09/07/2017, yanditswe na Amiel Nkuriza
Kuri uyu wa 7 nyakanga 2017, ni bwo hemejwe ilisiti (liste) idakuka y’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Abo ni abitwa Paul Kagame w’ishyaka FPR, wari ucyuye igihe, Frank Habineza w’ishyaka ngo riharanira ibidukikije mu Rwanda, na Philippe Mpayimana, umukandida ngo utagira ishyaka aturuka mo.
Abandi bakandida, badasunikwa mu kigorofani cya FPR, ari bo Diane Rwigara na Gilbert Mwenedata, ubutegetsi bw’igitugu bwaberetse ko ntawe uburana n’umuhamba. Aba bombi ibyangombwa basabwaga byose, nta na kimwe ngo baburaga, nyamara ibyitwa komisiyo y’amatora, iyobowe n’umukaraza w’ingoma ya FPR, professeur Kalisa Mbanda, byose yabiteye utwatsi, nyuma gato y’uko yitangarije ku mugaragaro ko nta busembwa byarangwaga mo.
Impamvu kandidatire (candidatures) za Mwenedata na Rwigara zanzwe ni izihe?
Uwo navuganye na we, mu gitondo cy’uyu munsi kuri telefoni, ubarizwa mu buyobozi bw’ishyaka FPR-Inkotanyi, ntifuza gutangaza amazina ye, kubera impamvu z’umutekano we, yemeza nta shiti ko ubutegetsi bwa FPR bwanze kandidatire z’abo bakandida bombi, kubera kubatinya. Ngo amagambo yabo yagaragaje ubukana burenze urugero, ku buryo kwemera kandidatire zabo ngo byari guteza umutekano muke mu gihugu.
Diane Rwigara, ushyirwa mu majwi n’abacurabwenge ba FPR, ngo kandidature ye yanzwe kubera ko ngo yakoze «rébellion», nyuma gato y’uko Asinapolo Rwigara yishwe na «accident» y’imodoka, Diane n’abagize umuryango we bo bakemeza ko ngo Rwigara atishwe na «accident», ko ahubwo ngo yishwe n’ubutegetsi buriho. Ubu butegetsi ngo bukaba bwaratinye ko uyu mukobwa azakomeza gutara uwo mujinya mu bikorwa bye byo kwiyamamaza. Uyu wantangarije aya magambo, anemeza ko ngo ku ikubitiro Diane atashakaga gukora politiki, ko ahubwo ngo yohejwe na bamwe mu bagize umuryango we, bari mu ishyaka rya RNC. Iri shyaka rikaba ridacana uwaka n’ubuyobozi bw’ishyaka rya FPR, rifite ubutegetsi muri iki gihe.
Kuri Gilbert Mwenedata we, ngo yari kuri lisiti y’abari bemerewe kuziyamamaza, nyamara ngo yakuweho ku mugoroba wa joro, wo ku italiki ya 06 nyakanga 2017. Kumukuraho ngo ntibyatewe n’uko hari icyo ubutegetsi bwamunengaga cyane, ahubwo ngo ubu butegetsi bwasanze na we agomba kugenda muri icyo kigare cya Diane Rwigara, kubera ko ngo nta mpamvu yari kuboneka igaragara, yo kwangira umukandida umwe rukumbi, ngo bishoboke.
Uyu mucurabwenge nanamubajije icyatumye uwitwa Barafinda, na we kandidature ye itemerwa. Ati: «Barafinda uko wamubonye, niba ukurikira amakuru yo mu Rwanda, ubona yari mukandida ki?» Barafinda ngo ni umusazi, usanzwe uzwi mu mugi wa Kigali, ngo utari uzi iby’amatora ategurwa y’umukuru w’igihugu. N’ikimenyimenyi ngo yanywaga imiti y’abasazi, yafataga mu kigo kivura indwara zo mu mutwe, kibarizwa i Ndera. Ubwo yafatwaga na polisi inshuro ngo zirenze ebyiri, iyo miti ngo yagiye ayifatanwa mu mufuka, ariko ngo ntamenye gusobanura impamvu yayo.
N’amatsiko menshi, nabajije uwo mucurabwenge icyo polisi yafatiraga Barafinda. Ati: «Aya matora yegereje yateye ubwoba ubutegetsi bwa FPR, ku buryo abigaragaje bose, bashakaga kuyajya mo, bagombaga kugenzurwa ku buryo buhagije».
Abemerewe se bo, batanze iki?
Ubwo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubwongereza, ngo byatangiraga kotsa igitutu Paul Kagame, bimubuza kongera kwiyamamaza muri aya matora, Kagame ngo yategetse abantu be ko bagomba kumushakira umuntu w’agakingirizo, uzashinga ishyaka, rikandikwa vuba, ndetse akazahangana bya nyirarureshwa na we muri ayo matora. Uko Frank Habineza yaguweho ngo ni ibanga atapfa gutangariza uwo ari we wese muri iki gihe. Mushonje, muhishiwe!
Icyagaragaye, ngo ni uko ishyaka rye akirishinga, ngo na we yari afite amarere, ari bwo yatangiye gushakisha abantu bakomeye, bahoze muri FPR, ari na bwo yaguye kuri Rwisereka, waje kwicwa n’ubutegetsi. Rwisereka ngo amaze kwicwa, Habineza ngo yabaye nk’utuza, ndetse ngo agira ubwoba, bimuviramo guhunga igihugu, n’umuryango we wose. Ubutegetsi ngo bwaje kongera kumusaba kugaruka mu gihugu, ngo bumwizeza ko we ntacyo akurikiranyweho, ariko ngo bumuha gasopo yo kudakomeza gusaba ibisobanuro ku rupfu rw’uwari umwungirije muri «Green Party», André Kagwa Rwisereka. Ibi ntawe utabona ko Habineza yabyubahirije.
Mpayimana Philippe: uyu ngo aragendera mu kigare, nk’abandi benshi bihomye muri FPR, batazi ibyayo. Kugwa kuri Mpayimana ngo byatewe na minisitiri w’intebe (Murekezi), ubwo ngo uyu yasabwaga kubashakira umuhutu w’igikoresho, uzaherekeza umukandika mukuru, Paul Kagame. Murekezi, kubera ko ngo yari azi Mpayimana kuva akiri umwana, akaba n’uw’iwabo ku Gikongoro, ngo yamusabye gutwaza itabi Kagame muri aya matora ataha.
Mu kwemera iyi mpano, Mpayimana na we ngo byahuje n’uko yari amaze kugira ibibazo aho yari atuye mu gihugu cy’Ubufaransa, ibibazo byo gutandukana n’umugore we, bari bamaranye igihe. Nguko uko Mpayimana yakoze «aventure» ngo atari yatekereje, ndetse ubutegetsi bukajya ngo bumwishyurira ingendo mu Rwanda zo kwimenyereza igihugu, atashoboraga gukandagira mo, kubera igitabo ngo kivuga nabi ubutegetsi yari yaranditse, ubwo ingabo za FPR zasenyaguraga inkambi z’abanyarwanda, zikanabicira mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 1996. Mu rwego rwo kumumara ubwoba, Mpayimana ngo banamushyingiye umukobwa uri hafi y’ubutegesi, nubwo ngo yagerageje kumuzana mu Bufaransa, bikananirana.
Ibi bivugwa kuri Mpayimana, byo kumutekinika, bikaba bisa n’ibifite ishingiro, kuko n’iyo umuntu yumva ibyo asobanurira abanyamakuru mu biganiro agirana na bo, usanga nta reme bifite. Biramutse bibaye urubohero rw’imiti, Mpayimana apfa kurutwa na Habineza, nubwo bombi, ari iri n’iri. Frank Habineza byibura apfa kubeshya ko ishyaka rye ntaho rihuriye n’iriri ku butegetsi muri iki gihe, ndetse akihanukira, avuga ko nta kabuza azatsinda perezida Kagame, muri aya matora yo mu kwezi gutaha.
Naho ibya Mpayimana byo ntawamenya ibyo ari byo; ntawamenya niba ari umukandida wo muri «opposition» cyangwa umukandida wigenga, wiyamamaza ku giti cye, nk’uko yivuga, cyangwa ngo abe umukandida uri mu kwaha kwa FPR, ku mugaragaro. Ni umuntu uvuga ”amateshwa” «du n’importe quoi», ku buryo byumvikana neza ko ibyo ubutegetsi bwamusabye gukora, na we atabyumva neza.
Tega amatwi ibisobanuro atanga, bidafite epfo na ruguru, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Jean-Claude Mulindahabi.