13/09/2020, Ikiganiro “Uko mbyumva, ubyumva ute?” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana.
Mu myaka 26 yose ishize FPR-Inkotanyi iyoboye igihugu – ikiyoboresheje igitugu n’ikiboko – ubu abanyarwanda bakomeje gutega amaso opozisiyo (opposition) bizera ko yo wenda yabavana ku ngoyi n’igitugu bya FPR; bakomeje kwibaza niba muri opozisiyo hari uzashobora kuyitsimbura mu birindiro byayo byo gupyinagaza abanyarwanda no kubabuza amajyo n’amahwemo. Isesengura.