Mbonyumutwa Dominique mu umujishi wa MDR no mu nkuge za MRND!

©Photo : Réseaux sociaux. Hagati: Perezida Dominique Mbonyumutwa, iburyo bwe: Anastase Makuza, ibumoso bwe: Isidore Nzeyimana.

15/08/2019, Ikiganiro “Ukuri k’Ukuri” mutegurirwa kandi mukagezwaho na Tharcisse Semana

Repubulika yashingiwe mu isoko (Place du marché) i Gitarama ku italiki ya 28 Mutarama 1961, itezwa cyamunara mu isoko mu gihugu hose kandi iminsi yose uhereye icyo gihe! Impinduramatwara (Révolution sociale) yagezweho cyangwa yarapfubye? Igice cya kabiri.

Nyuma y’igice cya mbere cy’ikiganiro twagiranye na Marie Claire Mukamugema, umukobwa wa perezida Mbonyumutwa Dominique, ku nkomoko, ubuzima n’imibereho bya se n’uburyo yakoranye n’ubutegetsi bwa cyami n’abazungu kugeza abaye perezida wa mbere wa Repubulika y’u Rwanda (kanda aha wongera wumve icyo igice cya mbere: Ukuri k’Ukuri: Impinduramatwara (Révolution sociale) yagezweho cyangwa yarapfubye? Igice cya mbere), ubu noneho muri iki gice cya kabiri turarebera hamwe uko nyuma yo kuba umusushefu (sous-chef) yabaye umurwanashyaka wa MDR, uburyo yagizwe INGWIZAMURONGO muri iryo shyaka n’uburyo nyuma yaje kugirwa umunyacyubahiro w’umudari w’ikirenga (Chancelier du médaille d’honneur et d’excellence) muri MRND ya perezida Juvuénal Habyalimana.

Please follow and like us:
Social Media Icons Powered by Acurax Web Design Company
RSS
Follow by Email