Kagame muri Yale: tubyibazeho

Coca-Cola World Fund Lecture at Yale: Paul Kagame, President of Rwanda

. Ubundi birasanzwe ko mu mashuri makuru, za Universites batumira umuntu w’umuhanga, cyangwa umuyobozi wa Politiki , kugira ngo aze atange ikiganiro imbere y’abanyeshuri , abarimu n’abandi bakozi, icyo kiganiro kigakurikirwa n’ibibazo. Ndetse mu bihugu byateye imbere bifite demokarasi, ubu butumire ni bwo bukomeza gutunga abaperezida bacyuye igihe, barangije manda zabo, bitavuze ko batanga bene ayo madisikuru ngo babeho, ahubwo babikora babisabwe kandi na bo bakabikora bashaka ko byagirira akamaro urubyiruko rw’abanyeshuri. Ubu nka Perezida Obama wayoboye Amerika manda ebyiri, mu bihe bikomeye, kandi akanaba ari we mu Perezida w’umwirabura wa mbere uyoboye kino gihugu cy’igihangange, biriteguwe ko azatumirwa kenshi muri za Universite zinyuranye. Kubera ubuhanga agaragaza mu madisikuru ye, kubera ibyemezo bya politiki afata, kubera uko ahagaze mu ruhando rw’abaperezida bayoboye isi, birumvikana ko yatumirwa kenshi. Ariko se nka Perezida Kagame uzwiho kudakozwa demokaras, nk’uko we yivugira ko atazi itandukaniro riri hagati ya demokarasi n’amajyambere; waranzwe no kwica no guhutaza uburenganzira bwa Kiremwa Muntu, ubu koko atumirwa ngo yigishe iki abanyeshuri nk’abiga muri za Universite z’Amerika? Sinzi ko hari umuntu ushyira mu gaciro washimishwa no gutumira umuntu nk’uyu ngo aze aganirize abanyeshuri be. Kandi muri ino minsi, turimo kubona n’abo banyeshuri bakora imyigaragambyo yamagana bene iyi mikorere y’izi za Universite.

Aho muri Yale ni ko byagenze, abanyeshuri bashyize ahagaragara itangazo risobanura imyigaragambyo bagombaga kugirira Kagame , kubera ko atarangwa n’ubuyobozi bwiza mu gihugu cye. Kagame akoresha lobbying nyinshi ngo atumirwe Niba Kagame azwi nk’umuntu ubangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ashobora ate gutumirwa muri za Universite z’Amerika, duhereye ku zikomeye muri zo? Igisubizo kiroroshye: Kagame mu mitekerereze ye yumva nta kintu gikomeye cyamubaho kitarimo ko yavugwa ko yagize icyo akora muri Amerika. Ni yo mpamvu aba Ambasaderi b’u Rwanda muri Amerika bashingwa mbere na mbere kumushakira aho yatumirwa ngo ahatange ibyo we yita ibiganiro. Ahantu horoshye rero ni mi mashuri kuko bene ubu buryo bwo gutumira abantu bakomeye, amashuri arabukunda, kuko bituma abanyeshuri bumva ishuri ryabo ribaha imfashanyigisho zikomeye. Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ifite budget yihariye yo guhiga ahantu aho ari ho hose Kagame yabasha gutumirwa. Ibi rero ni byo bita lobbying. Ikibazo gusa ni uko Kagame nta cyo ageza ku banyeshuri baba bamutegereje. Buri gihe araza akababeshya ibyo u Rwanda rwagezeho ku buyobozi bwe, akirinda kugira icyo asubiza kuri demokarasi no kubangamira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu kandi abanyeshuri abwira baba baragize igihe cyo gukora ubushakashatsi buhagije ku Rwanda no kuri Kagame ubwe. Ni ko byagenze murabyibuka igihe yari muri Harvard University umunyeshuri amwibutsa ko ameze nka wa mwana uyobora Koreya ya ruguru, ni na ko byamugendekeye ejobundi muri Yale, aho ibibazo byose yabajijwe yahisemo kubeshya ,cyangwa se guhuzagurika, yerekana ngo ko micro zitavuga neza, ahubwo ari ukubera ko atumva ikibazo cyangwa ko ashaka kugihunga. Koko wasobanura ute ko muri Salle ari we wenyine utarumvaga kandi uwo bari bicaranye we yarumvaga?

Kagame arabeshya anibeshyera

Ibibazo byose yabajijwe byari ibibazo byerekeye demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gutera muri Kongo, kudatabara muri Somaliya, uruhare rwe mu bibazo bya Sudani y’amajyepfo. Kuri ibi bibazo byose yaranzwe no kubeshya ko mu Rwanda hari ubwinyagamuriro n’ubwisanzure muri politiki, abeshya ko hari amashyaka menshi ngo akomeye ni icyenda, ngo hari n’andi mato mato ubwo yavugaga ya yandi banze kwandika. Aritaka abeshya ko ibibazo bya Kongo nta ruhare u Rwanda rubifitemo, ko ari ibibazo byatewe n’abanyekong ubwabo. None se M23? Arongera yemeza ko abanyarwanda bafite uburenganzira busesuye, ko ubishaka yaza akabibariza, ngo bafite ibyo barya, bariga baravuzwa, ngo u Rwanda ruri imbere mu bihugu bikoresha neza imfashanyo kubera ko rutarangwamo ruswa. Aha bazaba Madamu Immaculée ushinzwe Transparency International-Rwanda weruye akavuga ko nibikomeza uko bimeze u Rwanda ruzisenya. Kagame arangiza abeshya ngo ntabwo azi icyo Human Rights Watch ivuga ku Rwanda, kandi nyamara ni yo ntambara arwana buri munsi avuguruza ibyo iki Kigo kivuga ku Rwanda mu rwego rwo kubangamira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Yarangirije ku kibazo cya Singapour aho umwana ukomoka muri Singapour yamubajije ikimutera kugereranya igihugu cye na Singapour izwiho kurenganya ikiremwamuntu, igisubizo cyaramugoye ndetse akwepa urwo ruhande rwo kurenganya uburenganzia bw’ikiremwamuntu.

Ni iki cyaca Kagame kwihuruza ajyanywe no kubeshya?

Ubundi ku muntu utekereza iyo akoze ikintu afata umwanya agatekereza ku cyakivuyemo, akareba aho yakosheje akagambirira kuzahakosora. Ubu bwo biri n’amahire ikoranabuhanga ryaraje, Kagame yari akwiye kujya yiherera akareba video baba bafashe, maze akareba uko yari ameze, bityo akazikosora ubutaha cyangwa akabireka burundu. Buriya koko ntabona ko amadisikuru avuga imbere y’abantu ayasoma, abarambira kuko asoma nabi? Ese ni ngombwa ko asoma disikuru imbere y’abanyeshuri ku muntu w’umuperezida umaze imyaka 22 ategeka igihugu? Nyamara muzamurebe imbere y’abanyarwanda abatuka, yabandagaje ntakenera gusoma. Na we arabizi ko atazi gusoma, bityo agahitamo kuvuga ibyo atekereza mu mutwe. Ni ko byari bikwiye kugenda rero niba yiyemeje guhora ajya kuvuga imbere y’amashuri, yarakwiye kwiga kuvuga, apana gusoma kandi atabizi. Bitera isoni kumwumva asoma ijambo ku rindi, ari na byo bitera abamwumva kutamukurikira, bakanibaza niba koko ari Perezida w’Igihugu. Mwitegereze kuri iyo video uko yifata. Abura uko yifata agitangira: amagura aragendagenda nk’uribwaribwa; ibiganza arabikaraba; yifata ku gahanga cyangwa mu makoti…ibintu byinshi bidakwiye umuntu uhagaze imberey’abantu ngo ababwire ibintu bifite akamaro. Aha rwose yarakwiye umu coach wamwigisha uko bifata imbere y’abantu Ndatekereza ko nyuma ya Harvard University na Yale University yari akwiye gushyiraho agapfundikizo, akareka guhora yitumira muri Amerika, nubwo nzi neza ko atasinzira hari ikintu kimubujije kuza muri Amerika. Abanyarwanda bo mu mahanga basabwe kuba abavugizi b’abandi banyarwanda, hakagira igikorwa Kagame agacika ku gutagaguza umutungo w’igihugu abeshya ngo agiye kubahahira kandi ahubwo agiye kubeshya, nk’uko umwana umwe wo muri Afurika wiga I Yale yabimwibukije ko kuza muri Yale bitwara igihugu amafaranga menshi kandi nta cyo bigeza ku baturage. Ahasigaye mwitegereje iyo videwo mushobora kuvanamo n’ibindi byinshi, nko kureba akameza n’udutebe bamuteganyirije; ibi byatumye yigondeka cyane kugira ngo abashe gusoma, binatuma nyine abantu babona ko atavana amaso ku rupapuro, kabone n’iyo yaba azunguza cyane amaboko ngo aratsindagira. Ibi nta cyo bivuze iyo utareba abo ubwira. Mwitegereze za gestes ze amaze kwicara ni ho mubona ko yari afite stress. Ngaho rero uyu muntu akwiye kongera kuyobora nyuma ya 2017?

 



Emmanuel Senga

Please follow and like us:
Animated Social Media Icons by Acurax Responsive Web Designing Company
RSS
Follow by Email