaza nti: ni gute umuntu muzima, ufite ubupfura n’ubumuntu, yemera ko umuyobozi amutegeka kwica, akanabishyira mu bikorwa? Uyu munsi hari uwansubiza ati ibyo uvuga ntabwo ubizi, kuko ntiwigeze umenya cyangwa ngo ubone ubukana abicanyi bari bafite muri kiriya gihe cy’akaga!
Nyamara na none, ngaruka ku biriho uyu munsi, nkongera nkibaza nti: ni nde muyobozi wategetse kwica abahutu mu makambi no mu mashyamba ya Kongo, abishi babo, bakabishyira mu bikorwa? Aha ni ho mpita mbona neza igisubizo cy’uko abaturage ari abanyeshuri beza, bamira bunguri ibyo bigishijwe n’abayobozi babo, nk’uko umukirisitu amira bunguri ivanjiri ntagatifu!
Birakwiye, kandi biratunganye ko uyu muco mubi wo kwica, dutozwa n’abayobozi, kugirango bagere ku butegetsi batarushye, tuwucikaho burundu, byaba na ngombwa tukabizira.
Birakwiye kandi ko abanyapolitiki b’uyu munsi, bahamagarira rubanda kwamagana ubutegetsi bwa FPR, hakoreshejwe imyigaragambyo, na bo bahagarika iyo myifatire igayitse, kuko ntacyo ifasha rubanda, uretse abo banyapolitiki baba bishakira gufata ubutegetsi batarushye.
«Bravo» kuri Clarisse Mukundente, Prudencienne Seward, Gustave Mbonyumutwa, na Ruhumuza Mbonyumutwa, kubera umuganda w’ibitekerezo mwatanze, ibitekerezo bigamije kubaka sosiyete nyarwanda y’ejo hazaza. Nizere ko, nk’uko byifujwe na mugenzi wanjye Semana utegura iki kiganiro, muzongera no kumvikana mu gitaha, gifite umurongo nk’uyunguyu.