Ibihe turimo: Imyaka 25 y’ikinyoma kitiriwe «génocide yakorewe abatutsi»!

Imyaka 25 yose Paul Kagame na FPR-Inkotanyi bonsa ikinyoma banatesha agaciro ikiremwa-muntu

07/04/2019, Yanditswe na Amiel Nkuliza

Taliki ya 06 Mata 1994-taliki ya 06 Mata 2019. Imyaka makumyabiri n’itanu irashize abanyarwanda bagushijwe mu gahundwe n’ubutegetsi bw’abicanyi b’ingoma ya FPR-Inkotanyi. Imyaka 25 irashize abahutu bose, yaba n’uwavutse uyu munsi, bambitswe karinga ya «génocide yakorewe abatutsi».

Turi ku italiki nk’iyingiyi, ukwezi kwa Mata, umwaka w’1994, isaha ni saa mbiri n’igice z’ijoro. Igihugu kimaze imyaka ine mu ntambara, ariko irasa n’iyenda kurangira. Amasezerano yo kuyihagarika burundu no kugabana ubutegetsi ku baburwanira, yasinyiwe Arusha ho mu gihugu cya Tanzaniya, ku wa 03 Kanama 1993. Biteganijwe ko FPR-Inkotanyi izagabana ubutegetsi n’ishyaka rya MRND, risanzwe rifite ubutegetsi. Aya mashyaka yombi azaringaniza imyanya uko yakabaye, haba mu ngabo no mu zindi nzego z’ubutegetsi.

Nyamara ngo akaryoshye ntigatinda mu itama: amahoro rubanda yari inyotewe, inyangabirama zo muri FPR-Inkotanyi ziyaneye mo kugeza uyu munsi. Ku italiki nk’iyingiyi, ukwezi n’umwaka byavuzwe hejuru, zihanuye indege yari ivanye perezida Habyarimana i Dar-es-salaam muri Tanzaniya, aho abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari: Uburundi, Uganda, Tanzaniya n’u Rwanda, bari bahuriye kugira ngo bigire hamwe uko amahoro, yari anyotewe, yasagamba muri ako karere.

Abari muri iyo ndege bose: perezida Habyarimana w’u Rwanda, Sipiriyani Ntaryamira w’Uburundi, abari babaherekeje (délégation), ndetse n’abaderevu batatu b’abafaransa, nta n’umwe ushoboye kurokoka. Iyo «Falcon 50», yari yatanzwe ho impano na perezida w’Ubufaransa (François Mitterrand), ibiceceti byayo biruhukiye ku icumbi rya perezida Habyarimana i Kanombe. Ingabo za FPR-Inkotanyi, zimaze gukora iryo shyano, zihise zimika ubutegetsi bwazo, ndetse zibugabira umwicanyi wabwo mukuru, Paul Kagame. Uyu azarira ku munyagasani, yimike ikinyoma mu gihugu, ndetse akibatize izina ry’akaga: «génocide yakorewe abatutsi».

Kwibuka «Génocide yakorewe abatutsi», gusa!

Ibyitwa «génocide» ni bwo bitangiye kumvikana. Ni ijambo risanzwe, ariko ritazwi neza mu gihugu, kuko ni irivamahanga. Ngo risobanuye kwica no kumaraho ubwoko ubu n’ubu. Iryo jambo rihise ryitirirwa abatutsi kuko taliki ya 06 Mata Habyarimana akimara kwicwa, ni bwo batangiye guhigwa. Bamwe muri bo, baniyemeje guhunga muri iryo joro kuko bakeka ko hari urubategereje. Abo Imana yahagazeho bashoboye kwambuka imipaka, abandi bazindukiye mu bwihisho. Babwiwe n’iki ko bahigishwa uruhindu? Radiyo RTLM izindutse ibaraburira: Habimana Evariste, alias Kantano na Valeriya Bemeriki, bashyize akadomo ku batutsi bose, ko ngo ari ibyitso by’abahanuye indege ya perezida Habyarimana. Nyamara si ko bimeze kuri bose, kuko uwahanuye iyo ndege ntiyigeze abibamenyesha.

Turi ku wa 07 Mata 1994, mu gitondo cya kare. Mu Biryogo aho nari ntuye, insoresore zirakomanze. Zirimo izo nsanzwe nzi, aho hafi: «turashaka abatutsikazi baryamye hano». Samusoni Harelimana ni we tubana mu nzu. Ni umukinnyi w’umupira w’amaguru mu ikipe ya Panthères Noires, ikipe y’ingabo z’igihugu. Samusoni amaze igihe acuditse na Fifi, imfura y’i Rwanda ku mutima no ku buranga. «Muramushakira iki»?

Ikibazo cya Samusoni nticyumvikanye neza ku bashaka kwica uwo mwari muziranenge. Ngabo binjiye mu nzu, basatse hose, Fifi ntawe uhabonetse. «None wowe Arusha, nta byitso uhishe muri iki cyumba»? Arusha ni izina nari narahimbwe n’abaturanyi, kuko nari maze hafi umwaka mu mishyikirano yaberaga Arusha, yahuzaga FPR-Inkotanyi na Leta ya perezida Habyarimana, imishyikirano yashyizweho umukono ku wa 03 kanama 1993.

Ndabona bitari bworohe: jye na Samusoni twigiye hamwe uburyo twarinda amasasu abacuti bacu. Umwe ni Fifi, uhigwa cyane, undi atuye mu macumbi y’abakobwa (home) y’abasaveri i Nyamirambo. Samusoni asanzwe akora mu nzu y’isomero ry’ishuri rikuru rya gisirikare (ESM). Uretse n’ibyo, aturuka mu muryango w’abasirikare bo mu majyaruguru y’igihugu. Harelimana Samusoni arazwi cyane ku buryo yahabwa intwaro zo kurinda cyangwa gucikisha izo nshuti zacu zombi, bigaragara ko ziri mu kaga.

«Ngiye kureba ko Fifi akiriho, ndahita ngaruka». Samusoni agarukanye imbunda ya Kalacinikovu. Ni iyo kurinda Fifi na nyina wa Fifi kugira ngo interamaraso zitabirenza. Fifi ararokotse, ndetse tuzahungana twese, kugera no kuri «collège Alfadjiri» i Bukavu ho muri Kongo mbere y’uko, abyumvikanyeho na Samusoni, yisubirira mu Rwanda.

Turacyari mu Biryogo. Samusoni Harelimana azanamperekeza i Nyamirambo kuri «home» y’abasaveri. Umwari tugiye kureba yo batubwiye ko yaraye ahavuye. Ate? Umubikira tuhasanze, ati sinzi na njye uko yagiye. Uyu mwana w’umukobwa na we azarokoka, kuko Imana yongeye no kuduhuza. Iyi Mana ishimwe, kuko iyo aza kwicwa, mba nkiyifitiye ideni.

Imbunda ya Samusoni, yarinze Fifi, ikarinda nyina wa Fifi, ikarinda Jeanine Mulindabigwi, wari inshuti magara ya nyakwigendera Mbunda Félix wo kuri televiziyo y’u Rwanda, ikanamperekeza kuri «home» y’abasaveri, n’ubwo nta n’isazi yayicishije, ubu ni iyo imuhejeje i Shyanga. Samusoni Harelimana, wasize ateye imbuto zuhiwe neza mu busitani bwa Fifi, ndizera ko tuzongera tugahura, kuko yari umuhutu mwiza, utagira ubwoko, ab’ubu bagize indorerwamo birebera mo. 

Duhora twibuka, tutiyubaka

Imyaka 25 irashize, twibuka. Twibuka iki? Twibuka «génocide yakorewe abatutsi», gusa. Ni uko tubitegekwa. Nta burenganzira, nta n’amahitamo yandi dufite yo kwibuka ubundi bwoko bwaguye muri iyo «génocide»: Habineza Aphrodice Sibo, Rutaganda na Michel, twabanaga neza nta makemwa, bose bari abahutu. Bahungutse, batumiwe n’ingabo z’inkotanyi mu nama y’i Gitwe, bicwa bose n’ibihumbi bari kumwe muri iyo nama. Abo bahutu bose ntibibukwa, n’uwabicishije n’ubwo azwi, ntafatwa ngo ahanwe kubera ko ngo ari umututsi warokotse, akanarokorwa n’abo mu muryango yicishije muri iyo nama y’i Gitwe. Niba aryama agasinzira, umenya ibitotsi ntaho bihurira n’umuntu.

Kubera iki ba Rutaganda, ba Michel, ba Rukundo, n’abandi barasiwe mu nama y’i Gitwe, ndetse n’abandi bahutu benshi bagiye bazira ko batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, batibukwa? Kutabibuka bifite impamvu: ni ya mpamvu ngo ingana urugo: Kagame, wateje iyo «génocide», akanayishyira mu bikorwa, ntakozwa kwibuka kw’andi moko yaguye muri iyo «génocide». Ayo moko aramutse yibutswe, byakwitwa indi «genocide» irusha ubukana iyemejwe n’abamugabiye ingoma. Paul Kagame, aramutse yemeye ko n’abahutu bibukwa, yasobanura ate uwabishe n’ugikomeje kubica, nyuma y’imyaka 25? Igisubizo si jye ugitanga; kizatangwa n’uzarokoka ingoma yica.

Uyu ukica, yimitse ikinyoma mu gihugu: ngo abapfuye bose ni abatutsi gusa. Aba buri mwaka banongererwa imibare, kugira ngo umujinya we wo guhora, usugire, unasagambe. Mu mwaka w’1994, umujyi wa Kigali wari utuwe n’abaturage, abahutu n’abatutsi, batarenze ibihumbi 250. Buri mwaka ubutegetsi bwa Kagame bwanika ku gasozi imibiri y’abarenze abo: bivuze ko icyo gihe abari batuye mu mujyi wa Kigali bose bashize, na njye nkaba mbarimo, kandi ngihagaze. Ni akumiro!

Kwanika ku gasozi imibiri y’abacu bose, uretse n’ubugome harimo n’ubukunguzi. Umuco wacu wo guha icyubahiro abatuvuyemo, ni uko bafubikwa, bagapfunyapfunwa, bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye, byaba na ngombwa tukajya tubaterekerera, kugira ngo batadutera. Ubutegetsi bwa Kagame budashaka ko ibyo bikorwa, ni uko ntabo bwapfushije. Umubare munini w’imiryango yabo, ntayari mu gihugu ubwo ako kaga kabagaho. Ibyo ariko ntibinakwiye kuba impamvu: ntiwakwanika imibiri y’abacu ku gasozi ngo kuko nta yawe ibari mo: kubikora birimo n’ubusazi, kwikunda no guhakwa ku bagutegetse kwica, kugira ngo ugere ku butegetsi.

Amaraso asama uwayamennye. Ari uwitabiriye kuyamena n’uwatumye ameneka, bombi ni ibigusha, ni abafatanyacyaha. Iriya mibiri y’abacu yanitse ku Gisozi no mu Rwanda hose, ni ubukunguzi bw’amateka, ni urwibutso rw’ubutegetsi bubi, bwa ruvumwa, ubutegetsi buvangura abapfu n’abazima. Abazima mvuga ni abahutu batemerewe kujya kwibuka inshuti zabo z’abatutsi n’abahutu bishwe muri kariya kaga twibuka uyu munsi. Iriya mibiri ni iy’abavandimwe bacu twese: ni iy’abatutsi, abahutu n’abatwa, kuko ibisigazwa byayo ntawamenya uko abigenera ubwoko. Ni imibiri y’abahutu, abatwa n’abatutsi bishwe ku karengane no gushaka indonke zishingiye k’ugufata ubutegetsi, indonke zifitwe n’ab’ubu, banateje ubwo bwicanyi ndengakamere. Kwamagana abangaba bikaba bidakwiye kugibwaho impaka, kuko ni ihame kuri buri munyarwanda wese, ukunda u Rwanda.

Uvangura abapfu ntakiza abazima

Birababaje ko nyuma y’imyaka 25 ubutegetsi bwa Kagame bukigendera ku mayeri ashingiye ku ivangura ry’abapfu babwo. Ni byo habayeho itsembabwoko ryari rigamije gutsemba abatutsi, nyamara ntawe ukwiye kwirengagiza irindi tsembabwoko ry’abahutu ndetse n’abatwa ubutegetsi bwa Kagame bwakoze, n’ubu bugikomeje gukora. Kwibuka aya moko yose ni bwo buryo bwiza bwo kugera ku bwiyunge bwa nyabwo, ubwiyunge bushingiye k’ukwiyubaka.

Muri Mata 1995, inkambi y’i Kibeho yiciwe mo abahutu barenga ibihumbi umunani. Aba ntibinize ahubwo bamishwe mo urusasu n’ingabo za FPR-Inkotanyi, zifite ubutegetsi uyu munsi. Izi nzirakarengane zose nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kugira icyo azivugaho, cyangwa kuzibuka, yemwe n’ubutegetsi bwazishe ntibusobanura icyo bwazihoye, kuko nta cyaha zaregwaga kizwi. Iyo kinabaho, zari gushyikirizwa inkiko, aho kwicwa urubozo zishwe.    

Mu mwaka w’1996, ingabo za Paul Kagame zagabye ibindi bitero mu nkambi z’abahutu muri Zayire. Umubare w’abahaguye ntuzwi neza, ariko hari abemeza ko urenga ibihumbi 300, harimo n’abanyekongo ubwabo. Abahutu barokotse ubwo bwicanyi bakwijwe imishwaro, abandi bacyurwa mu Rwanda ku ngufu, ndetse bamwe muri bo bicwa bageze mu gihugu. Iryo tsembatsemba ry’abahutu, ryaba iryakorewe mu makambi ya Kibeho no muri Kongo, nta munyarwanda n’umwe ufite uburenganzira bwo kwibuka abarikorewe, kuko ngo yaba akomye rutenderi mu butegetsi bw’uyu munsi.

Kuba ubwo bwicanyi bwose butibukwa mu gihugu cyacu, byumvikane neza ko ubwiyunge hagati y’amoko yombi yicanye budashoboka, cyeretse Paul Kagame ufite inyungu muri uku guheza inguni, avuyeho cyangwa akagira uko agenzwa. Ibi bitabaye, ubwiyunge abanyarwanda banyotewe, bushobora kutazapfa bugezweho. Tumaze imyaka 25 twibuka, n’ubwo tutemerewe kwibuka bose. Kwibuka ni byo, ariko twibuke tuniyubaka, twubaka n’ejo hazaza.

Please follow and like us:
Social Network Widget by Acurax Small Business Website Designers
RSS
Follow by Email