Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ni “Mbanza nkumene nanjye”?!
Buri gihe iyo hakozwe raporo mu gihugu kimwe ku kindi, byanze bikunze hagomba kuboneka iyindi iyisubiza mu kindi gihugu. Gusa ikitumvikana kugeza ubu ni uko igisubizo kiza na cyo ari irindi hurizo, rishaka ko ibihugu byombi birushanwa mu kugaragaza ibyaha, kandi icyari gitegerejwe ari ukwiregura ku byo igihugu kimwe kiba cyareze ikindi. Ibi bihugu byombi birangwa no guhimana, umuntu akaba yakwibaza igihe ibibazo byabyo bizarangirira
Muri uru rwego tumenyereye gusoma ahantu hanyuranye Ubufaransa bujya bugaruka ku iraswa ry’indege yari itwaye perezida Yuvenali Habyarimana w’u Rwanda na Perezida Sipiriyani Ntaryamira w’u Burundi, hamwe n’abari babaherekeje; ndetse n’abapilote b’Abafaransa b’iyo ndege yahanuwe ku itariki ya 6 Mata 1994, ndetse bikavugwa ko iryo hanurwa ari ryo ryabaye intandaro ya jenoside yakozwe mu Rwanda.
Nyuma y’iki gikorwa cy’iterabwoba hakozwe anketi zari ziyobowe n’umushinjacyaha w’umufaransa Jean-Louis Bruguière, waje kwerekana urutonde rw’abasirikari bakuru 10 bagombaga gushinjwa iki gikorwa cy’iterabwoba, byaje ndetse no gukurikirwa n’izindi manda z’umushinjacyaha w’umwesipanyoli wemezaga ko hagomba gusohoka manda 40 zigomba gufata bamwe mu basirikari bakuru b’ingabo z’u Rwanda, barimo na Perezika Kagame Paul, kubera ko icyo cyaha cyakozwe ari we wari mukuru w’izo ngabo zaje no guhinduka ingabo z’u Rwanda nyuma.
Ibyemezo byari muri izi raporo byatumye Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo byo gushyirwa mu bikorwa. Muri ibyo yakoze harimo no gutangiza amaperereza ku ruhare rw’ingabo z’abafaransa zari mu Rwanda muri icyo gihe. Izibukwa cyane ni “Raporo Mucyo” na “Raporo Mutsinzi”. Nyuma Ibintu byaje gusa nk’ibisinziriye kugeza igihe Abafaransa baje gukorera anketi ku butaka bw’u Rwanda, bakayisoza bemeza ko hagikenewe ibindi byakorwa kugira ngo hafatwe ibyemezo byo kuyigeza mu rukiko, kuko raporo ya Bruguière yabaye nk’itandukanye n’iyayobowe na Trevidic. Uyu mushinjacyaha na we yaje kuva muri iri perereza, nk’uko byari byagendekeye Jean Louis Bruguière mbere ye, kugeza ejobundi habonetse undi mushinjacyaha wahise azamura iyo dosiye, kuko ngo hari umutangabuhamya, Jenerali Kayumba Nyamwasa, wari wagejeje kuri abo bashinjacyaha ubushake bwe gutanga ubuhamya.
U Rwanda rukimara kumva iyi nkuru na rwo rwashinze Dr Jean Damascene Bizimana (umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenocide, CNLG), ko yashaka uruhare rw’abafaransa muri jenoside yakozwe mu Rwanda. Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru “The New Times” cyo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2016, umuntu asemuye mu kinyarwanda agira ati: ” ubufatanyacyaha bw’abafaransa muri jenoside, uruhare rw’abasirikari bakuru “. Ku ifoto ijyana n’iyo nkuru, haragaragara inyandiko iyiherekeje igira iti “Mu gihe cya jenoside, abasirikari b’abafaransa barimo gushyikiriza interahamwe kuri bariyeri ingorwa ya jenoside”. Ni yo yari iri munsi y’ifoto, uretse ko mu gihe nandikaga iyi nkuru iyi nteruro ntayishyizeho. Bibaye ngombwa uwaba ayifite yazayitugaragariza).
French complicity in the Genocide: the role of senior military officers