31/07/2020, Yanditswe na Amiel Nkuliza
Yitwa Uzaramba Aimable Karasira. Yigisha ikoranabuhanga (IT) muri kaminuza y’u Rwanda.
Ni umwana w’umututsi utavangiye. Interahamwe za cyera n’iz’ubu zamaze abe, hafi ya bose. Abo ni abavandimwe be, ise ndetse na nyina. Bene nyina bishwe n’interahamwe za cyera, zashinzwe na perezida Habyarimana, naho nyina na se bicwa n’interahamwe z’ubu, zashinzwe na Paul Kagame.
Izi mfu z’uruhererekane zatumye Aimable Karasira yiheba, ndetse arwara ihahamuka ridashira (dépression). Iyi ʽʽdépression” yanamuviriye mo inganzo. Karasira yahimbye indirimo nyinshi, ziganisha ku gahinda ke, ariko zinashyira mu majwi interahamwe z’uyu munsi.
Izi nterahamwe zo zica mu mayeri, ntizararika ku gasozi nk’izazibanjirije. Zinigira abantu mu magereza, mu ma kasho ya polisi, zikababeshyera ko ngo biyahuje amashuka. Kizito Mihigo yanigiwe muri kasho ya polisi i Remera, ku wa 17 gashyantare muri uyu mwaka wa 2020. Me Donat Mutunzi, wigeze kunganira mu mategeko Dr Léon Mugesera, na we yanigiwe muri kasho ya polisi muri mata, umwaka wa 2018. Igipolisi cy’u Rwanda ni cyo cyamubitse, kivuga ko na we yiyahuriye muri kasho ya polisi i Ndera, mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali, mu gihe umuryango we uvuga ko wari umaze iminsi waramubuze, waranatanze ikirego mu nzego z’iperereza ngo zimushakishe.
Interahamwe nshya ubu noneho zahinduye undi muvuno wo kwica: gufata abazikora mu jisho, zikabafungira mu bigo bivura indwara zo mu mutwe. Barafinda Sekikubo Fred yajyanywe ku ngufu i Ndera n’ikigo cy’ubushinjacyaha (RIB). Nyuma y’amezi arindwi yamaze muri Caraes i Ndera, yagarutse ari intere, igihindugembe.
Abamuteraga ibishinge ku ngufu, bamubwiraga ko utahiwe ari Aimable Karasira. Nyuma y’uko Barafinda atabarije uyu muhanzi, abamotsi b’ingoma yica bahise bamwanjama, bazikura akaboze.
Mu biganiro ahitisha ku mbuga nkoranyambaga, Aimable Karasira yatangaje ko kubera ibibazo yatewe n’abanyarwanda, adakeneye kurongora cyangwa kubyarana n’umunyarwandakazi.
Nubwo ayo magambo yahise muri audio yo mu mwaka ushize wa 2019, umumotsi w’interahamwe z’ubu yahise ayohereza i bwami, asaba ko uwayatangaje yabambwa.
Bamporiki Edouard, wakoraga akazi ko kwicukurira imisarani, akaza kugabirwa ubutore, yasabiye Karasira kwirukanwa ku kazi kubera icyaha kitagira amategeko agihana: kutarongora umunyarwandakazi.
Si ubwa mbere uyu mwiru mukuru asabiye inzirakarengane kwicwa. Ku wa 15 gashyantare 2020, muri tweter ye, yatangaje ko Kizito Mihigo yizize; nyuma y’iminsi ibiri gusa, uyu muhanzi wari ukunzwe n’imbaga y’abanyarwanda, yari yamaze kwicwa urw’agashinyaguro.
Nyuma y’uko asabiwe gucibwa umutwe, Aimable Karasira aratabaza. Aremeza ko igihe cye cyo kwicwa na we cyageze. Arasaba abishi be kutamwica nk’urwa mugenzi we Kizito Mihigo. Kumurasa mu mugongo ngo ni rwo rupfu Karasia yifuza. Yongeraho ko namara kwicwa, ntawe ukwiye kumuririra, ko ahubwo abakamuririye bagombye kumwita Ndabaga, akabarirwa mu ntwari zindi zamubanjirije mu kuvuga ukuri aho kutavugirwa.
Aimable Karasira azicwa ryari, azicwa na nde? Icyo ni cyo kibazo kibazwa uyu munsi. Kuba ataricwa, n’igihe yahereye akora mu bwanwa abishi be b’uyu munsi, ni uko utegeka kwica na we yapfuye cyera. Cyeretse nazuka, kuko twemera izuka ry’abapfuye!
Fungura imirongo ikurikira, wiyumvire uburyo Aimable Karasira yamaze kwisinyira ibaruwa y’urupfu.