Urubyiruko by’umwihariko, n’abanyarwanda muri rusange, bakwiye kugira ubushishozi ku ijambo perezida Paul Kagame yavuze tariki ya 11 Nzeli 2016. Ni ijambo rikarishye, kandi ijambo nk’iri arivuze kenshi nk’uko n’ibinyamakuru musanga munsi hano bibigarukaho.
Ku mpera, inkuru yumvikana mu ijwi, ni iy’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika (VOA) witwa Eric Bagiruwubusa umwe mu bayihagarariye mu Rwanda. Uyu munyamakuru ari no mu bakurikiye umuhango usoza ingando z’urubyiruko, abasore n’inkumi 2090, intore, bise intagamburuzwa. Ni icyiciro cy’abarikuminuza amashuri makuru.
Iyo unyujije amaso mu binyamakuru byo mu Rwanda n’ibyo hanze (Igihe, Imirasire, The Rwandan, Radio Itahuka, n’ibindi, …), icyo abantu babivugaho, ni uko perezida Paul Kagame yahavugiye ijambo ridasanzwe, kandi ko uretse no kuba ari umukuru w’igihugu, ko no ku wundi muntu wese, hari imvugo n’ibikorwa byo kwitondera, cyane cyane aho avuga ibyo kwica.
Ikinyamakuru Igihe kigira kiti:
« Mu mpanuro umukuru w’igihugu yagejeje ku rubyiruko rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati: “kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”
Naho ikinyamakuru imirasire cyibutsa ko:
« Mu minsi ishize mu Burundi habaye imyigaragambyo yamagana Urwanda n’abayobozi barwo barushinja gushaka kugirira nabi igihugu cyabo aho mu mvugo zabo humvikanye izitukana n’izisebya igihugu. Aha niho baririmbaga bavuga ngo Kagame tuzomumesa.
Paul Kagame akomeza agira ati: « igihe utaragera kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko ni ko bimeze.”
Kagame ati: “mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari.
Na ho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko na bo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”
Abantu banyuranye bagaye kandi bagaragaza n’impungenge batewe no kubona perezida wa repubulika avuga kwica akanabwira n’urubyiruko ko na rwo rugomba kubikora ngo ku bavugwa ko baba bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano. Hari abasanga ko no mu gihe cy’amakimbirane, imvugo z’abategetsi zakabaye zigaragaza ubushake bwo kubonera umuti ibibazo mu nzira y’amahoro aho gushyira imbere kwica. Mushobora no kumva birambuye ibitekerezo byatanzwe mu kiganiro cyateguwe n’umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka.
Inkuru yanyuze kuri VOA: